Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ugushyingo 2017, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama mpuzamahanga y’iminsi itatu ibera i Kigali, ivuga kuri kanseri muri Afurika.
Iyi nama yahuje abantu 1000 baturutse hirya no hino ku isi bafite ubumenyi butandukanye, bakaba bagamije kureba icyakorwa kugira ngo indwara ya kanseri igabanuke muri Afurika.
Mme Jeanne Kagame yavuze ko abantu bose bashobora kurwara kanseri ari yo mpamvu Leta yashyizeho gahunda zo kwipimisha.
Yagize ati “Kanseri ntivangura abantu ku myaka, igitsina, ukwemera cyangwa urwego rw’imibereho umuntu ariho. Ni yo mpamvu u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo kwipimisha kuri bose, bituma hamenyekana amoko ya kanseri zifata abantu.”
yakomeje ati “Abagabo barapimwa cyane cyane kanseri ifata udusabo tw’intanga, hari kanseri zitandukanye zifata abana ndetse n’izikunze gufata abagore n’abakobwa nka kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura ziza ku isonga.”
Yongeraho kandi ko Leta yashyizeho gahunda yihariye yo gukingira kanseri y’inkondo y’umura abana b’abakobwa bafite imyaka 12. Avuga ko bizatuma ubuzima bwabo bw’imyororokere burushaho kuba bwiza. Iki gikorwa ngo kikaba kigeze kuri 95%.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yavuze ko ibyo igihugu kigezeho mu guhangana na kanseri kibikesha ubufatanye.
Ati “Dukorana hafi n’abashakashatsi, abafata ibyemezo ndetse n’abakora ubuvugizi, tugahanahana ibitekerezo ku bigomba gukorwa mu kurwanya kanseri. Ubu bufatanye buri mu bituma ubuvuzi bwa kanseri bugira ingufu mu Rwanda.”
Ubufatanye kandi ngo ni bwo bwabyaye ibitaro bya Butaro muri Burera, bifite umwihariko wo kuvura kanseri, byakira abarwayi basaga 1000 buri mwaka, barimo Abanyarwanda n’abaturuka mu bindi bihugu.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) yo muri 2015, yerekanye ko kanseri imaze guhitana miliyoni 8.8 ku isi. 70% by’abo bakaba babarizwa mu bihugu bikennye byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika.
Ohereza igitekerezo
|