Mu Rwanda hagaragaye indwara y’ubushita bw’inkende

Mu Rwanda hamaze kugaragara abantu babiri barwaye indwara y’ubushita bw’inkende (Monkeypox) imaze iminsi ivugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo muri RBC, Dr. Edson Rwagasore, yabwiye RBA ko nubwo atari indwara ifite ubukana bukabije ariko abantu bagomba kuyirinda bakaraba intoki kenshi no kutajya ahari abayanduye cyangwa kubonana na bo.

Dr Rwagasore yagize ati: “Ikigo gishinzwe ubuzima, RBC, kimaze gutahura abarwayi babiri twasanzemo indwara y’Ubushita bw’Inkende ari yo Monkeypox. Harimo umugore ufite imyaka 33 n’umugabo ufite imyaka 34 bose basanzwe bakorera ingendo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubu bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga”.

Akomeza avuga ko kuva iki cyorezo cyatangira mu Gihugu cy’abaturanyi hari ingamba u Rwanda rwafashe harimo gushyiraho itsinda ry’abaganga basuzuma, babaza ibibazo bijyanye n’uburwayi, ibi bikaba ari byo byanafashije ku gutahura umurwayi wa mbere, nyuma yo kugaragaza ibimenyetso batangira kumukurikirana kugira ngo avurwe.

Dr Rwagasore akomeza avuga ko iyi ndwara yagaragaye mu Rwanda, nyuma y’uko yari imaze iminsi igaragara mu bihugu bitandukanye birimo na RDC.

Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’urwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.

Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, ku biganza no ku maguru. Ibindi bimenyetso ni ukugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.

Dr Rwagasore avuga ko mu kwirinda ko iyi ndwara yakwirakwira hari ibyo Abanyarwanda basabwa kwitwararika bagafata ingamba. Ati: “Kwirinda kugirana imibonano mpuzabitsina n’umuntu wese ugaragaza ibyo bimenyetso, tubashishikariza umuco wo gukomeza gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune”.

Guhera mu 2022, hirya no hino ku Isi hamaze kugaragara abantu basaga ibihumbi ijana barwaye iyo ndwara. Umugabane wa Afurika ni wo umaze kugaragaramo abarwayi benshi, by’umwihariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva uyu mwaka watangira, abantu 11,000 bagaragaweho iyo ndwara y’ubushita bw’inkende mu gihe abo yahitanye ari 445.

Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, yatangaje ko umuntu wese ashobora kwandura Mpox binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’uyirwaye.

Ibyago byo kwandura Monkeypox binyuze mu gukora ku bintu abayirwaye bakozeho ni bike ugereranyije no gukora ku muntu uyirwaye.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura Monkeypox ari abakora umwuga wo kwicuruza, abaryamana bahuje ibitsina, abakora kwa muganga ndetse n’abakora ingendo mu duce twagaragayemo iyi ndwara.

Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu gihe umuntu agaragaje ibimenyetso bya Monkeypox, akwiye kwihutira kujya kwa muganga, gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe by’umwihariko umuntu akagaragaza abo akeka yahuye na bo akaba yarabanduje, kugira ngo na bo bitabweho kurushaho.

Mu gihugu cy’abaturanyi aho iyi ndwara imaze iminsi igaragaye, imaze guhitana ubuzima bw’abantu umunani.

Ibitekerezo   ( 16 )

Nibyiza ko hasobanurirwa Abanyarwanda bihagije iby,iyi ndwara vuba binyujijwe no kuri RBA ikurikiranywa na Bose.Murakoze.

Vedaste BIHUTAKUVuga yanditse ku itariki ya: 28-07-2024  →  Musubize

Kubahakoreshwa RBA ikurikiranwa nabose sibyizako yahita ikoreshwa kuko beshi bahita bagirango harigikuba cyacitse. Yego hakoreahwa ubundi buryo bworoheje ariko bikaba biretse guhita bishyirwa kuri urworwego. Murakoze

IRAKOZE Emmanuel yanditse ku itariki ya: 31-07-2024  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka