Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko yatangiye gutanga ikinini cy’inzoka guhera kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021. Biteganyijwe ko abantu bose bagomba kugihabwa guhera ku mwana kugera ku mukuru.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratangaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu bangana na 33% bugarijwe n’ikibazo cyo kugwingira, ku buryo hagiye gukorwa ibishoboka ngo iyi mibare igabanuke.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buratangaza ko mu mpera z’Ukuboza 2021 buzaba bwarangije gutanga urukingo rwa Covid-19 ku baturage bagomba kurufata bafite imyaka guhera kuri 18 kuzamura.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko bishoboka cyane ko mu bihe bya vuba hashobora gutangwa urukingo rwa gatatu rwa Covid-19 kuri bimwe mu byiciro by’abantu.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, hamwe n’abayobozi ba Banki y’u Burayi ishinzwe Ishoramari (EIB) ndetse n’Uruganda rukora inkingo rwa BionTech, bashyize umukono ku masezerano agamije gutangira kubaka uruganda rw’inkingo n’imiti i Kigali (mu cyanya cyahariwe inganda) mu kwezi kwa Kamena k’umwaka utaha wa 2022.
Abaturage bo mu Kagari ka Mishungero mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, batangiye kwivuriza mu ivuriro riciriritse rizajya ribavura amenyo n’amaso, rikanatanga serivisi zo kubyaza, bakaba baryishimiye cyane kuko mbere bavunikaga.
Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere (UNFPA), batanze ibikoresho by’ubwirinzi ku miryango ikora ibikorwa byo kwita ku baturage, kugira ngo abakozi b’iyo miryango bakomeze gufasha impunzi ariko birinda muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19.
Mu isuzuma ry’amaso ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) byakoreye muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye (UR/Huye), byasanze abanyeshuri 54.1% barwaye amaso.
Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yasinyanye amasezerano n’Umuryango wita ku buzima, (SFH) Rwanda, yo kubaka ivuriro riciriritse ryo ku rwego rwisumbuye kuko rizatanga na serivisi zo kubyaza, kuvura amaso n’indwara z’amenyo zikunze kwibasira abaturage, rikazaba ryuzuye bitarenze amezi ane.
Abatuye mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, ngo bajyaga bivuza bibagoye bitewe n’urugendo rurerure bakora bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi ku bigo nderabuzima byo mu yindi Mirenge, bakagerayo barembye kurushaho kubera umunaniro.
Muri iki cyumweru ku isi hose bazirikana kwirinda ubuhumyi, Dr. Félicité Mukamana, muganga w’amaso kuri CHUB, avuga ko kwirinda gutokorwa no kwirinda kwivura amaso ari bumwe mu buryo bwo kuyabungabunga.
Abaganga bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) bavuye abarwayi 1,129 mu cyumweru cy’ubutwererane bw’abasirikare bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Nyuma y’uko Intara y’Amajyaruguru yakiriye inkingo zisaga ibihumbi 200 zo mu bwoko bwa AstraZeneca, zigenewe abarengeje imyaka 30, abaturage bakomeje kugana ibigo nderabuzima ari benshi cyane basaba guhabwa urwo rukingo.
Guhera ku wa 11 Ukwakira kugeza ku wa 15 Ukwakira 2021, ibitaro bya Kaminuza y’u Rwanda by’i Butare (CHUB) biri gusuzuma amaso abanyeshuri biga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye (UR-Huye).
Itsinda ry’abaganga 19 bo mu ngabo z’ u Rwanda (RDF) hamwe n’abandi basirikare baturutse mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) batangiye icyumweru cy’ubufatanye n’abasivili.
Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Nzeri 2021, abafite imyaka 50 kuzamura bo mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba batangiye gukingirwa Covid-19.
Ibitaro bikuru bya Ruhengeri muri iki cyumweru byashyikirijwe ibikoresho bishya, byihariye mu kwita ku barwayi b’indembe, bakirirwa muri serivisi zitandukanye muri ibyo bitaro.
Umuti uvura virusi ya Corona watangiye gukorerwa igerageza ku bantu bagera ku 2,660. Nyuma yo gukora uwo muti, abashakashatsi batandukanye bo muri Amerika n’abo hirya no hino ku Isi bavuze ko nuramuka wemejwe umaze gukorerwa igerageza, Isi izaba ibonye umuti ukomeye, kandi ko binashoboka ko uzahita ugabanya cyane (…)
Abaturage bo mu mujyi wa Musanze barimo abenshi bageze mu zabukuru mu mpera z’iki cyumweru bishimiye gufata urukingo rwa COVID-19 rwa Johnson & Johnson, igikorwa cyabereye muri Sitade Ubworoherane muri ako Karere.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko guhera ku wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021, gutanga urukingo rwa Covid-19, haba ku bafata dose ya mbere cyangwa iya kabiri mu Mujyi wa Kigali, bikorerwa ku bigo nderabuzima.
Urugaga rw’abahanga mu by’imiti (National Pharmacy Council) ruratangaza ko rumaze kugira abahanga mu by’imiti basaga gato 1000 mu gihugu hose, mu gihe mu myaka ya 2000 bari bafite umubare uri hasi cyane.
Umuyobozi w’ihuriro nyarwanda ryita ku mibereho myiza y’abafite ubumuga bw’uruhu rwera, Uwimana Fikili Jadyn, avuga ko abafite ubwo bumuga mu Karere ka Kirehe bagiye kubumbirwa mu matsinda y’imishinga mito, izatuma babasha kwiteza imbere bityo ntibakomeze kwiha akato kuko akenshi bagaterwa n’ubukene.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yafashe icyemezo cyo gufunga Baho International Hospital, nyuma y’igihe gito bivuzwe ko ibyo bitaro byarangaranye umurwayi bituma yitaba Imana.
Abantu batandatu ku wa Kabiri tariki ya 14 Nzeri 2021 bafatiwe ku mupaka witwa La Corniche One stop border post uherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo.
Abantu 300 bagororerwa ku kirwa cya Iwawa bahawe urukingo rwa mbere rwa Covid-19. Ni inkingo zahawe 20% z’abagororerwa kuri iki kirwa bangana na 300 mu bantu 1621 bari kuhagororerwa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko amavuriro mato yo hafi y’umupaka agomba guhabwa ubushobozi bwo gufasha ababyeyi baje kubyara.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) buratangaza ko uko inkingo za Covid-19 zikomeza kuboneka ari nako imfungwa n’abagororwa bazakomeza kugenda bakingirwa.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC) hamwe n’abafatanyabikorwa bitwa ’BIO Ventures for Global Health’ na ’GardaWorld’, baramara ukwezi bapima kanseri y’inkondo y’umura ku bagore bafite imyaka y’ubukure 30-49 mu Karere ka Bugesera.
U Rwanda rwakiriye inkingo 200.000 za Covid-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zatanzwe n’Ingabo za Hellenic binyuze mu bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda.
Ikigega cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga(USAID) cyahaye Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti(RMS), inkunga y’amadolari miliyoni 75(ahwanye n’amanyarwanda miliyari 75).