Nyagatare: Imiterere y’Akarere n’ibikorwa by’ubworozi mu bitera ubwiyongere bwa Malaria
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko imiterere yako, ndetse no kuba higanje ibikorwa byinshi by’ubworozi aho usanga abaturage bafite inzuri nyinshi kandi zifite n’ibidamu bibika amazi amaramo igihe, ari zimwe mu mpamvu zituma harabaye ubwiyongere bw’indwara ya Malaria.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko hari hashatswe igisibubizo kuriicyo kibazo aribo basanga bigoranye.
Yagize ati “Nyagatare ni Akarere k’ubworozi, usanga abaturage bafite amadamu menshi hafi y’ingo zabo kandi arimo amazi amara igihe. Hashatswe uburyo abaturage bakwigishwa kujya barekura ayo mazi ariko dusanga bigoranye kubera n’imiterere y’imwe mu Mirenge igifite ikibazo cy’amazi."
Visi Meya Murekatete avuga ko mu gushaka igisubizo mu buryo burambye bagiriye inama abaturage kwimurira kure y’ingo zabo ibyo bidamu, ndetse hongerewe n’umubare w’Abajyanama b’Ubuzima mu Mudugudu, bava kuri babiri bagera kuri bane.
Kugeza ubu, Akarere ka Nyagatare kari ku mwanya wa kabiri mu Turere twa mbere mu Gihugu turwaza Malaria cyane, aho imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), igaragaza ko muri Werurwe 2025, hagaragaye abarwayi 4,665, muri bo 3,194 bingana 68% bavuwe n’abajyanama b’ubuzima.
Mu murenge wa Karangazi, Akagari ka Ndama ni ko kagize ubwiyongere bw’indwara ya Malaria, aho mu mibare yose Akarere gafite, aka Kagari kihariye abarwayi 2338, aho muri Santere ya Rwabiharamba nibura mu rugo rw’abantu batanu, batatu barwaye Malaria.
Ni muri urwo rwego abajyanama b’abuzima mu Murenge wa Karangazi, nka bamwe mu babana n’abaturage umunsi ku munsi bateguriwe amahugurwa hagamijwe kubongerera ubumenyi mu kurushaho guhangana n’iyi ndwara.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa RBC, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, ndetse n’umuryango wa SFH, azafasha abajyanama b’ubuzima kurushaho kumenya impamvu Malaria yiyongereye, gukaza ingamba zo kuyirinda ndetse n’uburyo bakwiye gufatanyiriza hamwe mu kuyirandura.
Abajyanama b’ubuzima baganiriye na Kigali Today, bashimangiye ko bakora ibishoboka mu gukangurira abaturage, gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zikomatanije kuvura no gukumira Malaria aho batuye.
Maniradukunda Jean Marie, yagize ati “Dushishikariza abantu gukinga amadirishya hakiri kare, gusiba ibidendezi bimwegereye. N’iyo dusanzemo umuntu malaria ni ukumusura mu rugo iwe tukareba niba hari ibintu bishobora kuba indiri y’imibu tukamutegeka kubikuraho.”
Akingeneye Leonilla utuye mu Mdugudu w’Akayange, mu Kagari ka Ndama na we yagize ati “Akenshi twabwiraga abaturage ko Malaria iterwa n’ibihuru cyangwa n’ibizenga by’amazi.”
Gusa bavuga ko mu mahugurwa bahawe basanze hari n’ibindi batahaga agaciro, kandi nabyo byaragiye bituma Malaria irushaho kwiyongera mu Midugudu itandukanye y’Akagari ka Ndama, bityo ubumenyi bushya bungutse bagiye kubuhuriza hamwe n’ibyo bari basanzwe bakora.
Visi Meya Murekatete avuga ko mu ngamba Akarere ka Nyagatare kafashe mu guhangana n’indwara ya Malaria, hashyizweho na Task Force, cyangwa se itsinda ry’abantu bashinzwe ubukangurambaga bajya gusura abaturage, urugo ku rundi, bakabigisha uburyo bwo kwirinda Malaria no kubashishikariza kubahiriza ingamba zose zashyizweho zo kuyirinda.

Harimo kandi no gukusanya buri mugoroba imibare y’abagaragaweho indwara ya Malaria, ndetse n’inama iterana buri cyumweru igamije gufatirwamo ingamba zishingiye kuri iyo mibare.
Muri izo ngamba harimo no guhugura abayobozi bose b’amasibo ndetse n’ab’imidugudu, kugira ngo na bo babe bafite ubumenyi buhagije ku ndwara ya Malaria.
Ohereza igitekerezo
|