Gakenke: Bakingiwe Covid-19 bibongerera icyizere cyo kutazayandura

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke, bafite ibyishimo n’icyizere cy’uko ibyago byo kwandura icyorezo cya Covid-19 bigiye kugabanuka, nyuma y’aho baherewe urukingo rwayo kuva ku wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021.

Abakingiwe ngo bizeye ko batazandura Covid-19
Abakingiwe ngo bizeye ko batazandura Covid-19

Ibitaro bya Nemba, ibya Ruli n’ibigo nderabuzima uko ari 23 bikorana nabyo mu Karere ka Gakenke, byifashishije inkingo 5,500 zo mu bwoko bwa AstraZeneca mu gukingira abaturage.

Dukuzimana Fasturi, umwe mu bajyanama b’ubuzima waganiriye na Kigali Today akimara gukingirwa, yavuze ko yari asonzeye urwo rukingo.

Yagize ati “Nagiraga ubwoba bwo kwandura Covid-19 kuko inshingano zacu nk’Abajyanama b’ubuzima, zidusaba guhorana n’abaturage benshi ahantu hatandukanye tubavura cyangwa tubagira inama. Aho twashoboraga kuhagirira ibyago byo kwandura icyorezo byoroshye. Ubu twishimiye ko twakingiwe, bikaba bigiye kutugabanyiriza ibyago byo kwandura”.

Umuturage witwa Nyirampabuka Colletta nawe ati “Twararaga tudasinziriye twibaza igihe urukingo ruzazira, none dore turarubonye! Ku kagari bampamagaye bambwira ko ndi mu bagomba gukingirwa. Nkimara kubimenyeshwa naraye nambaye kugira ngo nzinduke kare, nza hano ngo ubwo bufasha mpawe n’Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu butancika. Gukingirwa iki cyorezo ni byiza, kuko iyo twumvise ukuntu ahandi cyabamaze, dutekereza ko tutabaye maso ngo tucyikingize cyatumaraho burundu”.

Abagize Komite nyobozi y’Akarere ka Gakenke barimo umuyobozi wako n’abamwungirije bombi, babimburiye abandi gukingirwa.

Mayor Nzamwita Déogratias, ubwo yari amaze gukingirwa, yabwiye Kigai Today ko abyishimiye, anibutsa abaturage ko ubu ari bwo buryo ntakuka, bufasha kwirinda icyorezo cya Covid-19, bityo ngo ntawe ukwiye kurukerensa.

Yagize ati “Kuba natwe twafashe iya mbere tukikingiza, bivuze ko ari n’uburyo bwo guha abandi urugero no kubibutsa ko amagara aseseka kandi ntayorwe, iki cyorezo nta muntu ukwiye kugikinisha, kuko n’ubuzima budakinishwa. Nta kindi gishobora kudukiza iki cyorezo uretse kwikingiza, kugira ngo abantu babashe kwirinda barinda n’abandi”.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nemba, Habimana Jean Baptiste, avuga ko igikorwa cyo gukingira cyatangiye, kiri kugenda neza, kandi ko abo kireba bose bazagerwaho na serivisi.

Yongeraho ati “Twibutsa abakingiwe gukomeza kwirinda, bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugira ngo ubwo tuzongera kubahamagara baje kongera gukingirwa urundi rukingo rushimangira urwo bahawe, bazabe baririnze bihagije bitume n’urwo rukingo rwuzuza neza ubudahangarwa umubiri ukeneye”.

Biteganyijwe ko gukingira Covid-19 abaturage bikomeza kugeza ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.

Abakingirwa babanzaga gusoma amabwiriza y'ikingira
Abakingirwa babanzaga gusoma amabwiriza y’ikingira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka