#COVID-19: Abarwayi bashya 59 barimo 49 babonetse i Kigali

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya mirongo itanu n’icyenda (59) ba COVID-19.

Abo barwayi 59 babonetse mu bipimo 2,871, abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 1,172.

Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko abo barwayi bashya 59 barimo 49 babonetse mu kigo kinyurwamo by’igihe gito cya Kigali n’abari mu kato mu Karere ka Kicukiro . Hari kandi batanu (5) babonetse i Rusizi, batatu (3) babonetse i Nyamasheke, i Kirehe
habonetse umuntu umwe (1) n’undi umwe (1) wabonetse i Nyagatare.

Abantu makumyabiri mu bari barwaye bakize, abamaze gukira bose hamwe baba 595, naho abakirwaye ni 574.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni batatu.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tugombakubahiriza amabwiriza duhabwa na Minisiteri y’Ubuzima murakoze.

NAMENYIMANA Etienne yanditse ku itariki ya: 8-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka