Ibitaro byose by’uturere bifite aho kwakirira abanduye COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko ibitaro byose by’uturere mu Rwanda bifite ahantu hihariye ho kwakirira no kuvurira abanduye Coronavirus ndetse ko hari n’amavuriro y’abigenga afite ahantu nk’aho.

Ibitaro byose by'uturere mu Rwanda bifite ahantu ho kwita ku banduye Coronavirus
Ibitaro byose by’uturere mu Rwanda bifite ahantu ho kwita ku banduye Coronavirus

Ibyo ngo byakozwe kugira ngo abandura icyo cyorezo cyugarije u Rwanda n’isi muri rusange, babone aho bavurirwa habegereye badakoze ingendo ndende, cyane ko kuri ibyo bitaro ndetse n’ahandi hateguwe (Treatment Centers), hari n’abaganga bahuguriwe kuvura iyo ndwara.

Mu kiganiro umukozi wa MINISANTE ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru, Julien Mahoro Niyingabira yagiranye na www.kigalitoday.com, yavuze ko hari byinshi bidasanzwe byakozwe mu rwego rwo kwitegura kwakira uwagaragaweho n’icyo cyorezo.

Agira ati “Mu bitaro byose by’uturere uko ari 48 hashyizweho ahantu ho kuvurira ababa banduye Coronavirus ndetse n’aho gushyira mu kato abarimo gukurikiranwa. Hari kandi no mu bigo 30 by’ubuvuzi by’abigenga, na ho hari aho kwakirira abo barwayi, kandi hose hakaba hari abaganga bahuguriwe kuvura icyo cyorezo”.

Ati “Uretse aho, hari kandi n’izindi centres nk’iyo ku kigo nderabuzima cya Kanyinya mu karere ka Nyarugenge ndetse n’iya Kabgayi mu karere ka Muhanga. Aho hose hari ibikoresho bihagije bifasha abaganga kwita ku barwayi kandi kugeza ubu biragenda neza”.

Avuga kandi ko hari uburyo bwateguwe bwo kurinda abantu bose bita ku murwayi wa Covid-19, bahabwa imyambaro, udupfukamurwa, uturindantoki n’ibindi byabugenewe bituma umurwayi atabanduza icyo cyorezo. Banahabwa kandi amabwiriza yo gukuramo ibyo bari bambaye nyuma yo gufasha umurwayi, ku buryo bitagira uwo byanduza bityo bagafasha uwo muntu nta mpungenge bafite.

Ikindi ngo hari n’imbangukiragutabara zihariye zateganyirijwe gufasha abanduye iyo ndwara, ku buryo zihora ziri ku izamu kandi hakaba n’umwihariko wo kubatwara, nk’uko Niyingabira abisobanura.

Ati “Mu itsinda ryo kwita ku bandura Covid-19, harimo n’urwego ruhagarariye serivisi y’imbangukiragutara ku buryo hari izateganyirijwe iyo ndwara cyane cyane ku kibuga cy’indege. Hari uburyo bwihariye bwo gutwara umurwayi kandi n’iyo bamukuyemo, imbangukiragutabara ihita iterwamo imiti yica udukoko tw’iyo ndwara twaba twasigayemo, igakomeza akazi”.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura Coronavirus ni abantu 11 nk’uko bitangazwa na MINISANTE, ikanavuga ko aho barimo kwitabwaho ubuzima bwabo bumeze neza, gusa hari n’abandi bari mu kato bagize aho bahurira n’abanduye.

Abamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus ku isi barenga ibihumbi 222, na ho abo kimaze guhitana bakarenga 9,000.

Kwirinda icyo cyorezo cyugarije isi ni ukugira isuku, abantu bakaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune cyangwa imiti yabugenewe, birinda guhana ibiganza cyangwa bahoberana mu gusuhuzanya, birinda kujya ahantu bahurira ari benshi, kwirinda ingendo zitari ngombwa ahagaragaye icyorezo ndetse no kwihutira kumenyesha inzego zibishinzwe mu gihe umuntu yibonyeho ibimenyetso bya Coronavirus, icyorezo cyahereye mu Bushinwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka