I Kigali hongeye kuboneka abarwayi benshi ba #COVID-19 kurusha ahandi mu gihugu

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya makumyabiri na babiri (22) ba COVID-19.

Abo barwayi 22 babonetse mu bipimo 2,644, abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 1,194.

Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko abo barwayi bashya 22 barimo 17 babonetse mu kigo kinyurwamo by’igihe gito cya Kigali (Transit Centre). Hari kandi batatu (3) babonetse i Rusizi, abandi babiri (2) babonetse muri Ngoma.

Mbere yaho ku wa Kabiri hari habonetse abarwayi bashya 59 barimo 49 babonetse mu kigo kinyurwamo by’igihe gito cya Kigali n’abari mu kato mu Karere ka Kicukiro. Abandi batanu (5) bari babonetse i Rusizi, batatu (3) bari babonetse i Nyamasheke, i Kirehe hari habonetse umuntu umwe (1) n’undi umwe (1) wabonetse i Nyagatare.

Abantu cumi na batanu mu bari barwaye bakize kuri uyu wa Gatatu, abamaze gukira bose hamwe baba 610, naho abakirwaye ni 581.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni batatu.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka