Abaturarwanda basabwe gukaza ingamba zo kwirinda Malaria
Abaturarwanda basabwe gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda Malaria, bitewe n’uko muri iki gihe ikomeje kwiyongera hirya no hino mu Gihugu, by’umwihariko mu mwaka wa 2024 aho imibare yakomeje kuzamuka mu Turere dutandukanye tw’Igihugu.

Ni ubutumwa bwatangiwe ku munsi Mpuzamahanga wo kurwanya Malaria, ku wa Gatanu tariki 25 Mata 2025, mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, ku nsanganyamatsiko igira iti “Kurandura malariya bihera kuri njye”.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC, igaragaza ko Akarere ka Gasabo kayoboye utundi mu kugira ubwiyongere bw’indwara ya Malaria, aho muri Werurwe 2025 gusa, kagize abarwayi barenga ibihumbi 13, mu gihe umwaka ushize mu Rwanda habaruwe ibihumbi 800 bayirwaye igahitana abantu 80.
Umuyobozi wa RBC Prof. Claude Mambo Muvunyi, yavuze ko bitewe n’uburyo Malaria ikomeje kwiyongera mu Turere dutandukanye tw’Igihugu, hakenewe ubufatanye bwa buri Muturarwanda mu kuyirwanya.
Yagize ati "Ni ikibazo gikomeye cyane tugomba gukomeza kurwanya kuko byagiye bigaragaragara ko malariya ihangayikishije Isi n’Igihugu cyacu. Twafashe ingamba zitandukanye zo guhangana kandi turabizi ko twese twifatanyije tuzayitsinda.”
Yagaragaje ko u Rwanda rwari rumaze imyaka irenga itanu rwaragabanyije Malaria ku kigero cya 90%, ariko byongeye kuzamuka umwaka ushize.
Zimwe mu ngamba zafashwe mu guhangana n’ubwiyongere bw’indwara ya Malaria by’umwihariko mu Turere twa mbere mu Gihugu twugarijwe, harimo gupima abagize umuryango bose, mu gihe hari umwe muri bo uyirwaye.
Iyi gahunda yatangiriye mu Turere tugize Umujyi wa Kigali, aritwo Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, bitewe n’uko muri 15 twagaragayemo ubwiyongere bwa Malaria, tuza mu myanya itanu ya mbere.

Imibare ya RBC yo muri Gashyantare 2025, igaragaza ko Uturere two mu Mujyi wa Kigali twari twibasiwe na Malaria kurusha utundi, aho Akarere ka Gasabo kari ku mwanya wa Mbere n’abarwayi 15,409, hagakurikiraho Kicukiro ifite abarwayi 10,473 mu gihe Nyarugenge iza ku mwanya wa Gatanu n’abarwayi 5,161.
Prof. Muvunyi yavuze ko iyi gahunda yatangiye gutanga umusaruro. Ati “Muri iyo gahunda habashije kuboneka abarwayi fatizo barwaye Malaria barenga 700, kandi abarenga 2,000 babashije gupimirwa mu muryango."
Yakomeje agira ati "Ubwo rero biravuga ko kudashyiraho iyi gahunda byari kutugora. Ni gahunda tuzakomeza dufatanyije, tubashe kubona abarwaye Malaria batangire gufata imiti hakiri kare.”
Yavuze ko Abajyanama b’Ubuzima bazifashishwa mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda cyane cyane ko bahawe amahugurwa, ndetse bakongererwa n’ubushobozi bwo kuyivura abaturage bitabasabye kujya ku bigo nderabuzima.
Bamwe mu Bajyanama b’Ubuzima bashimangira ko amahugurwa bahawe, ndetse n’ibikoresho birimo n’imiti bizabafasha kuvurira ku gihe abarwayi binabarinde kuba bagira Malaria y’igikatu cyangwa abahitanwa nayo.
Uwitwa Nsengiyumva Janvier, umwe mu bajyanama b’ubuzima mu Murenge wa Ndera aganira na Kigali Today yagize ati “Wawundi urwaye abona imiti kare agakira atarembye, kandi akanasobanukirwa ko mu rugo nta bandi bafite iyo Malaria bakamenya uko bitwara.”
Niyitugenera Jaqueline na we yagize ati “Bizatuma abaturage batarembera mu rugo kuko umuturage araza kwivuza wapima n’abo babana bikaba ngombwa ko upima n’abandi kugira ngo urebe ko nta bafite Malaria ariko bataragaragaza ibimenyetso, bagahita bahabwa imiti ibafasha kutarembera mu rugo.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, kivuga ko muri gahunda yo gukomeza guhangana n’ubwiyongere bw’indwara ya Malaria, hazakomeza kandi gutangwa inzitiramibu, gutera imiti yica imibu, ndetse n’ubukangurambaga bwo gukuraho ubwihisho n’ubwororokero bw’imibu itera Malaria.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko 94% by’abarwara Malaria ku Isi ari abo muri Afurika, mu gihe hanabarizwa 94% by’abahitanwa na yo ku Isi.
Ohereza igitekerezo
|