Sobanukirwa indwara y’ibisebe bifata igifu ‘Ulceres’

Abantu benshi bakunze gutaka indwara y’igifu, nk’uko amakuru dukesha urubuga rwa internet www.doctissimo.fr abivuga, umuntu 1/10 arwara ulcere inshuro imwe mu buzima bwe.

Ulcere duodenal
Ulcere duodenal

Nubwo ari indwara izwi kandi imenyerewe, hari abantu bayirwara usanga batayisobanukiwe cyane, ku buryo hari abashobora kuyitiranya n’inzoka, amarozi, n’ibindi.

Uku kutayigiraho amakuru binatuma abantu batayivuza uko bikwiye kandi na byo bikabateza izindi ngaruka zikomeye.

Ulceres (ibisebe bifata igifu) ni iki?

Ubundi kugira ngo igifu gisye amafunguro umuntu arya cyifashisha imisemburo izwi nka ‘suque gastrique’. Iyi misemburo kubera ko ifite imbaraga nyinshi, kugira ngo itangiza igifu, hari agahu korohereye gatwikira igifu gashinzwe kukirinda.

Iyo ako gahu kangiritse cyangwa imikorere yako ntigende neza, ni bwo haza agasebe cyangwa se akobo kangana na milimetero kare runaka, gashobora gufata ahantu hanini cyangwa se agace gato ari na ko kitwa ‘ulcere’.

Ulcere irimo ubwoko bubiri bitewe n’aho iherereye ku gifu.

1. ‘Ulcere duodenal’: Ubu bwoko bwa Ulcere bwitwa butya kubera ko igisebe kiba giherereye ku gice cy’igifu gihera, ni ukuvuga aho igifu gihurira n’urura runini cyitwa Duodenum. Ubu bwoko bwa mbere ni bwo bukunda kwibasira abantu ku kigereranyo cya 90% .

2. ‘Ulcere gastrique’: Ubu bwoko bwitwa butya kuko igisebe kiba kiri mu gifu nyirizina. Ubu bwoko bwa kabiri ntibukunze kugaragara ku bantu benshi nubwo ari bwo bugira ingaruka zikomeye kurusha ubwa mbere.

Impamvu zitera ulcere

Mbere byavugwaga ko ulcere ituruka ku mpamvu zijyanye n’imitekerereze, ariko ubushakashatsi bwagiye bukorwa bwagaragaje ko 99% bya ulceres zituruka ku dukoko twitwa ‘Helcobacter pillory’.

Izindi mpamvu ni ikoreshwa ry’imwe mu miti izwiho kwangiza igifu nka’ anti-inflamatoires’ (urugero ni nka Ubiprofene), aspirine ikoreshejwe mu buryo buhoraho, kunywa inzoga, n’ibindi.

Ibimenyetso bya Ulcere

Ibimenyetso by’ibanze ni ukumva ububabare mu gifu bumeze nk’aho ari ikintu cyagufashe ahantu (ibyo twagereranya no gufatwa n’imbwa), kumva wokerwa nk’ubushye, kumva ububabare mu gifu no mu mbavu ndetse no mu mugongo.

Ubwo bubabare bugendana kandi n’uko umuntu afashe amafunguro bukaba bwamara hagati y’isaha imwe n’ane, nyuma yo gufata amafunguro. Ibindi bimenyetso ni ukugira iseseme, kuruka, kugugara n’ibindi.

Icyokora ibi bimenyetso ntibihagije kugira ngo wemeze ko urwaye ibisebe byo mu gifu (ulceres), ahubwo igikwiriye ni ukujya kwa muganga akaba ari we ukora ibizamini akemeza ubwo burwayi ndetse akagena imiti ikwiriye.

Ingaruka zo kutivuza neza kandi ku gihe

Ulcere gastrique
Ulcere gastrique

Kimwe n’izindi ndwara, iyo ulcere itavuwe neza kandi ku gihe bigira ingaruka ndetse zikomeye.

Muriz o harimo kuba yakongera ubukana, icyo gisebe kikaba cyava cyane, cyangwa se igifu kigatoboka. Iyo ulcere yageze ku rwego rwo kuva cyane, ubibwirwa no kuruka amaraso atukura cyangwa afite ibara rijya kwirabura.

Usibye kunyura mu kanwa, ashobora no kuba yasohokana n’umwanda munini (kuyituma).

Mu gihe igifu cyatobotse, ibimenyentso na byo birushaho kongera ubukana umuntu akumva ububabare bukabije (burenze urugero).

Icyo umuntu akwiye kwitondera kandi ni uko umuntu ashobora kugera ku rwego rwo kuva cyane cyangwa se ‘hemoragie’, kandi atigeze agaragaza ibi bimenyetso.

Igikenewe

Kwivuza kare, gufata imiti wandikiwe na muganga kandi neza utayicikirije, kuko iyo uyicikirije imiti bikugiraho ingaruka zirimo kudakira neza, kwita ku mirire yawe ufata amafunguro y’ibanze inshuro eshatu ku munsi kandi ku gihe, no kwirinda ibyatuma uburwayi bwiyongera wubahiriza amabwiriza wahawe na muganga.

Ulceres (ibisebe bifata igifu) ni indwara ivurwa igakira iyo bikozwe neza kandi ku gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mubyukuri buri burwayi hafi yabwose biterwa no gufata amafunguro adafite intungamubiri zose umubiri ukeneye kugirango uhangane n’ uburwayi bwahato nahato Kandi bimwe mubyo nagarukaho nuko no kurya buri uko ubonye ibiryo nabyo biri mubitera izi iyi ndwara ikunda kuzahaza abakiri bato cyane nubwo nabakuru itaboroheye biradusaba rere kurira ku bihe byagenwe ( bitarimo kuryagagura munyihanganire kuba nkorerashe iri jambo ni uburyo bwiza buri kumfasha gusobanura ibi )

Mvugisha in box kuri +250786430008 nguhe ubuvuzi bufafite ingaruka mbi kuri ubu burwayi dufite ubuhamya mbwinshi bwabantu byagenda bakira tubirebesha amaso yacu

Mugire ibihe byiza

Peter0 yanditse ku itariki ya: 24-02-2024  →  Musubize

Indwara yigifu ni indwara izengereza abantu benshi cyane,iyo noneho kirimo kukurya ubura amifato,ukabura uko Ugira, Nari maranye igifu imyaka itatu Narabuze neza neza uko nakira, nagiraga ibimenyetso birimo ikirungurira, gutura imibu byahato nahato, rimwe narimwe nkaruka, ntabwo nabashaga kurya umuceri na kawunga, igihe kimwe Rero naje Guhura Numusore wampaye imiti nayifashe iminsi 90, ubu narakize meze neza cyane, ubaye ukeneye Nimero ze ( 0728847798)

Murakoze!

TURINUMUGISHA DAVID yanditse ku itariki ya: 8-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka