Abaturage bose bagomba kugura ‘Mituweli’ nta kwitwaza COVID-19 - MINALOC

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Nyirarukundo Ignatienne avuga ko nta muturage ugomba kwitwaza ihungabana ry’ubukungu ryatewe na Covid-19, ngo areke kwishyura ubwisungane mu kwivuza ‘mituelle de santé’.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Ignatienne Nyirarukundo
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Ignatienne Nyirarukundo

MINALOC hamwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), byasabye ubwisungane Abaturarwanda bose bitarenze tariki ya 30/6/2020, ku munsi wo gusoza umwaka w’Ingengo y’Imari wa 2019-2020.

Ashingiye ku kuba uturere tw’icyaro ari two ngo dufite abaturage benshi batanze ubwisungane mu kwivuza muri uyu mwaka urangira wa 2019-2020, Nyirarukundo yavuze ko abo mu mujyi atari bo bakwiye kubura uwo musanzu.

Yagize ati “Abanyarwanda ni abakozi kandi baritunze, mu mujyi hashobora kuba harabaye ihungabana ry’ubukungu, ariko ntabwo ari ikintu kizabera umutwaro Leta”.

Abavuga ngo “Uzamfasha, ntabwo ibyo bishoboka, ntawe utaragizweho ingaruka na Covid-19, ngira ngo Leta twese yadufasha, kandi ntabwo ibyo yabishobora”.

Umunyamabanga wa Leta avuga ko abakuru b’amasibo agize imidugudu batanze amakuru y’abagomba gufashwa, abo ngo barazwi.

Ubwitabire mu kwishyura ubwisungane muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imari urimo kurangira wa 2019-2020, bwageze ku mpuzandengo ya 79.6%, ariko by’umwihariko uturere twa Gisagara na Gakenke twageze ku rugero rwa 90%.

Nyirarukundo agira ati “Buriya abaturage 20% batitabiriye ubwisungane ni benshi, ugasanga hari abatwara abantu mu muhanda nta bwisungane bagira kandi ari na bo bafite ibyago byinshi, abo turifuza kuzabibandaho muri iki gihe”.

Kwishyura ubwisungane bwo kwivuza biracyarimo gushingira ku byiciro by’ubudehe bisanzweho, kuko ibindi ngo bikirimo kwigwaho n’inzego za Leta, harimo no kuzabanza kunyuzwa mu nama y’Abaminisitiri.

RSSB ivuga ko kuri ubu imiryango 42,777 ihwanye na 18%, ari yo imaze kwiyandikisha no kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2020-2021.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro avuga ko hagiye gutangizwa ubukangurambaga budasanzwe buzifashisha itangazamakuru, itumanaho rya telefone n’indangururamajwi mu baturage, kugira ngo abantu bose bitabire gahunda y’ubwisungane muri ibi byumweru bitatu bisigaye kugira ngo umwaka w’Ingengo y’Imari urangire.

MINALOC na RSSB bgiranye ikiganiro n'abanyamakuru
MINALOC na RSSB bgiranye ikiganiro n’abanyamakuru

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, avuga ko nta muntu n’umwe ugomba gukerensa ubwisungane mu kwivuza bitewe n’uko ngo ari kimwe mu by’ibanze bikenewe mu Rwanda.

Uwifuza kwishyura ubwisungane mu kwivuza akoresha telefone isanzwe, agakanda imibare *909# agakurikiza amabwiriza, akabona nimero yo kwishyuriraho (code), akaba ari yo akoresha mu kwishyura akoresheje Mobile Money cyangwa Airtel Money.

Ashobora no kwishyura ku Murenge SACCO, ku bakozi ba Irembo n’abakozi ba Mobicash.

Mu gihe umuntu agiye kwivuza, asabwa gusa kwerekana indangamuntu ye, iyo ari undi wo mu muryango we uri ku rutonde rw’abo yishingira asabwa na we kwerekana indangamuntu ye cyangwa nimero umwishingizi we asanzwe yivurizaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka