RDC: Guhangana na virusi ya Ebola bishobora gutwara amezi atandatu

Inzego z’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zivuga ko abantu bagera ku 1000 bagaragaje ibimenyetso by’indwara ya Ebola, ariko kugeza ubu abantu 105 gusa, ari bo bemejwe na Laboratwari ko bayirwaye.

Ni icyorezo gikomeje gutera impungenge muri icyo gihugu, mu gihe umubare w’abamaze gupfa bivugwa ko kugeza ubu ari abantu 223. Inzego z’ubuzima, zihugiye cyane mu bikorwa byo gushakisha abantu bahuye cyangwa bakoranaga bya hafi n’abarwaye Ebola kugira ngo bakurikiranwe neza, batangire kwitabwaho.

Kugeza ubu kandi, icyo cyorezo Ebola, byatangajwe ko kiri mu turere twa Ituri, Kivu y’Amajyepfo ndetse na Kiu y’Amajyaruguru.

Ni icyorezo kikiri mu ntangiriro, kuko tariki 15 Gicurasi 2026 nibwo byatangajwe ko cyongeye kwaduka muri RDC. Minisitiri w’ubuzima wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Roger Kamba yemeje ko bishobora gufata amezi agera kuri atandatu kugira ngo igihugu cye gishobore kugenzura icyo cyorezo.

Minisitiri Kamba yatangaje ko kugeza ubu, abantu bagera ku 3.600 bahuye n’abanduye, ari bo barimo gukurikiranwa n’abaganga.

Gusa, yavuze ko iyo mibare ikiri iy’agateganyo, asobanura ko Leta yahisemo gutangaza imibare minini ishoboka y’abakekwaho iyo ndwara, mu gihe iperereza n’ibizamini bya laboratwari bigikomeje gukorwa.

Minisitiri Kamba yagize ati: “Turacyari mu ntangiriro z’icyorezo... kubera ko ari icyorezo gikomeye, dushobora gukenera amezi atandatu kugira ngo kirangire.”

Virusi ya Ebola yiswe Bundibugyo ni iya 17 igaragaye muri icyo gihugu guhera mu 1976. Minisitiri Kamba, akaba yasobanuye ko yihisha iyo bikiri mu ntangiriro, ku buryo idahita igaragara nk’uko byagendaga kuri virusi ziswe Zaire zagiye zitera Ebola mu bihe byabanje aho muri RDC.

Yasobanuye ko ibimenyetso byayo bya mbere, bishobora gusa n’ibya malaria, harimo umuriro, kuruka no gucibwamo, mu gihe kuva amaraso bishobora kuza bitinze cyangwa rimwe na rimwe ntibibeho na gato.

Yongeyeho ko nta rukingo rwemewe cyangwa umuti wihariye wemerewe kuvura virusi ya Bundibugyo, bityo ko uburyo bwo gufasha umurwayi nko kumuha amazi, kuvura ikibazo cyo guhumeka no guhangana n’ikibazo cyo kubura amaraso mu mubiri (anemia) ari bwo bwonyine buhari.

Ikindi, ngo Guverinoma iteganya guha akazi abajyanama b’ubuzima 60,000 mu gihugu hose kuva muri Nyakanga 2026 kugira ngo bongere ubushobozi bwo gukurikirana iby’icyo cyorezo no kwigisha abaturage ibijyanye n’ubuzima.

Nta rukingo rw’iyo virusi ya Bundbugyo ruraboneka kugeza ubu, kuko inkingo zihari ,nk’uko byemejwe n’Ishami rya UN ryita ku Buzima, harimo nk’urwitwa’ Ervebo’, zigenewe ubwoko bwa Ebola bwa ‘Zaïre’.

Gusa, ngo hari inkingo nyinshi ziri mu igeragezwa no mu bushakashatsi bwa kiliniki, ariko nta na rumwe ruragera ku rwego gukoreshwa mu guhangana na virusi yo mu bwoko bwa Bundibugyo. Ariko Ishami rya UN ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko ririmo gukorana n’abashakashatsi batandukanye, harimo abo mu Burusiya, batangaje ko hari inkingo nshya zirimo gukorwa ndetse ziri mu igeragezwa, zigenewe by’umwihariko guhangana n’iyo virusi ya Bundibugyo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka