Menya ibimenyetso biza ku birenge bigaragaza indwara zo mu mubiri

Hari uburwayi bufata ibirenge by’umuntu, ariko mu by’ukuri bikaba ibimenyetso by’izindi ndwara zo mu mubiri imbere. Muri iyi nkuru murabasha gusobanukirwa bimwe muri ibyo bimenyetso n’indwara zigendana na byo.

Ni byiza kwitoza kuvumbura ibimenyetso bigaragarira ku birenge ariko bisobanura izindi ndwara zo mu mubiri ndetse rimwe na rimwe zinakomeye nka diyabete, umwingo, indwara z’umutima n’izindi. Kubimenya bigufasha kuba wakeka ko ubwo burwayi buhari, bityo ukaba wakwihutira kwisuzumisha kwa muganga hakiri kare.

Ibi ni bimwe muri ibyo bimenyetso n’indwara biteguza:

Ibirenge byumagaye binashishuka

Icyo gihe ukwiye gutekereza ku ndwara z’umwingo, cyane cyane mu gihe ukoresheje amavuta atuma uruhu ruhehera ntagire icyo agufasha kuri icyo kibazo. Ikindi kimenyetso kigaragarira ku birenge cy’indwara z’umwingo ni ukugira inzara zisaduka.

Mu gihe ubona ko ku mano yawe nta bwoya buhari

Ibi bishobora kukugaragariza ko ufite ibibazo bijyanye n’umutima. Nubona ubwoya bwo ku mano, ku kirenge no ku murundi bushiraho bwangu bizakubere integuza y’uko ushobora kurwara indwara z’umuvuduko w’amaraso. Ibi ni ibyagaragaye mu bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya North Shore University Hospital yo muri New York.

Kugira ibisebe ku kirenge bidakira

Iki na cyo ni ikimenyetso kigukangurira kwisuzumisha indwara ya diyabete. Urugero, ushobora kuribwa n’inkweto hakaza agasebe ntigakire, gusitara se, cyangwa no gukomeretswa n’ikindi kintu, igisebe kigakira bigoranye. Ibi biterwa n’uko iyo isukari itari ku rugero rukwiriye mu maraso, bituma adatembera neza mu mitsi, bityo ntagere mu kirenge, ari byo bitera cya gisebe kudakira. Igihe ubibonye ni byiza kwisuzumisha kwa muganga ukamenya uko isukari ihagaze mu maraso yawe.

Kumva ububabare bwinshi mu ino ry’igikumwe

Iki gikwiriye kukubera ikimenyetso cy’uko urwaye goutte, indwara y’amagufwa muri rusange ifata ino ry’igikumwe.

Kubona ufite uturongo duto dutukura mu rwara

Ibi byakuburira ko ushobora kuba urwaye indwara y’umutima.

Kubona imiterere y’ikirenge yahindutse

Ibi bikugaragariza ko ushobora kuba urwaye ibihaha cyangwa na kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima, n’iz’amara. Kanseri y’ibihaha n’indwara z’umutima bigabanya kuramba kw’imitsi ijyana amaraso bigatuma umuvuduko w’amaraso ajya mu ntoki no mu birenge yiyongera, ibirenge n’intoki bikaba binini.

Inzara zizaho utwenge

Ibi bikubwira ko ushobora kurwara indwara y’uruhu yitwa psoriasis (igaragara nk’amaga), isobora gufata urwara rukabyimba, cyangwa igafata umubiri wose. Ibindi bimenyetso byayo ni amabara y’umweru n’uturongo duhagaze bigaragara ku nzara.

Umurongo wirabura uhagaze mu rwara

Ibi bishobora kukumenyesha kanseri y’uruhu ariko ikunze gufata ahantu hihishe ku mubiri. Icyakora kubera ko hari n’ubwo biba ari indwara y’imiyege, ni byiza kwisuzumisha igihe cyose ubibonye.

Bitewe n’uko akenshi indwara zijya zihuza ibimenyetso, ni byiza ko mu gihe umuntu abonye ikintu kidasanzwe ku mubiri we usibye no ku kirenge twibanzeho, yihutira kugana kwa muganga agasuzumwa.

Ibitekerezo   ( 45 )

Mbabara mugatsinsino iyo nkandagiye ndababara noneho iyo nicaye akaguru karagagara kugenda bikanga iyo nyeganyeje ikirenge numva inkonokono zivuga mungingo mwansobanurira ibyo narwaye ibyo aribyo?murakoze

Murereyimana Egidie yanditse ku itariki ya: 22-02-2023  →  Musubize

Mbabara munsi yikirenge iyo nicaye nkahaguruka ndakandagira nkababara ibirenge birabyimba niyo byutse rwose gukandagira biranga hari nubwo numva nashima munsi yikirenge kubera ububabare bukabije mupfashe munsobanurire murakoze

Uwanyirigira Achta yanditse ku itariki ya: 20-03-2023  →  Musubize

Mumbwire mfite ikibazo cyo gushishuka ibirenge nokumira biragorana,ese muboneka he,ese mwaturangira ivuriro murakize

Alias yanditse ku itariki ya: 6-02-2023  →  Musubize

Muraho mfite ikibazo. Nashyuhirana cyane umubiri wose kubiryo iyo nisize amavuta ahita ashiraho kubera ubushyuhe nkasigara numagaye nkutisuze mubirengeho harasyuha birenze cyane cyane iyo namabye nkweto ndashyuha nkunda ndashaka kuzivamo ikindi nkumva ndikurimbwa mubitugu byinyuma ariko hokera cyane nukuri narivuje ariko byaranze

Jean bosco uwumuremyi yanditse ku itariki ya: 2-01-2023  →  Musubize

Muraho nitwa Lilianne narwaye idwara iranyobera natangiye Mbabane mumavi birimuka Mbabar mu nkokora narivuje babur idwara ubu ndakandagira nkababara cyane intoki zirambabaza ntakintu mbasha gukora mubwiye ubwo buryayimwaba mukoze gusa kano kanombe barabubuze murakoze mwansubiza kuri [email protected]

Niyonsenga liliane yanditse ku itariki ya: 25-02-2022  →  Musubize

Mbabara ifice kimwe cy’agatuza ndetse nkumva mukwaha kukuboko kuumwe naho Niko bimeze ese nimvune ?

Alias yanditse ku itariki ya: 24-12-2021  →  Musubize

Muraho bavandimwe nfite ikibazo co kumva muliro waka mukirenge ahagana kumano niyonkandagiye mumazi akonje ntibishila natosa umwenda nkawuzilika kukirenge bikorora hashila akanya bikongera ubwo nikimenyetso kiyuhe ndwara?nakoriki ngo nkire?bimaze igihe !nahawe nimiti ariko byaranze ndasaba inama zanyu

Aliasi yanditse ku itariki ya: 7-08-2021  →  Musubize

ndakwinginze nimba warasubijwe ntabara nange mfite iki kibazo mpamagara kuri 0784794426

alias yanditse ku itariki ya: 8-09-2021  →  Musubize

Nange narabirwaye gusa narakize,nagiye nzirikaho ibumba rivanze nakapusine ijoro ryose

Sandrine yanditse ku itariki ya: 30-01-2022  →  Musubize

Ese amabara y’umukara mubirenge avuze iki?murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 16-03-2021  →  Musubize

ndabaza ese uburwayi bwimyu nabuterwanikyikuvamubwana bwanje kugyeza nikigyihe mvaimyuna mfiteimyaka 35 nabana mbyala bavaimyuna ese yaba ivurwa? harela kuva kisoro BUSANZA uganda

nitwa harela sefuko yanditse ku itariki ya: 16-11-2020  →  Musubize

Murahoneza?najye nkunze kubona iterere yikire ihindagurika.byavaho nkumva umutwe undiye ubwonko nkumvaburazungera bivanze nisereri mwambwira bimezegute koko kobimbangamiye bimbabaza.kd nagiye kwamuganga barapima ntibayibona.mungire inama murakoze.

Faustin yanditse ku itariki ya: 15-11-2020  →  Musubize

Nonese kugira agatsinsino gakomeye kurusha mukirenge kandi ntamyate iriho ubwo bivuzeko umuntu aba arwaye iki ??

Dids nsengumukiza yanditse ku itariki ya: 15-11-2020  →  Musubize

Mwansobanurira noneko jyewe mfite utuntu tumeze nkuduheri kubirenge twirabura no kugitsi hagana haruguru ark tukaba tutajya none ubwo ngewe byaba biganisha kuyihe ndwara

Nitwa donatha yanditse ku itariki ya: 13-11-2020  →  Musubize

Mwansobanurira noneko jyewe mfite utuntu tumeze nkuduheri kubirenge twirabura no kugitsi hagana haruguru ark tukaba tutajya none ubwo ngewe byaba biganisha kuyihe ndwara

Nitwa donatha yanditse ku itariki ya: 13-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka