Batanu bamaze gukira Ebola muri DRC
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryishimiye ko abantu batanu banduye ubwoko budasanzwe bwa Ebola, butagira urukingo cyangwa umuti byemewe, bakize mu gihe icyorezo gikomeje kwibasira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Umuyobozi Mukuru wa WHO, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko abandi bantu bane bagomba gusezererwa mu bitaro, nyuma y’uko undi murwayi umwe yasezerewe ku wa Gatanu.
Yabivugiye mu muhango wo gufungura ikigo gishya cyita ku barwayi ba Ebola mu mujyi wa Bunia, umurwa mukuru w’Intara ya Ituri mu Burasirazuba bwa DRC.
Iki ni icyorezo cya 17 cya Ebola kibaye muri DRC. Ariko bitandukanye n’ibyorezo byinshi byabanje byaterwaga na virusi ya Ebola Zaire, ifite inkingo n’imiti byemewe.
Ubu inzego z’ubuzima zirimo guhangana n’indi virusi yitwa Bundibugyo, kandi kugeza ubu nta rukingo cyangwa umuti byemewe byayo biraboneka. OMS/WHO ivuga ko ubu bwoko bwa Ebola bushobora kwica kugera kuri 50% by’ababwanduye.
Abaganga n’abakozi b’ubuzima bari gukora biravugwa ko bafite ibikoresho bike, mu gihe abaturage bamwe batangiye kurakara kubera amabwiriza akakaye yo gushyingura abahitanywe na Ebola, ndetse no kuba hari imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo.
Tedros yahamagariye by’umwihariko iyo mitwe iri mu Burasirazuba bwa DRC gusubika imirwano no gutangaza agahenge (ceasefire) mu gihe igihugu gihanganye n’iki cyorezo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|