Ibyo wamenya ku ndwara ya Mburugu (Syphilis) yandurira mu mibonano mpuzabitsina
Mburugu cyangwa se Syphilis (Sifilisi) ni imwe mu ndwara zandura kandi zigakwirakwizwa binyuze mu mibonano mpuzabitsina. Iterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa bagiteri, zitwa treponema pallidum, zishobora gukwirakwizwa mu gihe cy’imibonano binyuze mu kanwa, mu gitsina cyangwa mu kibuno.

Iyi ndwara ya Sifilisi yibasira umubiri mu buryo butatu: ubw’ibanze, ubwisumbuye n’ubwo hejuru cyane, gusa mu gihe igifata umuntu hari ibimenyetso bimwe na bimwe igaragaza.
Ibimenyetso bya Syphilis
1. Ibiheri cyangwa ibituri ariko bitababaza
Iki ni cyo kimenyetso cya mbere kigaragara ku barwayi b’iyi ndwara. Ku bagabo, ushobora kubona igiheri kirimo amazi cyangwa akabyimba gato, ariko wumva kitababaza ku gitsina.
Ku bagore, akenshi hari igihe kiba kiri imbere nko mu nkondo y’umura ku buryo bitakorohera kukibona, ariko hari n’igihe kiza inyuma ku gitsina, ntugire uburyaryate cyangwa ububabare wumva.
2. Kuribwa imikaya
Uburibwe bw’imikaya cyane cyane aho ingingo zihurira ni kimwe mu bimenyetso byayo bikunze kugaragara iyo ukiyandura.
3. Kugira umuriro
Sifilisi iyo igeze mu rwego rwisumbuye, utangira kugaragaza ibimenyetso nk’umuriro, kuma mu mihogo ndetse no kubyimbirwa mu mvubura za lymph nodes (kugira inturugunyu mu nsina z’amatwi).
Akenshi ibi bimenyetso bitangira wumva ari umunaniro uhoraho no kumva utamerewe neza muri rusange.
4. Gutakaza ubushake bwo kurya
Kunanirwa kurya no gutakaza ibiro bikunze kugaragara mu gihe igeze ku rwego rwisumbuye.

5. Imikorere mibi y’urwungano rw’imyakura
Sifilisi mu gihe itavuwe neza, uko igenda ikura niko yibasira urwungano rw’imyakura iyo igeze ku rwego rwo hejuru cyane, izwi nka neurosyphilis. Yibasira ibice bitandukanye by’ubwonko, ikaba yatera gutakaza ubushobozi bwo kumva, gutakaza ubushobozi bwo gufata mu mutwe, kuvuga no guhora utitira.
6. Ibibazo by’urwungano rw’umutima
Bagiteri zitera Sifilisi zifite ubushobozi bwo kwibasira urwungano rw’umutima. Nubwo bidakunze kubaho cyane, ariko ishobora gutera umutima guhagarara, bitewe no kugabanuka kw’udutsi tw’amaraso no kubyimbirwa kw’imijyana.
Ibi biba iyo igeze ku rwego rwo hejuru cyane, mu gihe itavuwe neza, ndetse bishobora no kuba nyuma y’imyaka 10 uyanduye!
7. Ibibazo by’amaso no kutabona neza
Ibibazo byo kureba neza nabyo akenshi biterwa na sifilisi yamaze kugera mu bwonko, neurosyphilis. Bagiteri za syphilis ziragenda zikibasira imitsi ituma ubona neza. N’ubwo bitaba kenshi ariko ishobora no gutera ubuhumyi, cyangwa kubona ibicyezicyezi.
Uko ivurwa
Sifilisi ni indwara iterwa na bagiteri, bivuze ko mu kuyivura hakoreshwa imiti ya antibiyotike.
Mu gihe ukeka ko urwaye syphilis ni ngombwa kugana kwa muganga ukaba watanga ibizamini, nuko ugahabwa imiti. Imiti uhawe ugomba kuyinywa neza, kandi yose ukayimara.

Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese iyo umungwa hagatiy’inokinabyonikimwe
Mubimenyetso bya mburugu please 🙏 munsuhize murakoze 🙏
Ese kuzana uduheri duto kwiherezo ryigitsina apana kumutwe nyuma yiminsi runaka tumaze kwikiza tukajya hirya kunsya byaba nabyo biri muribyo bimenyetso?
Murakoze ese iyo uzanye uduheri duto kwiherezo ryigitsina apana kumutwe nyuma yiminsi runaka tumaze kwikiza tukajya hirya kunsya byaba nabyo biri muribyo bimenyetso syphilis?
Mwakoze cyane kubwaya makuru muduhaye
Ese izo ngaruka ziterwa na syphilis nazo zirakira iyo ivuwe?
Muraho neza nitwa jerul maniriho ese irwara ya burugu iracyira murakoze
Ese izo ngaruka ziterwa na syphilis nazo zirakira iyo ivuwe?
Ese izo ngaruka ziterwa na syphilis nazo zirakira iyo ivuwe
Ese umuntu wazanye uduheri turenze kamwe kugitsina kumutwe wacyo icyi sicyaba arikimenyetso cyayo wajya kwihagarika ukababara
Ese iyi ndwara iravurwa igakira Burundi? Ese ntazindi ngaruka yatera umuntu? Murakoze
Ese iyi ndwara iravurwa igakira Burundi? Ese ntazindi ngaruka yatera umuntu? Murakoze
Inkuru nziza rwose mu gihe iyi minsi hari abakora imibonano mu buryo bushobora kuyanduzanya.