Undi muntu umwe yishwe na Marburg

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024 umuntu umwe yishwe n’indwara ya Marburg, yuzuza umubare w’abantu 14 bamaze gupfa mu Rwanda bazize icyo cyorezo.

Kuri uwo munsi umuntu umwe yakize, abamaze gukira bose hamwe baba 16. Abanduye bashya babonetse ni batatu, abarimo kuvurwa Marburg ni 31.

Muri rusange indwara ya Marburg mu Rwanda imaze kuboneka mu bantu 61.

Ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, abantu 155 bakingiwe Marburg, abamaze gukingirwa bose hamwe baba 501.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka