Gisagara: 54% by’abarwaye Malaria bavuwe n’Abajyanama b’Ubuzima
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurwanya no kuvura indwara ya Malaria, abajyanama b’ubuzima bashyizwe ku isonga ndetse bitanga umusaruro, kuko bagize uruhare mu kuvura abarwayi ku kigero cya 54%.

Mu mibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku ishusho rusange ya Malariya mu Gihugu kugeza muri Gashyantare 2025, igaragaza ko aka Karere kari mu myanya itanu ya mbere mu kugira abarwayi benshi ba Malariya.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Denise Dusabe, yavuze ko umwaka ushize wa 2024, kuva muri Gashyantare kugeza mu kwezi k’Ukwakira, Akarere kagize abaturage barenga ibihumbi 33 barwaye Malaria.
Yakomeje avuga ko uyu mwaka imibare yiyongere cyane kuko kugeza muri Gashyantare 2025, hamaze kuboneka abarenga ibihumbi bitandatu by’abarwaye Malaria.
Ku bwiyongere bw’indwara ya Malaria, muri aka Karere Visi Meya Dusabe yagize ati "Kuba Akarere ka Gisagara kaza mu Turere twa mbere mu Gihugu mu kugira ubwiyongere bw’indwara ya Malaria, bishingira no ku miterere y’Akarere kacu, kuko dufite Imirenge itandatu muri 13 ikora ku bishanga bituma abayituye bakunze kwibasirwa cyane na Malaria."
Yavuze ko mu ngamba zifatwa mu guhashya iyi ndwara harimo no kongerera ubumenyi Abajyanama b’Ubuzima, ndetse no kubaha ibikoresho birimo n’imiti kugira ngo bagire uruhare mu kuvura abarwayi ku rwego rw’Umudugudu.
Yagize ati "Twashyize imbaraga mu guha ubumenyi n’ibikoresho Abajyanama b’Ubuzima, kugira ngo abaturage babashe kwivuriza hafi ku rwego rw’Umudugudu aho gukora ingendo bajya ku bigo nderabuzima."
Akomezaavuga ko kugeza ubu mu barwayi ba Malaria babonetse mu Karere ka Gisagara, abagera kuri 54% bavuwe n’abajyanama b’ubuzima, ndetse bagira n’uruhare mu gukora ubukangurambaga bwo gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Malaria.
Akomeza agira ati: "N’ubwo turi mu Turere dufite abarwayi benshi ba Malaria, twishimira ko nta mpfu ziboneka kuko baravurwa bagakira. Hari ibindi bice usanga bafite imibare myinshi y’abarwayi ndetse hakaboneka n’abapfa."
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko bitewe n’uko umubare munini w’abagatuye ari abahinzi, hafashwe ingamba zo gukora ubukangurambaga binyuze muri amwe mu makoperative babarizwamo, harimo kubasaba gusana inzu zabo, kuryama mu nzitiranubu ndetse n’ibindi bikorwa bikomatanyije byo kurwanya no gukumira Malaria.
Kugeza ubu Akarere ka Gisagara ku bufatanye na RBC, ibigo byose by’amashuri bicumbikira abanyeshuri uko ari 11 byamaze guhabwa inzitiramubu, mu gihe umuryango mpuzamatorero uteza imbere Ubuzima (Rwanda Interfaith Council on Health -RICH), na wo uteganya gutanga izigera ku 58,640 ku miryango yamaze kubarurwa.
Ohereza igitekerezo
|