Undi muntu yishwe n’indwara ya Marburg

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 08 Ukwakira 2024 umuntu umwe yishwe n’indwara ya Marburg, yuzuza umubare w’abantu 13 bamaze kwicwa n’iyo ndwara mu Rwanda.

Abandi bantu babiri banduye Marburg babonetse mu bipimo 268 byafashwe, umubare w’abamaze kugaragaraho Marburg bose hamwe baba 58.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri abandi bantu bane bakize, abamaze gukira bose hamwe baba 12, naho abakirimo kuvurwa ni 33.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka