Sobanukirwa indwara ya Anjine ishobora no gutera umutima

Anjine ni uburwayi bufata inyama ebyiri ziba mu muhogo zitwa amigdales (soma amigidale) cyangwa tonsils (soma tonsozi), zikaba zigira umumaro wo kurinda umuntu mikorobe zafata imyanya y’ubuhumekero n’uburiro. Iyo izo nyama zifashwe na mikorobe nibyo bita anjine.

Mu kiganiro KT Radio yagiranye na Dr Ncogoza Isai uvura indwara zo mu matwi, mu mazuru mu muhogo n’ijosi (ORL) asobanura ko Anjine zirimo ibyiciro 2 bitewe n’ikizitera. Yagize ati hari anjines ziterwa n’udukoko (bagiteri) zo mu bwoko bwa streptocoques (siterebutokoke), hakaba n’ibindi bintu bituma zaza cyane ku muntu umwe kurusha undi.

Urugero nk’abantu bafite ubwandu (infection) cyangwa se virusi kuburyo nk’umuntu ashobora kurwara grippe ikaziramo na anjine cyangwa se gapfura. Yakomeje avuga ko angine zikunze kwibasira abana cyane kurusha abantu bakuru, ngo n’ubwo nabo bazirwara, ariko guhera ku bana b’umwaka umwe kugera kumyaka 7 nibo ikunze kugaragaraho cyane.

Dr Ncogoza yakomeje avuga ko hari ibimenyetso biranga anjine, agira ati: “Hari ibimenyetso biranga angines, icya mbere ni ukubabara mu muhogo, umutwe, gucika intege mbese ukamera nk’urwaye Malariya. Ibyo nibyo by’ingenzi, burya umuriro uza nyuma, kuko ushobora gusanga umuntu afite anjine kandi nta muriro afite. Ariko ibyo bimenyetso iyo bitavuwe, byateza ibindi bibazo (complications)”.

Dr Ncogoza yakomeje asobanura ibyo bibazo bindi bishamikira kuri anjine zitavuwe ku gihe: “Icya mbere niba wagize umuriro, cyangwa infection ishobora gufata ibindi bice byegereye za nyama za amigdales bikabyara ikibyimba gifite amashyira inyuma y’iyo nyama aribyo bita peritonsilor abscess, cyangwa absce peri-amigdalien mu gifaransa.

Icyo kibyimba iyo kibayeho nacyo gishobora kuzana izindi ngaruka kuko ijosi rikorana n’izo nyama, cyangwa ukagira infection mu buhumekero nko mu bihaha n’ahandi bitewe n’uko za bagiteri zishobora gutwarwa n’umwuka cyangwa ibyo kurya. Ikindi iyo ari umwana urwaye anjine afite bya bimenyetso, ashobora no gucibwamo (diarrhea). Ibirenze kuri ibyo iyo anjine zihora zigaruka zishobora gutera umutima, rubagimpande, cyangwa indwara z’impyiko”.

Dr Ncogoza, twamubajije niba iyi ndwara ya anjine yakwirindwa asubiza atya: “ Nta kintu kidasanzwe mbona kirebana no kuyirinda cyokora urwaye anjine yakwirinda gusomana, gukoresha uburoso bw’abandi kuko bagiteri zandura, atabyitayeho yakwanduza mugenzi we.

Ariko ntaburyo budasanzwe bwo kwirinda anjine, ikindi umuntu afashwe na giripe akwiye kuyivuza kugira ngo na anjine zituririraho. Ikindi ni uko umuntu wafashwe na anjine akwiriye kwivuza hakiri kare bya bibazo bizishamikiyeho bitaraza, icya nyuma ni ukwirinda gufata imiti utandikiwe na muganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

Murahoneza nitwa habumugisha najye mukecuru wanjye yarwaye umutima kuburyo yahoranaga ubwoba rimwe narimwe hakazamo no kwivugisha twagiye kwamuganga batubwirako bikabije arukugenda tukabiharira imana tugategereza uko bizagenda natangiye kwibaza icyo nakorera mama cyane ko ariwe mubyeyi narinsigaranye nibyo aganiriye nshuti yanjye imbwirako hari ahantu yivurije umuvuduko w’amaraso nange najyayo nkareba niba badufasha
Numvaga amafaranga ntacyo avuze kubuzima bwumunyeyi wanjye yampaye nimero zo kukigo cyabanyamerika gifasha abantu gukira indwara zitandura narabaganye bampa imiti nshyira mukecuru wanjye nyuma yamezi2 akoresha uwomuti Yara mezeneza cyane ubu ameze neza Cyane nawe niba hari umuntu urwaje cg ari wowe urwaye wabagana bakagufasha bakorera nyarugenge mumugi iyi niyo nimero yabo 0792940838 iyo ni Whatsapp cg ukaba hamagara kuriyo 0734673660
Icyo cyigo cyabanyamerika bavura nizindi ndwara nyinshi zitandura murakoze cyane

Habumugisha odasiene yanditse ku itariki ya: 12-04-2025  →  Musubize

*UBUHAMYA KUNDWARA YAMA INFECTION*
Nitwa Uwimana francine murugo ni I MUHANGA ndumumama wabana 4 maze amezi 2 nyize indwara ya infection, ndashimira ikigo cyabanyamerika cyamfashije nkakira iyi ndwara kuko naringeze kure pe, sinarinyigira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ,mbese murugo nta mwuka mwiza waruhari hagati yanjye numugabo,nahoranaga uburyaryate mugitsinda kandi nkaira ururenda rwazaga runuka kubi ubwo rero nivurije kwamuganga hafi umwaka wose bakampa imiti bikoroha ariko numa yukwezi bikagaruka ,ubwo umuntu umwe navugako ari Imana yamunyoherereje kwahuriye kwamuganga nagiye kwivuza ama infection, tugirana ikiganiro mutekerereza ikibazo cyanjye arumirwa andangira kujya kwivuriza kukigo cyabanyamerika gikorera mu mugi wa kigali nagiyeyo ntakizere, ariko ubu ndashima Imana kuko imiti bampaye yaranyijije ubu hehe nokongera kugira ikibazo cya infection nawe ubashaka wabahamagara kuri +250794555304 /0735563903

Uwimana francine yanditse ku itariki ya: 7-02-2025  →  Musubize

Kuva ndumwana wumwaka1 rwara angine ark zikunda kuza aruko nyweye cg ndiye ibintu bikonje mumuhogo hakandya cyane harinigihe havamo inyama none ubu munsi yakanwanwa ahagana kungoto habyimbye cyane hasa nkaharimo ikibyimba kinini kirikugaragara ninyuma ko habyimbye kd harambabaza nimba haruko mwadufasha zigakira mudufashe turabinginze murakoze.

Nitwa fanny yanditse ku itariki ya: 11-11-2024  →  Musubize

Ese angine zjrabagwa zigakira burundu
Nange nzimaranye ukwezi ndahumeka nabi rimwe narimwe numwuka ukaba mukeya

Pelle yanditse ku itariki ya: 30-07-2024  →  Musubize

Muganga Naduhe nimero ze
Adufashe Gose Anjine yarakamejeje

mvuyekure philippe yanditse ku itariki ya: 22-07-2024  →  Musubize

Nanjye zije nkiya gatera peee.nkore iki koko???? Izi nyagwa zirababaza ziragatsindwa

Lulu yanditse ku itariki ya: 16-02-2024  →  Musubize

Mfite umwana wumuhungu yarwaye engine azimarenye imyaka 3 ubu afite imyaka 6 tonsils ze zarabyibye cne naramuvuje kuba doctor batandukanye ark ntamuti ubikiza bampaye ,birabyimba kuburyo ahumeka nabi nijoro akarara agona nijwi rye ntirisohoka neza iyo Ari kuvug uba wagirango afite ibintu mukanwa mwadufasha mukaduha numero za doctor Ncogoza akazadusuzuma ukatubwira niba aribivurwa bigakira cg Ari nibyo kubagwa.

Murakoze 🙏

Uwanyirigira Clarisse alias clara yanditse ku itariki ya: 6-12-2023  →  Musubize

Azajya ku bitaro bya MCB bazakubwira nanjye narimfiye umwana urwaye nk’uwawe

Gahongayire Prisca yanditse ku itariki ya: 27-07-2024  →  Musubize

Azajya ku bitaro bya MCB bazakubwira nanjye narimfiye umwana urwaye nk’uwawe

Gahongayire Prisca yanditse ku itariki ya: 27-07-2024  →  Musubize

Azajya ku bitaro bya MCB bazakubwira nanjye narimfiye umwana urwaye nk’uwawe

Gahongayire Prisca yanditse ku itariki ya: 27-07-2024  →  Musubize

narwaye mumuhogo bimaze imyaka irenze 3 narivuje byaranze ndamiira nkumva ibiryo bihagamye hagari yururimi nikindi kintu wagira ngo nindimi ebyiri zishamikiranye mumuhogo Kandi ndababara numutwe ugateramo imisongo nkanishimagura mumuhogo iyonkoze mumuhogo inyima numva harimo udutirimwe mungire inamanakora iki kugirango nkire?

Delphine yanditse ku itariki ya: 25-10-2023  →  Musubize

Murakoze kudusobanurira kubijyanye na angine maze nk’imyaka ibiri ndwaye angine igihe kinini mbanyirwaye nivuje kubaganga batandukanye ariko ntagihinduka iyo nkweye amazi adashyushye mita marwara nokuba narya umuneke voka,ndetse nibindi binu bikonje ariko bitavuye muri filigo atarikuzuba nabwo zihita ziza yambwira niba haricyo nakora murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 2-10-2023  →  Musubize

Nanjye nagize ikibazo .
Narwaye anjine ngira biriya bimenyetso byose mwavuze aho nakoraga kuri turiya tunyama tubiri mwavuze nkumva harimo utu tu dutirimuka,ubwo nabaga nkoreye inyuma.narivuje kumira nkababara birakira ariko nkoze inyuma ahaherereye kuri twa tunyama (tonsils) muruhande rumwe numvaho akantu kabyimbye kagenda gatirimuka.nkumva muri utwo rehande rutameze neza hahandi wumva umeze nkurwaye igikamu.rimwe narimwe nkababara no mugutwi ko muri utwo ruhamde.nkeneye ubufadha bwihuse mbimaranye amezi status.

Alias yanditse ku itariki ya: 16-08-2023  →  Musubize

Narwaye mumuhogo bimwe rwose nkakuriya ariya mafoto twabonye haruguru ameze gusa itandukaniro ndamira nkumva ntabubabare mbimaranye amezi 3nigice narivuje inshuro 8 gusa nanuyumunsi ntagihinduka pe mwamfasha mukangira inama yicyo nakora kuko ubu iyo haje imbeho imisonga numuriro biba byinshi

Pacifique yanditse ku itariki ya: 6-04-2023  →  Musubize

Ese ni ryari babaga angine

Alia yanditse ku itariki ya: 2-03-2023  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka