Ubuyobozi bwo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma buratangaza ko bwahagurukiye abagifite umuco wo kwengesha inzoga ibirenge.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko mu kwezi ku Kuboza abantu 828 barwaye Malariya, bagasaba abaturage gukoresha inzitiramubu mu kuyirinda.
Imwe mu miryango yari ifite ikibazo cy’imirire mibi mu Karere ka Muhanga iravuga ko kwitabira amatsinda ya FARN byatumye barwanya Bwaki.
Kuva tariki 16 kugeza 22 Ugushyingo 2015, mu ifasi y’ikigo nderabuzima cya Tabagwe muri Nyagatare, mu barwayi 1816, 1258 basazwemo Malariya.
Ndayishimiye Jean de Dieu, wakize indwara y’igicuri, avuga ko afite impungenge z’uko ashobora guhezwa ku murimo kubera iyo ndwara yarwaye.
Ibitaro bya Butaro biratangaza ko mu Karere ka Burera habarirwa abarwayi 2304 bafite ibibazo byo mu mutwe bakurikiranirwa hafi.
Umuyobozi w’ibitaro bya Muhororo mu Ngororero avuga ko hari abaturage batakigana amavuriro bagifatwa n’indwara abakivuza barembye kubera kutagira Mitiweli.
Abagize ihuriro ryo kuzamura imirire mu Karere ka Gicumbi SUN (Scaling Up Nutrition) bafashe ingamba zo kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye.
Abaturage bo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi batangaza ko kutagira amazi meza byabateye kurwara indwara ziterwa n’umwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buratangaza ko muri aka karere hakiri imiryango idafite ubwiherero iyindi nayo ikaba ifite ubutujuje ibisabwa.
Abaturage bo mu Karere ka Kirehe bemeza ko baciye ukubiri na malariya yari yarababayeho icyorezo kuva aho gahunda y’inzitiramibu yatangiye.
Nikuze Vestine, umwarimukazi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Murama mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro urwaye impyiko arashimira abarimu b’i Rwamagana kubera inkunga bamuteye.
Kagande Sirivani na Mukasikubwabo Immaculée bo mu karere ka Kirehe barwaje umwana imyaka 14 bakaba basaba ubufasha bwo gukomeza kumwitaho.
Mu karere ka Nyanza hatangijwe igikorwa cyo gutera imiti yica imibu urugo ku rundi mu mirenge ifite ubwiyongere bwa Malariya.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kirasaba abanyamakuru umusanzu mu kurwanya icyorezo cya SIDA, bakangurira abaturage kuyirinda mu biganiro bakora.
Abatuye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro baratangaza ko kongera kwegerwa bakibutswa ububi bwa Sida bibatera kurushaho kuyirinda.
Urubyiruko rwo mu cyaro ruracyagira isoni zo gukoresha agakingirizo mu kwirinda Virusi itera Sida no kwirinda inda zitateganyijwe, bagasaba kwegerwa.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze gukurikirana ibikorwa birwanya ubukene, bakarandura ikibazo cy’imirire mibi cyugarije abana.
Ministeri y’Ubuzima yamaganye inatangaza urutonde rw’amavuta harimo n’azwi nk’umucango cyangwa umukorogo yo kwisiga abujijwe mu gihugu, avugwaho kwangiza ubuzima bw’abantu
Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango w’Abibumbye muri 2012, bwerekanye ko 60% by’abafite virusi itera SIDA mu Rwanda ari igitsina gore.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuvuzi (RBC) kiratangaza ko cyatangiye gahunda gusimbuza inzitiramibu zitujuje ubuziranenge ziherutse guhabwa abaturage kibaha inshya.
Abakozi b’Umuryango Society for Family Health (SFH) barimo gupima SIDA ku bushake i Kagugu mu Karere Gasabo, bakanageza ninjoro kugira ngo abakozi badacikanwa.
Uburyo burya bwo gutera imiti yica imibu mu bishanga no mu bidendezi, byagize uruhare mu kugabanya indwara ya malariya, nyuma y’uko ubushakashatsi bwari bwaragarije ko hari icyo bishobora guhinduraho.
Kuva ku wa 28 Kemana 2015 kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Kamena 2015, abanyeshuri 4 b’abakobwa bo mu Ishuri Ryisumbuye Hillside Matimba, ryo mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, bari bari mu Bitaro bya Nyagatare bagaragaza ibimenyetso by’ihungabana, abaganga bakeka ko ari indwara yitwa “Mass Hysteria”.
Abatuye mu murenge wa Ngarama wo mu karere ka Gatsibo wakundaga kugaragaramo abana bafite ibibazo by’imirire mibi, batangaza ko iki kibazo cyagabanutse kuva aho batangiye kwitabira gahunda y’igikoni cy’umwana kuko byabafashije kurwanya imirire mibi.
Ubuyobozi bw’ikigo Nderabuzima cya Nyamiyaga giherereye mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi, buratangaza ko abenshi mu barwayi iki kigo cyakira; bari gusanga barwaye Malariya.
U Rwanda rukomeje kugaragaramo izamuka rikomeye ry’indwara ya Malariya, kimwe mu bibazo bihangayikijije Minisiteri y’ ubuzima (MINISANTE), kuko bigaragara ko imbaraga zari zarashyizwe mu kurwanya iyi ndwara mu bihe byashize zagabanutse.
Imwe muri Quartier ( Karitsiye) yiyise kuri 40 iri mu Mujyi wa Nyanza ikaba izwiho kuberamo uburaya kuri uyu wa 4 Kamena 2015 yapimwemo virusi itera SIDA kugira ngo abahatuye bafashwe kumenya uko bahagaze maze bafate ingamba z’ubwirinzi.
Igikorwa cyo gutera imiti yica imibu ikwirakwiza indwara ya Malaria mu nzu cyarangiye ingo zateganyijwe zigezweho ku kigereranyo cya 99%, kuko abajijutse batabonetse ngo inzu zabo ziterwemo umuti.
Nyirandirabika Judith umubyeyi w’abana bane, asaba abantu kudaha akato abarwaye indwara yo Kujojoba (Fistula). Ni nyuma y’uko yayirwaye akayimarana imyaka itandatu yarahawe akato, ariko ubu akaba yarivuje agakira.