Abaganga b’Abashinwa bavuye abakozi ba Kigali Today n’imiryango yabo

Itsinda ry’abavuzi b’Abashinwa bamaze iminsi bakorera mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Gicurasi 2026 bazindukiye mu gikorwa cyo gusuzuma no kuvura indwara zitandukanye abakozi ba Kigali Today Ltd hamwe n’imiryango yabo.

Byari ibintu bidasanzwe kuko iyo wageraga muri Kigali Today wahitaga ubona hahindutse ivuriro kuko ibiro bikorerwamo byose byabaye aho gusuzumira abitabiriye iki gikorwa.

Aba baganga basuzumye indwara zitandukanye zirimo ubuvuzi bw’amenyo, indwara z’abagore, amagufa, ndetse n’indwara z’imbere mu mubiri (médecine interne).

Nkurunziza Sam, umwe mu bakozi ba Kigali Today, yari afite ikibazo cyo kubabara umugongo. Uyu munsi na we ari mu bavuwe n’iri tsinda ry’Abaganga b’Abashinwa.

Nkurunziza avuga ko kubabara umugongo yari abimaranye imyaka 3 ariko nyuma yo guhabwa ubuvuzi, atashye yumva ububare bwashize.

Yagize ati "Maze imyaka myinshi numva mbabara igice cy’umugongo wo hejuru, ariko nyuma y’uko bankoreye icyo bita ’capping’ mpise numva bwa bubabare bwose burangiye"

’Capping’ ni uburyo iri tsinda ry’Abaganga b’Abashinwa bavuramo abantu aho babarumikaho utuntu tw’udukombe ahantu bumva ububabare bukagenda bushira buhoro buhoro.

Nkurunziza avuga ko banamukoreye ubuvuzi bumufasha gukura imyanda mu mubiri (detox) ubwo buvuzi bukaba bufasha amaraso gutembera neza.

Dr Zhang Sheng Mao wari uhagarariye iki gikorwa avuga ko bavura bakoresheje imiti iva mu bimera kandi iyo miti yabo iba ikoze mu buryo hatongerwamo ibindi binyabutabire.

Dr Zhang avuga ko bafite ubushobozi bwo gusuzuma umuntu bakamenya indwara arwaye mu gihe we yumvaga ari muzima.

Ati " Ni byiza ko abantu bisuzumisha kuko umuntu ashobora kugenda yumva ari muzima kandi afite uburwayi agendana atabizi. Iyo yisuzimishije akamenya icyo arwaye agahabwa imiti biba byiza kuruta kubaho atazi uko ahagaze".

Mukakalisa Josette umufasha wa Niyonzima oswald ukora muri Kigali Today yavuze ko yishimiye iki gikorwa cyo kuba Kigali Today yaratekereje kubaha amahirwe yo gusuzumwa niri tsinda ry’Abaganga b’Abashinwa bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze.

Aba baganga b’Abashinwa bamaze igihe bakorera mu Rwanda kuri iyi nshuro ya 26 bakaba barangajwe imbere na Dr Zhang Sheng Mao.

Kureba andi mafoto, kanda HANO

Ibitekerezo   ( 1 )

Basuzumira angahe?

Nzayituriki Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 9-05-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka