#COVID19: Abantu miliyoni icumi muri Afurika bagiye gupimwa mu mezi atatu

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) watangije gahunda yo gupima coronavirus abantu bagera kuri miliyoni icumi mu mezi atatu ari imbere.

Ibipimo miliyoni icumi bigiye gufatwa bizerekana neza uko icyorezo Covid-19 cyifashe ku mugabane wa Afurika (Ifoto: EPA)
Ibipimo miliyoni icumi bigiye gufatwa bizerekana neza uko icyorezo Covid-19 cyifashe ku mugabane wa Afurika (Ifoto: EPA)

Kugeza ubu umugabane wa Afurika ufite abantu barenga ibihumbi 160 banduye coronavirus, mu gihe 4,600 bamaze guhitanwa na yo.

Gusa abahanga bavuga ko iyi mibare ishobora kuba irenga kubera ko hari abantu badapimwa.

Ikigo cya Afurika gishinzwe gukurikirana indwara (CDC) kivuga ko kugeza ubu kuri uyu mugabane hamaze gufatwa ibipimo bigera kuri miliyoni 2 n’ibihumbi 400.

Abahanga bizera ko ibi bipimo miliyoni icumi bigiye gufatwa, bizerekana neza uko icyorezo Covid-19 cyifashe ku mugabane wa Afurika.

Mu bihe byashize hakaba harakunze kubaho ikibazo cy’ibura ry’ibikoresho byifashishwa mu gupima coronavirus, ariko Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) uravuga ko ibihugu byose bizagira amahirwe angana mu kubona ibi bikoresho.

AU irateganya kandi ko abakozi mu nzego z’ubuzima bagera ku bihumbi 100 bazahabwa amahugurwa, mu gihe abandi miliyoni bazifashishwa mu gukurikirana abantu bashobora kuba barahuye n’abanduye (tracing).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka