Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byakiriye abaganga bavura ibihaha batabaze agatuza kose

Itsinda ry’impuguke mu kuvura indwara z’imbere mu gatuza (cyane cyane ibihaha) riturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi, riramara iminsi itatu mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ritoza abakozi babyo kuvura ibihaha batagombye kubaga agatuza k’umurwayi kose nk’uko byakorwaga mbere.

Iryo tsinda rigizwe n’abaganga b’inzobere batatu, harimo Umunya-Espagne, Diego Gonzalez Rivas akaba ari na we uyoboye itsinda, Umunya-Maroc Soumeil Boubia ndetse n’Umurusiya Viktor Markushiu.

Bagenda bazenguruka hirya no hino ku isi batoza abaganga mu bihugu bagezemo, kubaga umurwayi hifashishijwe ikoranabuhanga ryo kwinjiza mu mubiri w’umuntu utwuma tubaga inyama zo mu nda, hatabayeho gukozamo intoki.

Dr Gonzalez avuga ko batobora mu mbavu z’umuntu inzira itarenza santimetero eshanu z’ubugari, bakinjizamo ibyuma biriho ‘camera’ bijya kubaga ibihaha (cyangwa izindi ngingo) imbere mu gatuza k’umuntu.

Umuganga urimo kuvura umurwayi abikora arebera ku mashusho ya televiziyo yohererezwa na ya camera yajyanye n’utwuma tubaga imbere mu mubiri w’umuntu.

Dr Gonzalez agira ati “Tubaga umurwayi tureba amashusho, si ngombwa kujyanamo intoki imbere mu gatuza, ni yo mpamvu umurwayi atagira ububabare bukabije, akira neza ndetse akaba ashobora gusubira i muhira mu minsi ibiri gusa”.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr Sendegeya Augustin, ashima iryo koranabuhanga rizanywe n’inzobere mu kuvura indwara zo mu gatuza, kuko ngo ari uburyo bwo kurinda umurwayi ububabare no kumworohereza gukira vuba.

Dr Sendegeya yagize ati “Uburyo bwajyaga bwifashishwa mu kubaga no kuvura indwara zo mu gatuza cyane cyane iz’ibihaha, kwari ugufungura ahantu hangana na santimetero 12, uko ufungura ahantu hanini, n’ubwo uba ushobora kubona ubwo burwayi, bituma umurwayi akira atinze”.

Dr Sendegeya avuga ko umurwayi wamaraga mu bitaro iminsi igera ku byumweru bibiri bitewe n’uko yabaga yabazwe ahantu hanini, ubu atazajya arenza iminsi itatu.

Ku bijyanye n’ikiguzi cyo kwivuza hakoreshejwe iryo koranabuhanga, abaganga twaganiriye bavuga ko n’ubwo buryo buhenze ari bwo bwatuma kitagabanuka, ariko umurwayi akaba ashobora kungukira ku minsi mike amara ku bitaro.

Dr Sendegeya akomeza avuga ko hagiyeho itsinda ryitoza kubaga no kuvura indwara zo mu gatuza rizajya rikorana n’irya Gonzalez, n’ubwo gutangira imirimo nyirizina yo kubaga bakoresheje iryo koranabuhanga bishobora gutwara igihe kitari munsi y’umwaka umwe.

Mu mwaka wose ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byakira abakeneye kuvurwa babazwe indwara z’imbere mu gatuza (cyane cyane ibihaha), babarirwa hagati ya 250 na 260.

Dr Gonzalez na bagenzi be baramara iminsi itatu mu Rwanda kugera kuri uyu wa Gatandatu, ariko bakavuga ko nibakenerwa bazajya bahita bagaruka gufasha bagenzi babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka