Ubuyobozi bw’ibitaro bya Murunda n’akarere ka Rutsiro muri rusange barishimira ko muri ibyo bitaro bimwe rukumbi mu karere kose huzuye inyubako nshya n’ibikoresho bigezweho byifashishwa mu gusuzuma ibizamini, ibyo bikazagira uruhare mu kunoza serivisi z’ubuvuzi zitangirwa kuri ibyo bitaro.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana butangaza ko mu gihe habura ukwezi n’igice kugira ngo umwaka wa 2013-2014 urangire, abaturage bagera kuri 81.5% ari bo gusa babashije gutanga ubwisungane mu kwivuza, ari na bwo bubahesha uburenganzira bwo kubona serivise z’ubuvuzi mu mavuriro ya Leta.
Ubwo yatangizaga inama y’iminsi 2 ihuje abayobozi b’ibitaro n’abashinzwe imiyoborere mu bitaro byose bigize igihugu bahuriye mu bitaro bya Nyagatare, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze atangiza, Dr. Anita Asiimwe, yasabye abakora mu buvuzi kwita ku isuku.
Mu gihe ibitaro bikuru by’akarere ka Ruhango biherereye mu murenge wa Kinazi biteganywa kuba ibitaro by’intara y’Amajyepfo, ubuyobozi bw’ibi bitaro buravuga ko bugifite ibikoresho bidahagije n’ikibazo cy’ibikorwa remezo birimo imihanda idatunganye ndetse no kutagira amacumbi y’abaganga.
Umubare mucye w’ababyaza mu Rwanda utuma byibura buri mubyeyi atagira umubyaza w’umwuga umwe cyangwa bakiyongera kugera kuri babiri mu gihe ari kubyara, nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Buzima (OMS).
Ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’umushinga Operation Smile, kuva ku munsi w’ejo tariki 04/05/2014, inzobere z’abaganga bo muri Amerika ziri mu Bitaro bya Ruhengeri mu gikorwa cyo kuvura abantu bafite indwara y’ibibari.
Pascal Nzasabimana uvura indwara z’amaso mu bitaro bya Murunda yatowe na bagenzi be nk’umukozi w’indashyikirwa n’intangarugero bitewe ahanini n’uburyo yita ku bamugana agamije kugera ku ntego ye yo kurwanya uburwayi bw’amaso mu baturage b’akarere ibitaro biherereyemo.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 03/05/2014, abaforomo b’abakorerabushake b’ikigo mpuzamahanga cy’ubutwererane cya Koreya (KOICA), basoje igikorwa cyo gutanga ubuvuzi bw’ibanze ku buntu ku baturage b’imidugudu ya Raro na Gasharu yo mu kagari ka Nyabivumu mu murenge wa Gasaka isanzwe iterwa inkunga na Leta ya Koreya binyuze mu (…)
Dr Anita Asiimwe, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuzima, arasaba abaganga bo mu bitaro bya Muhororo mu karere ka Ngororero kugumya gushyira ihame rya serivise inoze mu mirimo yabo ya buri munsi kuko ababagana babafitiye icyizere.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihigu, Musoni James, atangaza ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015 abayobozi b’imidugudu bazarihirwa amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, (Mituelle de Santé) kubera ko bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’abaturage.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze muri minisiteri y’Ubuzima, Dr Anita Asiimwe, yasuye ibitaro bya Muhororo byubatse mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero abyemerere kuzakora ubuvugizi ngo byagurwe.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), yashimiye igihugu cy’u Bubiligi ko kuri uyu wa kane tariki 24/4/2014, cyarangije ‘inshingano’ yo gutanga amafaranga y’inkunga cyari cyemereye u Rwanda, hagamijwe gushyigikira gahunda z’ubuzima.
Ikigo nderabuzima cya Kinunu giherereye mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro cyatashye ku mugaragaro inyubako yo kubyariramo (maternité) tariki 23/04/2014, ikaba yuzuye itwaye miliyoni 47 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma yo kubisaba, abayobozi b’imidugudu igize akarere ka Nyamasheke bemerewe na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, ko umwaka utaha w’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) uzatangira mu kwezi kwa Nyakanga bose bazarihirwa na Leta.
Inzego zitandukanye mu karere ka Nyabihu zafashe ingamba zikomeye mu kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA no gushishikariza abaturage kwirinda iki cyorezo kitagira uwo gitinya, ntikigire umuti n’urukingo kandi gihitana umubare utari muto w’abantu ku isi.
Nubwo hishimirwa uko ibitaro bya Nyagatare bigenda byagurwa haracyari ikibazo cy’abaganga bahindagurika buri munsi kimwe n’abaganga b’inzobere batahaboneka. Ibi ni ibyagaragarijwe abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza mu nteko inshingamategeko kuri uyu wa 14 Mata ubwo basuraga ibi bitaro.
Ivuriro ryari rimaze imyaka isaga itatu ryubakwa mu murenge wa Kigembe ho mu karere ka Gisagara, ubu noneho riri mu nzira zo gufungura imiryango, bikazafasha abaturage b’uyu murenge bavuga ko bakoraga ingendo ndende bajya kwivuza.
Abanyeshuri biga ibya farumasi, mu nama mpuzamahanga ya gatanu bagiriye mu cyumba cy’inama cy’ishami ry’ubuvuzi ryo muri Kaminuza y’u Rwanda ku itariki ya 5/4/2014, bagaragaje ko bidakwiye ko urwaye anywa imiti atandikiwe na muganga.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Aime Bosenibamwe, aratangaza ko kuba umubare w’abaturage bafite ubwisunane mu buvuzi bwa mitiweli ukiri hasi biterwa no kuba abayobozi bo muri iyi ntara basa nk’abakora ibyo badasobanukiwe.
Nyampinga Kayibanda Mutesi Aurore biravugwa ko yatanze itike y’indege yo kujya kuvuriza mu gihugu cy’u Buhinde umwana uzwi ku izina rya Iranzi Ndahiro Isaac ufite uburwayi bwananiranye kuvurirwa hano mu Rwanda.
Akarere ka Burera gafatanyije n’umushinga Partners In Health Inshuti Mu Buzima batangije umushinga ugamije kuzafasha kongera ireme ry’ubuvuzi (Mentoring and Enhanced Supervision at Health Centers/ MESH) ku bitaro bya Butaro.
Abaganga bo mu kigo Starkey Hearing Foundation cyo Amerika cyavuye abantu 352 bo mu ntara y’Amajyaruguru bari bafite ikibazo cyo kutumva bongera kumva mu gikorwa cy’impuhwe cyabereye mu karere ka Musanze kuwa kane tariki ya 27/03/2014.
Abaturarwanda bose barahamagarirwa kwisuzumisha no kwivuza neza igituntu kuko ari indwara ihitana ubuzima bwa benshi kandi ikamunga ubukungu bwabo iyo batayivuje neza kandi nyamara ivurwa igakira.
Ubuyobozi bw’umuryango Imbuto Foundation buvuga ko nyuma yo gufasha abagore banduye virusi itera Sida kutanduza abana batwite, ubu igikorwa cyo gukumira agakoko gatera Sida kigeze mu rubyiruko. Mu karere ka Rubavu hamaze guhugurwa urubyiruko 113000.
Uburyo bw’ikoranabuhanga mu gucunga imiti buzwi mu Cyongereza nka ELMIS (Electronic Logistics Management Information System) bwatangijwe mu bitaro by’uturere n’ibitaro by’icyitegererezo mu gihugu cyose bwitezweho kunoza serivisi z’ubuzima n’imicungire y’imiti.
Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bugamije kumenya no kwirinda indwara yo kujojoba, abatuye akarere ka Nyagatare bakanguriwe ko ugaragaweho iyo ndwara yakwihutira kugera kwa muganga kuko iyi ndwara ivurwa igakira, mu gihe utayivuje imuteza ibibazo no kubangamirwa cyane mu bandi ndetse na buri wese akaba abangamiwe.
Ibitaro bya gisirikare biherereye i Kanombe mu mujyi wa Kigali byashyizeho gahunda yihariye mu kuvura indwara zo mu rwungano ngogozi bita endoscopie, gahunda yatangiye kuwa 15/03 ikazagera kuwa 28/03/2014 ubwo inzobere yitwa Dr. NYST Jean Francois yo mu Bubiligi izaba isoje ikivi. Abafite ubwo burwayi ngo bashobora kwakirwa (…)
Inzego zitandukanye zo mu Karere ka Nyabihu, kuri uyu wa gatanu tariki 14 Werurwe 2014, zakoreye urugendo shuli mu Karere ka Gatsibo mu rwego rwo kwigira kuri aka karere uburyo bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza hifafashishijwe uburyo bwo kwibumbira mu bimina.
Ku bitaro bikuru bya Kiziguro biherereye mu Karere ka Gatsibo hatangijwe icyumweru cya Army week kizakorwamo ibikorwa bitandukanye bizibanda cyane ku buvuzi, aho abagana b’inzobere baturutse mu bitaro bikuru bya gisirikare i Kanombe bazavura abantu basigiwe ibikomere na Jenoside bikaba bitarakira.
Abana b’abakobwa 9531 bari mu kigero cy’imyaka 12 kugeza kuri 14 nibo bateganyijwe kuzakingirwa kanseri y’inkondo y’umura ikunda kwibasira abagore mu karere ka Bugesera.