Canada yafashe ingamba zikomeye ku bagenzi bava muri RDC na Uganda kubera Ebola
Guverinoma ya Canada yatangaje ko yashyizeho ingamba zidasanzwe ku bagenzi baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no muri Uganda, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza ,Reuters, byatangaje ko abaturage baturuka muri ibyo bihugu batemerewe kwinjira muri Canada mu gihe cy’iminsi 90 uhereye kuri uyu wa gatatu.
Izi ngamba zije nyuma y’ impungenge ku bwandu bwa Ebola bwongeye kugaragara mu bice bimwe na bimwe bya DRC na Uganda.
Minisiteri y’Ubuzima ya Canada yavuze ko icyemezo cyafashwe hagamijwe kurinda abaturage bayo no gukomeza gukaza ubwirinzi ku mipaka, cyane cyane ku bibuga by’indege byakira abagenzi mpuzamahanga benshi.
Reuters yatangaje ko abantu bageze muri Canada baturutse mu bihugu byugarijwe na Ebola bashobora gukorerwa igenzura rikomeye, gusabwa amakuru y’ingendo bakoze no gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima mu gihe runaka.
Ebola ni indwara yandura binyuze mu gukorana hafi n’amaraso cyangwa amatembabuzi y’umuntu wanduye. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rikomeje gukorana n’ibihugu bitandukanye mu guhangana n’iki cyorezo no gukumira ko cyakwirakwira mu buryo mpuzamahanga.
Uganda na RDC byombi byagiye bihura n’ibihe bitandukanye bya Ebola mu myaka yashize, aho iyi ndwara yahitanye abantu benshi ndetse ikanagira ingaruka ku buhahirane, ubukerarugendo n’ingendo mpuzamahanga.
Canada yavuze ko izakomeza gukurikirana uko ikibazo gihagaze no gufata izindi ngamba igihe bibaye ngombwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|