Ibitaro byubatse mu Murenge wa Ngarama, ahari hasanzwe ibitaro bya Ngarama, ariko bikaba byari bifite ibibazo byo gukorera ahantu hato, hatisanzuye, kandi inyubako zishaje ku rwego rw’uko bitari bikeneye kuvugururwa gusa uretse kubyubaka bundi bushya.
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) mu mushinga wayo ‘Jya Mbere’, uterwa inkunga na Banki y’Isi, yafashe icyemezo cyo kubisenya hubakwa ibindi bishya kandi bijyanye n’igihe, ku buryo igice cya mbere cyamaze kuzura hakaba harimo kubakwa icya kabiri.
Mu bitaro bya Ngarama bakira abarwayi bari hagati ya 150-180 bivuza bataha ku munsi, n’abandi bari hagati ya 130-150 bari mu bitaro kandi hari ibitanda 130 gusa, mu gihe ibitaro bishya byubatswe, igihe bizaba byuzuye neza, bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi baba mu bitaro, bikubye inshuro enye ku bo byari bisanzwe byakira.
Alphonsine Mukamazimpaka wo mu Murenge wa Ngarama, avuga ko yageze mu bitaro bya Ngarama agasanga ibihe byarahindutse agereranyije n’aho bari basanzwe bivuriza.
Ati “Natangajwe n’uko nabonye inzu igeretse kuko nibwo bwa mbere nari nyibonye, mpageze nahazengurutse, ariko ikintu cyanejeje, nagiye ngeze ku muryango banshyira mu cyuma (Elevator/ascenseur) kirankubita kiranzamura kingeza muri etaje hejuru, mpageze mpabona ibintu byiza cyane. Twishimira ko Leta ya Kagame yaduhaye iterambere, jye ntabwo i Kigali mpanzi ariko nageze muri iyi nyubako mbona nageze i Kigali, nanezerewe, nishimye, kuko aho twari turi twanyagirwaga, ariko ubu nta murwaza unyagirwa.”
Jean Marie Bwizere wo mu Murenge wa Kabarore, avuga ko uretse inyubako nshya zubatswe ahari hasanzwe ibitaro bya Ngarama, ariko na serivisi zisigaye zihatangirwa ari nta makemwa.
Ati “Mbere twakoreshaga amafishi, ukaba wahura n’umwaku ukayita kubona indi bikagorana, ikindi ni ku mafaranga, Wazaga witwaje igipfunyika bakaba banayakwiba, ariko ubu ni kuri telefone. Ibijyanye n’inyubako wasangaga imbere nta n’ibikoresho birimo, n’inyubako ugasanga twicara ku ntebe z’imbaho, ariko ubu turishimira serivisi nziza turimo kubonera kwa muganga, dutekereza ko n’abaganga barimo bafite ubumenyi buhagije bitewe n’ibikoresho umuntu aba areba.”
Si abivurizza i Ngarama gusa bishimira serivisi nziza basigaye babonera ku bitaro kuko n’abivuriza mu bitaro bya Kirehe, nyuma yo kubyagura, bavuga ko serivisi basigaye bahabwa zarushijeho kuba nziza.
Laurence Nyirangeyo wo mu Murenge wa Nyamugari ati “Ibitaro barabyaguye biba binini, baduhera serivisi ku gihe ku buryo nta murwayi basubiza inyuma kandi serivisi zikagenda neza. Mbere abantu barabyiganaga ari benshi, none ubu buri cyumba n’abarwayi bacyo. Turashimira Leta ko yagize neza, ikaduha ibitaro, abaganga batwitaho, nta kibazo serivisi baraziduha.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ngarama, Dr. Jean Bosco Nzambimana, avuga ko hari impinduka zabayeho ugereranyije na mbere.
Ati “Twagiraga ahantu hato hatisanzuye, ugasanga rimwe na rimwe abarwayi turabegeranya harimo n’abaryamana ku gitanda, igice cya mbere kimaze kuzura, abantu twabimuriyemo, ariko abantu barakirwa neza, ahantu hisanzuye, umuturage arakirwa neza, kandi tukaba dufite icyizere ko icyiciro cya kabiri nikirangira bizarushaho kuba byiza cyane.”
Umuyobozi w’umushinga Jya Mbere, Frank Ngoga, avuga ko baguye ibitaro bya Kirehe, banubaka ibya Ngarama hamwe no kwagura ikigo nderabuzima cya Nyarubuye kikava ku rwego kiriho, kikagera ku rw’ibitaro.
Ati “Byagaragaye ko hari ibitaro nka Ngarama bishaje bikeneye kuvugururwa, ni na yo mpamvu byatoranyijwe kugira ngo bivugururwe, bizamurirwe urwego, hajyamo n’ikoranabuhanga rishya, hanyuma n’impunzi zegereye ibyo bitaro zikaboneraho hamwe n’abaturage batuye muri utwo Turere, kugira ngo babone izo serivisi mu buryo bworoshye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana, avuga ko ibitaro bya Ngarama bijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu.
Ati “Ni ibitaro bya kijyambere bigiye kuzaha isura nziza urwego rw’ubuzima, bikazarangira ari ibitaro bijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu. Igice cya mbere cyararangiye, turateganya ko mu Kwakira, icya kabiri kizaba cyarangiye.”
Imirimo yo kubaka ibitaro bya Ngarama mu byiciro byose izarangira itwaye Miliyari zirenga 16 Frw habariwemo n’ibikoresho bizatangwamo, mu gihe ibya Kirehe byuzuye bitwaye arenga Miliyari 3 Frw harimo n’ibikoresho.
Ibitaro bya Ngarama byakira abarwayi barenga ibihumbi 200 mu kwezi barimo abaturuka mu Turere twa Nyagatare na Gicumbi hamwe n’abo mu ka Gatsibo byubatsemo.
Icyo ibitaro bya Kirehe bihuriyeho n’ibya Ngarama ni uko byose byakira abarwayi barimo n’impunzi zicumbikiwe mu Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|