Afurika: Abanduye COVID-19 bamaze kurenga miliyoni

Abanduye coronavirus ku Mugabane wa Afurika barenze miliyoni imwe, gusa kugeza ubu uyu mugabane ntabwo wazahajwe cyane n’iki cyorezo, ugereranyije n’ahandi. Kimwe cya kabiri cy’abo bose banduye bari mu gihugu kimwe ari cyo Afurika y’Epfo.

Mu bihugu byinshi ariko haracyari ikigero cyo hasi cyane cyo gupima, bivuze ko abanduye bashobora kuba barenze abamaze kuboneka, mu gihe kandi ubwandu bwinshi kugeza ubu bwiganje mu bice by’imijyi.

Ku isi, abantu barenga miliyoni 18.6 babasanzemo iyi ndwara, naho abagera ku 702,000 imaze kubica nk’uko bivugwa n’Ishami rya ONU ryita ku Buzima (OMS/WHO).

Muri Afurika, iki cyorezo kimaze kwica abantu 21,000 mu gihe abagera ku 670,000 bagikize.

John Nkengasong, ukuriye ikigo cy’umuryango w’ubumwe bwa Afurika cyo kurwanya ibyorezo (DCD), yabwiye BBC ko 70% by’abanduye iyi ndwara muri Afurika bayikize.

Yagize ati “Sintekereza ko uyu mugabane ukwiye gushya ubwoba, ahubwo tugomba kwibanda ku gukora ibikwiriye no gukoresha siyansi mu gufata ingamba”.

Mu bihe bishize, OMS yavuze ko Umugabane wa Afurika ufite ikibazo cy’ubuke bw’imashini zifasha abarembye guhumeka (ventilators).

Mu bihugu bimwe abaganga binubiye ko badafite ibikoresho byabugenewe byo kwirinda mu gihe bari kwita ku barwayi muri iki gihe cy’icyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka