Rubavu: Abantu 12 bari mu kato babasanzemo #COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi na barindwi banduye COVID-19, abandi 39 bari barwaye bakaba bakize.

Abo barwayi 17 babonetse mu bipimo 2,902, abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 2,128.

Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko abo barwayi bashya cumi na barindwi barimo bane babonetse i Kigali, cumi na babiri babonetse i Rubavu, aba bakaba ari Abaturarwanda bagarutse mu Rwanda bahita bashyirwa mu kato, naho undi umwe yabonetse i Rulindo.

Muri rusange kugeza kuri uyu wa Gatanu abamaze gukira bose hamwe ni 1,297 naho abakivurwa ni 826.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni batanu.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka