Museveni: Nta Guma mu Rugo izashyirwaho kubera Ebola

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yavuze ko nta mpamvu yo gushyiraho ingamba zikarishye mu duce tw’Igihugu turimo Ebola kuko iyo virusi itandurira mu mwuka.

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni

Ebola yandurira mu gukora ku muntu wanduye cyangwa ahantu uyirwaye yakoze n’imyanda ye, ikaba igaragazwa no kugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.

Mbere, ishyirahamwe ry’abaganga mu gihugu cya Uganda ryari ryasabye ko uduce turimo iyi virusi hagati mu gihugu dushyirwa mu kato kugira ngo bahagarike ikwirakwira ryayo.

Mu ijambo rye mu ijoro ryacyeye, Perezida Museveni yavuze ko Leta ifite ubushobozi bwo kurwanya iki cyorezo kubera ubunararibonye yagize kuri Ebola yateye mbere, dore ko iyi ari inshuro ya kane Ebola igeze muri Uganda.

Museveni yavuze ko inzobere mu buvuzi zahanganye na Ebola mbere zoherejwe mu karere ubu yibasiye, ubu bikaba bisaba amasaha 24 ngo laboratwari zitange ibisubizo ku bipimo bya Ebola biba byafashwe.

Museveni yavuze ko Leta izashyira laboratwari ku biro by’Akarere ka Mubende, aho iki cyorezo cyabonetse mbere, mu rwego rwo kwihutisha kuyipima.

Abavuzi batandatu bavuye umugabo w’imyaka 24 byaje kumenyekana ko ari we wa mbere yabonetseho, na bo babasanzemo Ebola.

Kuva icyo gihe abantu 24 ni bo bimaze kwemezwa ko bayanduye muri Uganda, batanu muri bo ni bo byemejwe ko Ebola yishe kuva yahatangazwa mu cyumweru gishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka