Komeka ingohe ku maso bishobora kugira ingaruka ku babikora (Ubushakashatsi)

Mu busanzwe, ingohe zisanzwe za karemano ziba ku maso, zigira akamaro ko kurinda umuyaga wakwinjira mu maso kuko wakwangiza imboni y’ijisho.

Ingohe kandi zigira akamaro ko kurinda imikungugu cyangwa se icyuya kuba byakwinjira mu maso, zigakumira imirasire y’izuba gukubita mu maso imbere, zigatuma ijisho rihora rihehereye nk’uko bisobanurwa n’inzobere z’abaganga ku rubuga ‘Futura-sciences’.

Gusa nubwo ingohe zisanzwe zigira ako kamaro kose, hari abakobwa n’abagore bafata izigurwa mu maduka bakazomeka ku maso yabo, bikozwe mu rwego rwo kongera ubwiza, mbese bigakorwa hagamijwe kwirimbisha, ariko ibyo ngo bigira ingaruka ku buzima nk’uko bisabanurwa kuri urwo rubuga.

Komeka ingohe bigaragara neza, ariko hari ubwo bigira ingaruka ku buzima bw'abazomeka
Komeka ingohe bigaragara neza, ariko hari ubwo bigira ingaruka ku buzima bw’abazomeka

Ingaruka za mbere zo gushyiraho ingohe zometse ku maso, ni uko iyo ari ndende zishobora guhindura icyerekezo cy’ingohe nyazo umuntu asanganywe, zigatangira kwerekeza mu jisho imbere aho kwerekeza hanze y’ijisho. Ibyo rero ngo bitera ibibazo kuko uko umuntu ahumbije ijisho bimera nk’aho hari imicanga yamugiye mu maso, kandi bibangamira ijisho.

Izindi ngaruka zijya zibaho ngo ni uko mu gihe cyo komeka izo ngohe zitari umwimerere, byangiza ingohe z’umwimerere iyo bikozwe nabi, hagakoreshwa colle itari iyabugenewe cyangwa se n’ibikoresho byifashishwa mu kuzomeka bikaba bidasukuye, maze umuntu akaba yakwisanga ntazo akigira bikaba intandaro yo kurwara indwara yo mu maso inandura cyane ya ‘conjoctivite’.

Ikibazo gihari kandi, ngo ni uko abenshi mu bakora umwuga wo gutunganya ubwiza bw’abakobwa n’abagore, abenshi biyemeza gutera ingohe cyangwa kuzomeka ariko mu by’ukuri batarigeze babihugurirwa ngo bamenye ingaruka zigera ku buzima bw’abakiriya babo mu gihe babakoreye icyo gikorwa nabi. Komeka ingohe ngo bishobora gutuma ijisho rigira ‘allergies’ rikabyimbirwa, cyangwa se rigatukura.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko 60% by’abagore n’abakobwa bakunze gutezaho ingohe, bahuye n’ikibazo cy’iyo ndwara yo mu maso ya ‘conjunctivitis’, nibura inshuro imwe nyuma yo gutezaho izo ngohe, ibyo bikajyana no kubyimba kw’ijisho, cyangwa uruhu rutwikira ijisho rukabyimba. Abandi 40% bo ngo bahuye na ‘allergies’ nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru cya BBC.

Komeka ingohe hari abo bitera kumererwa nabi ku mubiri (allergies)
Komeka ingohe hari abo bitera kumererwa nabi ku mubiri (allergies)

Ikibazo gikunze kubaho ku batera ingohe, ngo ni uko hari abakoresha ‘colle’ ikomeye ndetse itagenewe gushyirwa ku maso, rimwe na rimwe ugasanga byatumye ingohe zifatana, ku buryo no kuzikorera isuku cyangwa kuzisokoza biba bidashoboka, maze umwanda wazo ukagira ingaruka ku maso.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko muri colle zimwe na zimwe zikoreshwa mu komeka ingohe ku maso, habamo ikinyabutabire cya ‘formaldehyde’, icyo kikaba kizwiho kuba gitera indwara ya kanseri.

Ku rubuga ophtalmologie-Express, inzobere mu by’ubuzima bw’amaso zivuga ko hari abantu bagombye kwitwararika kudashyiraho ingohe zometse, harimo abafite indwara z’amaso za ‘glaucoma’ cyangwa abakorewe ubuvuzi bw’amaso bwo kubagwa hakaba hatarashira igihe ngo bakire neza. Ni kimwe n’abambara ‘lentilles de contact’ mu maso, ngo baba bagomba kuzikuramo amasaha abiri mbere yo kwitezaho ingohe kandi bakirinda kujya gukoresha ahantu hatari isuku n’ibikoresho byabugenewe kuko byongera ibyago byo kuhakura indwara zifata amaso cyane cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka