Huye: Mu kigo cy’abatumva ntibanavuge hageze indwara ya ‘Tetema’

Muri iyi minsi, mu kigo cy’abatumva ntibanavuge cy’i Huye habonetse abana b’abakobwa barwaye indwara y’amayobera bakunze kwita Tetema.

Umwe mu babyeyi watahanye umwana we kuri uyu wa 5 Werurwe 2021, ubwo basohokanaga mu kigo bigaragara ko gutambuka bimugoye, yavuze ko ari ubwa kabiri amutahana.

Yagize ati "Ku itariki ya 6 Mutarama 2021 n’ubundi nari namutahanye, icyo gihe yagendaga bimugoye, ariko kwiruka byo akabishobora. Ubu noneho byamunaniye, yaranegekaye cyane".

Ubwo yamutahanaga muri Mutarama ngo yanyuzagamo agata ubwenge, nyuma yaho aza gusepfura na byo biza gukira, ariko amaguru ngo ni yo yatinze gukira. Ahagana mu mpera za Mutarama ni bwo yamushubije ku ishuri yakize.

Ati "Iyi ndwara rwose yatuyobeye. Twishyuye minerval ngo abana bige, none bahora mu rugo".

Ntitwabashije kuvugana n’ubuyobozi bw’iryo shuri cyangwa ubw’Akarere ka Huye ngo tumenye umubare w’abana bacyuwe, ariko amakuru twabwiwe n’umwe mu bakora muri icyo kigo utashatse ko amazina ye atangazwa ni uko haba hatashye hafi 20.

Ngo basabye ababyeyi kuza kubatwara mu rwego rwo kwirinda ko hafatwa benshi, kuko iyo ndwara ari iy’imitekerereze, ikaba kandi yandura.

Uretse muri icyo kigo cy’i Huye, iyo ndwara mu minsi ishize yibasiye ishuri ry’abakobwa rya Rambura mu karere ka Nyabihu ndetse no mu ishuri ry’abakobwa rya NEGA mu Karere ka Bugesera, aho yafataga abana bakananirwa kugenda.

Umuganga ushinzwe indwara zo mu mutwe mu kigo kivura abazahajwe n’ibiyobyabwenge, Dr Butoto, aganira na Kigali Today ubwo iyo ndwara yadukaga, yavuze ko nta gikuba cyacitse ku bijyanye n’ubu burwayi bw’abakobwa.

Ati "Bigaragara ko umwana ashaka gutanga ubutumwa ko hari ibintu bitagenda neza muri we, ariko kubera ko atabasha kubivuga mu magambo, umubiri we ubigaragaza mu bimenyetso nk’ibyo urimo kubona".

Ati "Kamere y’iyi ndwara ni uko ikunda kwibasira abakobwa cyane, bimera nk’igicuri, igafata urungano rw’abari hamwe nk’uku bari mu mashuri".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe ndikunva bibaje nukugikumira hakirika kubabimenyekare nibyiza nugushaka aganga bazisobanukiye bakabitaho murakoze

Uwase gaspard yanditse ku itariki ya: 6-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka