Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Mbere tariki 07 Ukwakira 2024 habonetse abandi bantu barindwi banduye icyorezo cya Marburg, bituma abamaze kugaragaraho icyo cyorezo bose hamwe baba abantu 56.
Amakuru mashya yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ku Cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024 agaragaza ko abantu batatu bakize icyorezo cya Marburg, bituma abamaze gukira bose hamwe baba abantu umunani.
Impuguke mu buzima zirasaba abantu cyane cyane abatabona uburyo buhagije bwo gukora siporo, gukoresha ubundi buryo bubarinda kugira umubyibuho ukabije burimo imirire inoze ndetse n’imashini zishobora kubafasha kugabanya ibiro bitabatwaye umwanya munini, kuko kudakora siporo ari kimwe mu birimo kongera umuvuduko w’indwara (…)
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) yatangaje ko guhera kuri iki Cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024 yatangiye gukingira abantu indwara ya Marburg, ikaba yahereye ku bakozi bo kwa muganga n’abagiye bahura n’abarwayi.
Abantu 46 ni bo bamaze kumenyekana banduye icyorezo cya Marburg mu Rwanda. Barimo 12 bapfuye, 29 barimo kuvurwa n’abandi batanu bakize.
Abantu 41 ni bo bamaze kumenyekana banduye icyorezo cya Marburg mu Rwanda. Barimo 12 bapfuye, 24 barimo kuvurwa n’abandi batanu bakize.
Nubwo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), ku wa 27 Nzeri 2024 yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi ba mbere bafite ibimenyetso by’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg, kandi mu ngamba zo kuyirinda hakaba harimo no gukaraba intoki, ariko hari bamwe mu baturage bagifite imyumvire yo kwanga (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko abantu batanu bari baranduye Virusi ya Marburg bakize, abakirimo kuvurwa ni 21, kuri uyu wa Kane ntawapfuye azize icyo cyorezo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko undi muntu umwe yishwe n’icyorezo cya Marburg ku wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024, yuzuza umubare w’abantu cumi n’umwe bamaze gupfa bazize icyo cyorezo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko umuntu umwe mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, yishwe n’icyorezo cya Marburg, yuzuza umubare w’abantu icumi bamaze gupfa bazize icyo cyorezo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko umuntu umwe mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, yishwe n’icyorezo cya Marburg, yuzuza umubare w’abantu icyenda bamaze gupfa bazize icyo cyorezo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko abantu babiri mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, bishwe n’icyorezo cya Marburg, buzuza umubare w’abantu umunani bamaze gupfa bazize icyo cyorezo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yashyizeho amabwiriza yo kwirinda indwara ya Marburg, arimo kubuza Abaturarwanda gukorera imihango yo gusezera ku witabye Imana mu rugo, mu rusengero cyangwa mu musigiti.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko imaze kubona abantu bagera hafi kuri 300 bahuye n’abarwayi b’icyorezo cya Marburg kimaze iminsi micye kigaragaye mu Rwanda, ariko ngo bashobora kwiyongera kuko gushakisha bikomeje.
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yasabye abakozi bayo gutangira gukorera mu rugo kuri uyu wa 30 Nzeri 2024, nyuma y’uko indwara ya Marburg igeze mu Rwanda, ikaba imaze guhitana batandatu.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda abantu batandatu ari bo bamaze kwicwa n’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg, abandi 20 bakaba barimo kuvurwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyandikiye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) gisaba ko hatangira gukorwa ubukangurambaga mu Ntara y’Iburengerazuba mu Mirenge yegereye umupaka ku ndwara ya cholera yiyongera mu gihe cy’imvura.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, Noella Bigirimana, yatangaje ko umwaka ushize Umurenge wa Karangazi wihariye 41% by’abarwaye Malariya mu Karere ka Nyagatare.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) iratangaza ko abanduye indwara y’ubushita bw’inkende (MPox) mu Rwanda ari bane, babiri bakaba baramaze kuvurwa bagakira bagasezererwa mu bitaro, abandi babiri bakaba bagikurikiranwa n’abaganga.
Urwego rushinzwe ubuzima muri Suwede rwatangaje ko rwabonye umuntu ufite ubwoko bw’ubushita bw’inkende (mpox) bukaze muri iki gihugu.
Nubwo Nyabihu iboneka mu Turere dufite ubutaka bwera, hakaba hatava izuba ryinshi ahubwo hakarangwa ubuhehere, kandi hagafatwa nk’igicumbi cy’ubworozi ahaboneka amata ahagije, ni Akarere kadasiba ku rutonde rw’Uturere dufite imibare iri hejuru y’abana bafite igwingira, hakavugwa kandi n’ikibazo cy’abangavu benshi baterwa inda.
Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE iratangaza ko kuva uburwayi ubushita bw’inkende (Monkeypox) bwakwaduka mu Bihugu by’abaturanyi, mu Rwanda habonetse gusa abantu babiri barwaye, umwe akaba akivurwa undi akaba yaravuwe agakira agasezererwa.
Mu Rwanda hamaze kugaragara abantu babiri barwaye indwara y’ubushita bw’inkende (Monkeypox) imaze iminsi ivugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu busanzwe, ingohe zisanzwe za karemano ziba ku maso, zigira akamaro ko kurinda umuyaga wakwinjira mu maso kuko wakwangiza imboni y’ijisho.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden w’imyaka 81 y’amavuko, yagaragaje ibimenyetso bya Covid-19, bituma ashyirwa mu kato kugira ngo abanze yitabweho nk’uko byatangajwe n’ibiro bye.
Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge, Umuryango w’Abibumbye (UN), uvuga ko kubatwa nabyo atari amahitamo bityo ababikoresha badakwiye guhezwa kugira ngo bafashwe.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), n’abafatanyabikorwa bacyo, bibukije abantu bose bikekaho kanseri y’ibere, harimo n’abagabo, ko bagomba kwihutira kujya kwisuzumisha kwa muganga, kugira ngo batazavurwa bahenzwe kandi bibagoye.
Ubusanzwe, ubushakashatsi bugaragaza ko indwara y’urubara cyangwa ibibara yitwa ‘Vitiligo’ mu ndimi z’amahanga, iterwa ahanini no kubura umusemburo uba mu mubiri w’umuntu witwa ‘Melanin’ uboneka mu ruhu.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), gisobanura uburyo bwiza wakora isuku y’amenyo utiteje ibindi bibazo, kuko hari ababikora bakangiza ishinya cyangwa ntibamaremo imyanda yose, kandi ngo ibyiza ni ukoza mu kanwa buri gihe umuntu amaze kurya.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yizeza ko izasimbuza inzitiramubu buri myaka itatu mu turere twose tuzihabwa mu Gihugu ihereye kuri Nyamagabe, aho buri rugo ruzazihabwa ku buntu.