Amajyaruguru: Ibikorwa remezo by’ubuvuzi byabarinze ingendo ndende no kurembera mu ngo

Guteza imbere ubuvuzi ni imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda ikomeje gushyiramo imbaraga, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’umuturage. Ni muri urwo rwego hirya no hino mu Gihugu hubatswe ibikorwa remezo bijyanye n’ubuvuzi, mu rwego rwo kurinda abaturage gukora ingendo ndende bajya kwa muganga no kubarinda kurembera mu ngo.

Ibitaro bya Gatonde biherereye mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke ni bimwe mu byo abaturage bemerewe na Perezida Paul Kagame
Ibitaro bya Gatonde biherereye mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke ni bimwe mu byo abaturage bemerewe na Perezida Paul Kagame

Ibyo kandi birajyana na gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé), hagamijwe gufasha umuturage kwivuza mu buryo butamugoye.

Ibyo bikorwa remezo bijyanye n’ubuvuzi byarubatswe hirya no hino mu gihugu, kuva ku rwego rw’igihugu ahari ibitaro by’icyitegererezo, hubakwa ibitaro biri ku rwego rw’Intara, ibitaro by’Uturere, mu Mirenge hubakwa Ibigo Nderabuzima kugeza ku mavuriro y’ibanze (Paste de santé), akomeje kubakwa mu tugari.

Amajyaruguru ni imwe mu Ntara zikungahaye ku bitaro n’amavuriro

Kugeza ubu Intara y’Amajyaruguru ibarizwamo ibitaro umunani, aho Ibitaro bya Nemba n’ibitaro bya Ruli bicungwa na Kiliziya Gatolika.

Mu Ntara zose z’u Rwanda ukuyemo umujyi wa Kigali, Amajyaruguru niho uzasanga akarere gafite ibitaro byinshi, aho Akarere ka Gakenke kabarizwamo ibitaro bitatu.

Ibyo bitaro ni ibya Gatonde, ibitaro bya Nemba n’ibitaro bya Ruli, Akarere ka Rulindo kakagira ibitaro bibiri aribyo Kinihira Rutongo.

Ibitaro bya Ruli ku bufatanye n'abaganga bo mu bitaro bikomeye byo hirya no hino ku Isi, bafasha abaturage babavura indwara zitandukanye
Ibitaro bya Ruli ku bufatanye n’abaganga bo mu bitaro bikomeye byo hirya no hino ku Isi, bafasha abaturage babavura indwara zitandukanye

Dukundane Dieudonné, Umuyobozi w’ibitaro bya Gatonde, aganira na Kigali Today, yavuze impamvu zaba zaratumye Leta izamurira ubuvuzi Akarere ka Gakenke hubakwa ibitaro bitatu.

Ati ‟Impamvu Leta yashyize imbaraga muri gahunda z’ubuvuzi mu Karere ka Gakenke, ndatekereza ko ari uko ari Akarere k’imisozi miremire, ihanamye mu buryo bukabije, aho gufasha umurwayi usanga bigoranye, imihanda mibi, imvura iri kugwa…”.

Arongera ati ‟Niyo mpamvu bavuze bati, reka tubahe ibitaro bitatu kugira ngo abantu babashe kubona ubuvuzi mu buryo bworoshye, kuko wabonaga mbere y’uko ibitaro bya Gatonde byubakwa, kugira ngo ujye kwivuriza i Nemba cyangwa mu bitaro bya Shyira n’ibya Ruhengeri byabaga bigoranye cyane kubera imihanda mibi”.

Ni Intara uzasangamo ibitaro byo ku rwego rwa Kabiri mu buvuzi (Level ll Teaching Hospital), birimo ibitaro bya Butaro n’ibitaro bya Ruhengeri.

Ibyo bitaro umunani bibarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru, bikomeje gufasha abaturage babituriye ndetse n’abaturutse mu tundi duce tw’igihugu kwivuza neza, kugeza ubwo serivise z’ubuvuzi mu Rwanda zikomeje kwishimirwa n’abaturutse mu mahanga bakomeje kugana u Rwanda baza kwaka serivise z’ubuvuzi.

Mu Ntara y’Amajyaruguru ni ho uzasanga ibitaro bifite umwihariko mu kuvura Kanseri, ahari ibitaro bya Butaro bikomeje kwakira umubare munini w’ababigana baturutse mu bihugu bitandukanye.

Ibitaro bya Butaro bivura Kanseri
Ibitaro bya Butaro bivura Kanseri

Ni ibitaro biherereye mu Murenge wa Butaro, mu Karere ka Burera, aho byafunguye imiryango mu mwaka wa 2006 ushyira 2007, bitangira bikorera mukigo Nderabuzima cya Ruhondo ku nkunga y’Umushinga ‟Inshuti mu Buzima” (Partners in health) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima.

Inyubako nyirizina y’ibitaro yatashywe muri Mutarama 2011, ibyo bitaro by’ikitegererezo bikaba bisuzuma bikanavura Kanseri ku rwego rwo hejuru (Butaro Ambulatory Cancer Center/BACC), aho byamaze gushyirwa ku rwego rwa kabiri, nk’uko Umuyobozi wabyo Lt Col Dr. Emmanuel Kayitare yabitangarije Kigali Today.

Ati ‟Umwihariko w’ibitaro ni Kanseri, kuko byitwa Cancer Center of Excellency aho byavuye ku rwego rw’Akarere bijya ku rwego rwa LevEl II Teaching Hospital. Servise ziba zigomba kunozwa no kwiyongera kubera ko tuba dufite abanyeshuri biga ubuganga baza muri stage iwacu”.

Uwo muyobozi, avuga ko ibyo bitaro bikomeje kwakira abantu benshi babigana baza kwivuza Kanseri n’izindi ndwara, aho n’abadafite ubushobozi bafashwa kubonera imiti ku buntu.

Ati ‟Tuvura abantu baturutse imihanda yose, abaturuka Congo nibo benshi cyane. Ku munsi twakira abantu bivuza Kanseri bari hagati ya 60 cyangwa 70. Imiti ya Kanseri irahenze ariko umufatanyabikorwa wacu Partners in Health, adufasha kubona iyo miti”.

Arongera ati “Iyo miti abantu batugana biyibonera ku buntu, kandi abo barwayi bacu tukabaha care aho tubaha ifunguro, kuko iriya miti iba ikomeye, ni ukugira ngo itabagiraho ingaruka, kubanza kugaburirwa niwo muti wa mbere”.

Ibitaro bya Butaro byamaze kwagurwa, hubakwa izindi nzu mu rwego rwo kubifasha kongera umubare wababigana, aho ibikorwa byo kwagura ibyo bitaro byasojwe mu mpera za 2023, ibyo bikaba byaramaze gufasha ibitaro kuzamurwa biva ku rwego rw’ibitaro by’Akarere bigera ku rwego rw’ibitaro bya Kaminuza.

Bamwe mu barwayi bivuriza indwara za Kanseri mu bitaro bya Butaro, ni abahamya b’uburyo indwara ya kanseri ivurwa igakira, bagasaba buri wese kwisuzumisha kare kugira ngo uwo basanganye uburwayi afashwe.

Umwe mu bagore bivuriza Kanseri yo mu ibere mu bitaro bya Butaro, mu buhamya bwe, avuga ko amaranye ubwo burwayi imyaka ibiri aho yatangiye kubabara ibere ritangira kuzamo utubyimba.

Ntabwo ngo yahise ajya kwipimisha Kanseri, ahubwo ngo yamaze igihe kinini yivuza indwara atazi ndetse n’abamuvura bakamurya amafaranga y’ubusa batazi icyo bamuvura.

Ati “Nanyuze mu mavuriro menshi bampa imiti ariko batambwira icyo ndwaye kuko na bo ubwabo batari bakizi, ahubwo bajyaga bampererekanya mu mavuriro atandukanye”.

Arongera ati “Naje kumenya icyo ndwaye ngeze i Kigali nyuma yo kumfata ibizamini, banyohereza hano mu bitaro bya Butaro none maze gukira”.

Ibitaro bya Butaro bifite ibitanda by’abarwayi birenga 200, Ibigo Nderabuzima by’ibyo bitaro ni 19, bikagira Ambulance zigera ku 10, bakifuza ko buri Kigo Nderabuzima cyazagira ambulance yacyo.

Ni ibitaro kandi bifite imashini kabuhariwe izwi nka scanner yifashishwa mu gusuzuma indwara zirimo na kanseri, ndetse n’icyuma cyihariye mu gupima kanseri y’ibere dore ko mu bushakashatsi bwa RBC byagaragaje ko Kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura byihariye 47% bya Kanseri zose zivurirwa mu bitaro bya Butaro.

Imibare y’Ikigo RBC igaragaza ko mu Rwanda, Kanseri iri mu ndwara zihangayikishije bitewe n’uburyo umubare w’abayirwara ugenda wiyongera, aho muri 2015 kugeza muri 2019, abari bayirwaye bikubye inshuro zirenga ebyiri kuko bavuye ku 2,115 bakagera ku 5,040.

Ibitaro bya Ruhengeri biranengwa kugira inyubako zishaje
Ibitaro bya Ruhengeri biranengwa kugira inyubako zishaje

Ibindi bitaro byo ku rwego rwa Kabiri byo mu Ntara y’Amajyaruguru ni ibya Ruhengeri biherereye mu Karere Ka Musanze byatangiye kwakira abarwayi mu 1940, aho byakira by’umwihariko abaturuka mu duce two mu mirenge y’Akarere ka Musanze n’ay’Akarere ka Nyabihu.

Umuyobozi w’ibyo bitaro Dr. Muhire Philbert, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko ibyo bitaro bifite ibitanda 328 aho biba biriho abarwayi ku gipimo cya 90%.

Uwo muyobozi yavuze ko muri serivise zimwe na zimwe hari ubwo umubare w’abarwayi urenga ibitanda bafite, ati ‟Muri serivise zimwe na zimwe, usanga umubare w’abarwayi waruse ibitanda, barabirenga ndetse cyane. Ntabwo twabura umunsi umwe cyangwa iminsi ibiri mu cyumweru gusanga muri serivise zimwe na zimwe abarwaye barenze umubare w’ibitanda”.

Uwo muyobozi avuga ko abivuza bataha, ku munsi bakira hagati ya 250 na 300, aho ku kwezi usanga bavura abari hagati y’ibihumbi 65 na 70.

Avuga ko bitewe n’aho ibitaro biri ahari imihanda ifasha abaturage kubigana, usanga bakira n’abaturage bakagombye kujya kwivuriza mu bitaro bibegereye, birimo ibitaro bya Shyira na Butaro ariko bakagana ibitaro bya Ruhengeri bitewe n’uburyo buborohera kuhagera burimo imihanda.

Ibitaro bya Ruhengeri bifite Ibigo Nderabuzima 17, bikagira Ambulance umunani zirimo eshatu zikorera mu Bigo Nderabuzima, ibyo bitaro bikaba bifite icyizere cyo kwakira izindi Ambulance enye byemerewe mbere yuko umwaka wa 2024 urangira.

Dr. Muhire avuga ko ibitaro bya Ruhengeri byashyizwe mu cyiciro cyo ku rwego rwa kabiri (Level ll Teaching Hospital), aho byakira abanyeshuri biga ubuganga n’abiga mu rwego rwa specialization.

Ibyo bitaro bikeneye ko abaganga bongerwa, nk’uko Dr Muhire abivuga ati ‟Abaganga dufite ntabwo bahagije baracyari bake cyane, urebye abo dukeneye baba bagera kuri 50%”.

Ni ibitaro bimaze imyaka irenga irindwi bivugwaho kwagurwa, icyo cyemezo kikagenda gihinduka, ndetse n’abaturage bagahora bishyuza inyubako nshya bemerewe ariko ntibahabwe igisubizo.

Ibitaro bya Ruhengeri
Ibitaro bya Ruhengeri

Dr. Muhire ati ‟Nubwo hari izo mbogamizi zose zijyanye n’inyubako n’abakozi bake, turagerageza tugatanga serivise uko bikwiye, kubera nk’izo nkunga tuba twabonye zirimo izo ambulance n’abaganga b’inzobere bake bake bagenda biyongera, turagerageza serivise dusabwa gutanga tukazitanga”.

Ibitaro by’Intara bya Kinihira byatangiye gukora mu mwaka wa 2012, nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame abyemereye abaturage.

Ni ibitaro biri ku rwego rw’Intara (Kinihira Provincial Hospital) ariko bivugwa ko biri gutegurirwa gushyirwa mu cyiciro cyo ku rwego rwa kabiri (Level ll Teaching Hospital), bikaba biherereye mu Murenge wa Kinihira, Akarere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru.

Byakira abarwayi by’umwihariko baturuka mu Mirenge ya Kinihira, Tumba, Rukozo, Base na Cyungo, aho bikorana n’ibigo nderabuzima umunani birimo Kinihira, Mushongi, Rukozo, Marembo, Buyoga, bikagira amavuriro y’ibanze 19.

Gatera Donath umwe mu baturage bivuriza muri ibyo bitaro aremeza ko byaziye igihe, ati “Ibi bitaro usanga byegereye abatuye imirenge itano yo mu karere ka Rulindo, mbere yo kubyubaka twararwaraga tukaremba cyane kubera kubura aho twivuriza, ariko ubu icyo kibazo cyabaye amateka”.

Dr. Espérence Uwayitu, Umuyobozi w’ibyo bitaro, avuga ko byakira abarwayi bivuza bataha bakabakaba ibihumbi 17 buri mwaka, abivuza bacumbikiwe mu bitaro bakarenga 5,000.

Ubuyobozi bw’ibyo bitaro buvuga kandi ko izo Ambulance ishanu z’ibitaro zidahagije, aho byifuza ko byibura buri Kigo Nderabuzima cyagira ambulance yacyo, ku buryo ikigo nderabuzima cyajya kizana abarwayi ku bitaro, mu rwego rwo kubarinda gutegereza ko ambulance iva ku bitaro iza kubafata.

Ibitaro byo ku rwego rw’Uturere byabaye igisubizo ku buvuzi

Umuyobozi wese ugeze mu Murenge wa Mugunga gace kubatsemo ibitaro bya Gatonde nta kindi abaturage bamwakiriza, uretse intashyo ya Perezida Paul Kagame bavuga ko yabagobotse abemerera ibitaro bakaba bararuhutse ingendo ndende bajyaga bakora bagana ubuvuzi.

Mu 1999, ubwo yasuraga abaturage b’iyahoze ari Komini Gatonde, Perezida Paul Kagame wari Visi Perezida icyo gihe nibwo yaganiriye n’abaturage, bamutura ibibazo bibagoye bijyanye no kubura ubuvuzi bubegereye, ari bwo yabemereye ibitaro bya Gatonde.

Nyuma y’uko icyo cyemezo kitahise gishyirwa mu ngiro, muri Werurwe 2016 ubwo yongeraga kubasura, abo baturage bagihabwa ijambo bongeye kwibutsa Perezida wa Repubulika rya vuriro yabemereye, anenga inzego nkuru z’ubuvuzi, ari nabwo yahise asaba ko imirimo yo kubaka ibitaro bya Gatonde itangira kandi ikihutishwa.

Imvugo yabaye ingiro, kuko ibyo bitaro byatangiye kubakwa muri Gicurasi 2017 umurwayi wa mbere abihererwamo serivise muri 2021. Ibyo bitaro by’akarere ka Gakenke byuzura bitwaye miliyari zikabakaba 3FRW.

Umuturage witwa Mukasano Providence ati “Turashimira Perezida wacu wita ku baturage cyane cyane abo mu byaro, ino iwacu ni mu misozi ariko mu bihe byiza haragendeka, kuko hari imihanda, twishimiye ibitaro batwegereje kuko umubyeyi yajyaga ku bise yitegura kubyara, bikagorana ugasanga hari ubwo abyariye mu nzira kubera gukora urugendo rurerure”.

Ibyo bitaro bitanga serivise y’ubuvuzi ku baturage barenga ibihumbi 100, nk’Uko Umuyobozi w’ibyo bitaro, Dr. Dukundane Dieudonné, yabitangarije Kigali Today.

Ati ‟Ibarura rishize, ryerekanye ko ibitaro bya Gatonde byakira abaturage barengaho gato ibihumbi 100 nyuma y’uko bitangiye byakira ibihumbi 85. Ni abaturuka mu mirenge itanu ariyo uwa Muzo, Janja, Busengo, Mugunga na Rusasa”.

Mu bigo Nderabuzima 23 bigize Akarere ka Gakenke, ibigo Nderabuzima ibitaro bya Gatonde bikorana na bitandatu byo mu Mirenge itanu.

Ibitaro by’Akarere bya Gatonde bitangirwamo serivisi zirimo ubuvuzi bw’amaso, indwara zo mu mutwe, ubugorozi bw’ingingo, indwara z’amenyo, indwara z’abagore n’abana, kubyaza, kubaga n’izindi.

Mu karere ka Gakenke kandi hubatse ibitaro bya Nemba, byakira abaturage baturutse mu bigo Nderabuzima icyenda byo mu Karere ka Gakenke, n’ibindi bigo Nderabuzima bitatu byo mu Karere ka Rulindo.

Ni ibitaro bya Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Ruhengeri, aho byakira abaturutse mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Gakenke ariyo Nemba, Gakenke, Gashenyi, Karambo, Mataba, Kivuruga, Cyabingo na Kamabuga.

Dr. Habimana Jean Baptiste, Umuyobozi w’ibyo bitaro, avuga ko ibitaro bifite ibitanda 181, bikagira Ambulance zirindwi zifashishwa mu kuvana abaturage mu bigo Nderabuzima zibajyana mu Bitaro.

Mu korohereza abaturage, ibyo bitaro bya Nemba bikomeje gukorana n’impuguke mu buvuzi ziturutse mu bitaro bikomeye mu Rwanda no mu mahanga, mu gutanga serivise zirimo kubaga inkomere, ibyo bigafasha abaturage kwivuriza ahabegereye, nk’uko umwe mubo byavuye yabitangarije Kigali Today.

Ati “Ndi umukecuri w’imyaka 80, naratsikiye muri 2020 igufa ry’ukuguru riravunika, nari nzi ko mfuye birangiye ariko nagejejwe hano mu bitaro bya Nemba mpasanga abaganga b’impuguke mu gusubiranya amagufa, none narakize sinkigendera mu mbago”.

Akarere ka Gakenke kandi gafite ibitaro bya Ruli biherereye mu Murenge wa Ruli, bikaba ibitaro bya Arikidiyosezi ya Kigali.

Ibitaro bya Ruli ni ibya Kiliziya Gatolika
Ibitaro bya Ruli ni ibya Kiliziya Gatolika
Icyumba cyihariye cyashyiriweho ababyeyi bafite ibibazo bitandukanye bishobora gutuma batabyara neza, cyubatswe mu bitaro bya Ruli
Icyumba cyihariye cyashyiriweho ababyeyi bafite ibibazo bitandukanye bishobora gutuma batabyara neza, cyubatswe mu bitaro bya Ruli

Ibyo bitaro byo mu Karere ka Gakenke bikomeje gutera intambwe ishimwa na benshi mu mitangire ya serivisi y’ubuvuzi, aho muri raporo yigeze kugaragara yerekanye ko kuva mu ntangiriro za 2018 kugeza muri Kanama 2019 nta mubyeyi n’umwe wahapfiriye abyara, ibyo ngo bakabikesha serivisi nziza kandi inoze.

Ni ibyagaragarijwe Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard ubwo yasuraga ibikorwa binyuranye bibarizwa mu Karere ka Gakenke, yishimira imikorere myiza yasanze muri ibyo bitaro.

Minisitiri w'Intebe ubwo yasuraga ibitaro bya Ruli mu myaka itanu ishize, yashimye serivise bitanga
Minisitiri w’Intebe ubwo yasuraga ibitaro bya Ruli mu myaka itanu ishize, yashimye serivise bitanga

Ibitaro bya Ruli byubatswe icyumba cyihariye cyashyiriweho ababyeyi bafite ibibazo bitandukanye bishobora gutuma batabyara neza. Ni cyumba gifite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi 15 icyarimwe.

Ni ibitaro bifasha abanyeshuri biga ubuganga n’ububyaza bo mu Ishuri rikuru ry’ubuzima rya Ruli (Ruli Higher Instititute of Health/ RHIH), rituriye n’ibyo bitaro.

Mu Ntara y’Amajyaruguru kandi mu karere ka Gicumbi hari ibitaro bya Byumba, aho byagaragaye kuri lisiti y’ibitaro icyenda Leta yashyize mu bitaro biri ku rwego rwo gufasha abiga ubuvuzi.

Muri ibyo bitaro icyenda Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yashyize ku rwego rwo kwigishirizamo abiga ubuvuzi mu Rwanda hagamijwe kongera inzobere z’abaganga, ni ibitaro bya Ruhengeri, Kibungo, Rwamagana, Kabgayi, Butaro, Kibogora, Kibagabaga, Nyamata, ndetse n’ibya Byumba.

Ibitaro bya Gicumbi
Ibitaro bya Gicumbi

Ibitaro bya Byumba biherereye mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, bitanga serivise ku baturage baturutse hafi mu mirenge yose uko ari 21 igize Akarere ka Gicumbi n’abatuye mu tundi turere twegereye ibyo bitaro.

Ni ibitaro byakunze kumvikanamo ibibazo by’igihombo biterwa n’abarwayi baza kwivuza bakabyambura, bikabangamira imikorere y’ibitaro bya Byumba, mu gihe abivuza baba bahawe imiti n’izindi serivisi, bagenda batishyuye ibitaro bikagorwa no kubona imiti yo gufasha abandi barwayi.

Mu myaka itatu kuva 2018 kugeza 2021, ibyo bitaro byagize igihombo cya miliyoni zirenga 16FRW, gitewe n’abarwayi bivuza bamara gukira bagatoroka ibitaro.

Ibitaro bya Rutongo by’Akarere ka Rulindo, bizwiho kwita kuri serivise zitandukanye, aho ari bimwe mu bitaro byatangije gahunda ya serivisi zikomatanye mu buvuzi bw’amaso, aho bashobora gusuzuma, bagatanga imiti ndetse n’inyunganira ngingo (Lunette).

Kuva aho ibitaro bya Rutongo, byimuriwe ahitwa i Remera y’Abaforongo bivuye mu Murenge wa Masoro aho byahoze, hari benshi babifashe nkaho bibagiye kure.

Ni ibitaro biherutse gushimwa nyuma y’uko bifashije uruhinja rwavukanye amagarama 600, rwitaweho n’abaganga kugeza umwana akuze, iyo mitangire y’iyo serivise yo kwita kuri uwo mwana izamura icyizere abaturage bagirira ibyo bitaro.

Abakozi b'ibitaro bya Nemba bigishijwe gukoresha Kizimyamwoto
Abakozi b’ibitaro bya Nemba bigishijwe gukoresha Kizimyamwoto
Abaturage ntibishimira uburyo basuzumwamo ku bitaro bya Nemba nyuma bakandikirwa kujya gushaka imiti hanze
Abaturage ntibishimira uburyo basuzumwamo ku bitaro bya Nemba nyuma bakandikirwa kujya gushaka imiti hanze
Aho ibitaro bya Rutongo byahoze mbere y'uko byimurirwa mu nyubako nshya
Aho ibitaro bya Rutongo byahoze mbere y’uko byimurirwa mu nyubako nshya
Abaganga b'ibitaro bya Rutongo bashimiwe kurokora umwana wavukanye amagarama 600
Abaganga b’ibitaro bya Rutongo bashimiwe kurokora umwana wavukanye amagarama 600
Ibitaro bya Gatonde bitanga serivisi ku bagera ku bihumbi ijana
Ibitaro bya Gatonde bitanga serivisi ku bagera ku bihumbi ijana
Ibitaro bya Rutongo
Ibitaro bya Rutongo
Ibitaro bya Nemba
Ibitaro bya Nemba
Ibitaro by'Intara bya Kinihira
Ibitaro by’Intara bya Kinihira
Inyubako y'ibitaro bya Rutongo
Inyubako y’ibitaro bya Rutongo
Ubuvuzi mu bitaro bya Ruli burashimwa na benshi
Ubuvuzi mu bitaro bya Ruli burashimwa na benshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka