Rubavu: Abaturage basabwe kudatinya urukingo rwa Covid-19

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr Tuganeyezu Oreste, asaba abaturage kudatinya urukingo rwa Covid-19 kuko rubafasha guhangana n’icyo cyorezo kandi ntacyo rwangiza mu mubiri.

Dr Tuganeyezu Oreste, nyuma yo gukingirwa yasabye abaturage kudatinya urkingo
Dr Tuganeyezu Oreste, nyuma yo gukingirwa yasabye abaturage kudatinya urkingo

Yabibasabye ubwo yari amaze gukingirwa, aho yavuze ko yumvise nta kibazo na kimwe yagize nyuma y’icyo gikorwa.

Yagize ati "Ndumva urukingo nta kibazo rufite kandi n’iminota n’iminota bampaye yo gutegereza irangiye numva meze neza. Aka gashinge kameze nk’izindi nta mpamvu yo kugatinya".

Muri icyo gikorwa batangiye gukingira abafite aho bahurira n’abantu benshi nk’abo mu nzego z’ubuzima ndetse n’abafite indwara zidakira.

Dr Tuganeyezu yavuze ko abantu badahabwa urukingo ari abagore batwite n’abataragira imyaka y’ubukure (18), abandi bose ngo ni byiza gufata urukingo.

Mu gihe bamwe barwaye Covid-19 bavuga ko bakize ndetse bazamuye ubwirinzi, uwo muyobozi avuga ko abantu bigeze kuwara iyo ndwara isiga igabanyije ubwirinzi bwabo, gufata urukingo rero bikaba ari amahirwe kuko rubuzamura.

Mushikiwe Poline ni umwe mu bahawe urukingo, avuga ko nta kibazo yagize ndetse yategereje iminota isabwa, ngo kuba ari mu bafashe urukingo bwa mbere ni amahirwe.

Ati "Nta muntu wagombye kuba atinya urukingo kuko rumufasha kongera ubudahangarwa. Twagiye tubona impfu nyinshi zitewe n’iki cyorezo, nabwira uzagira amahirwe yo guhabwa urukingo kutayitesha".

Abantu bamaze gukingirwa bategereza iminota 15 kugira ngo harebwe niba nta ngaruka rubagiraho.

Ku bitaro bya Gisenyi no ku bigo nderabuzima mu mirenge yose, nta muntu wagize ikibazo nyuma yo gufata urukingo nk’uko Dr Tuganeyezu abisobanura.

Ati "Tugendeye ku buhamya nta ngaruka zikanganye uretse kubabara aho baguteye cyangwa ukababara umutwe ariko na byo ni iby’akanya gato. Hano ntawe uragira ikibazo ariko n’uwakigira yahita afashwa".

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bahawe urukingo bavuga ko babyishimiye kuko rwizewe, bikaba bibaha amahirwe yo kutandura no gukora akazi kabo ntacyo bikanga.

Abakingiwe babyishimiye
Abakingiwe babyishimiye

Akarere ka Rubavu gasanzwe kabonekamo urujya n’uruza rw’abambukiranya imipaka, abaturage bavuga ko bishimiye kwakira inkingo kugira ngo bashobore kugira ubudahangarwa no gukomeza kwikorera ubwo bucuruzi bwakomwe mu nkokora na Covid-19.

Akarere ka Rubavu gafatwa nk’Akarere k’ubucuruzi n’ubukerarugendo, ibikorwa byinshi byatumaga abantu bakagana ubu ntibikorwa neza kuko kujya mu mazi y’ikiyaga cya Kivu bitemewe ndetse n’ibikorwa byo kwidagadura bikaba bitemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka