• Igituntu kigera mu bice binyuranye by

    Igituntu kinafata uruhu n’ubwonko, abafite ibimenyetso bihutire kwisuzumisha - RBC

    Ikigo gishinzwe Ubuzima(RBC) kivuga ko indwara y’igituntu ishobora kwibasira ibice bitandukanye by’umubiri harimo uruhu n’ubwonko, kigasaba abafite ibimenyetso kwihutira kujya kwisuzumisha.



  • Dore ibibazo byibasira imitekerereze y’uwakuyemo inda ku bushake

    Abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bavuga ko gukuramo inda ku bushake bitera ibibazo by’ihungabana, bikibasira imitekerereze ya muntu ku buryo bishobora kumuviramo uburwayi, igihe adakorewe ubujyanama mu by’ihungabana.



  • Indyo iboneye ni ingenzi

    Dore uko wagabanya umuvuduko w’amaraso bidasabye imiti

    Umuvuduko w’amaraso ukabije ushobora guterwa n’ibintu bitandukanye, harimo uruhererekane rwo mu muryango, kunywa itabi, kuba umuntu arwaye Diyabete, no kuba nta siporo ajya akora. Kugira umuvudko w’amaraso ukabije byongera ibyago byo kugira amaraso yipfundika mu mitsi ntagere ku mutima bikawubuza gukora (heart attacks), (…)



  • Perezida Kagame yashimye intambwe y’amateka u Rwanda ruteye mu gukora inkingo

    Perezida Paul Kagame yashimye intambwe y’amateka u Rwanda ruteye mu rugendo rwo gukora inkingo n’imiti, nyuma y’uko icyiciro cya mbere cy’ibikoresho bizakoreshwa mu kubaka uruganda bigeze i Kigali.



  • Urwo rumuri rutangwa n

    Hari utumashini twumutsa ‘vernis’ ku nzara dushobora gutera Kanseri

    Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge (RSB), cyaburiye abakoresha utumashini twifashishwa mu kumutsa inzara zasizwe imiti ihindura ibara (vernis), mu nzu zitunganyirizwamo imisatsi n’inzara, kuko harimo tumwe tutujuje ubuziranenge, kandi tukaba twateza ingaruka ku buzima bw’abakiriya, harimo indwara ya kanseri.



  • Dore uko wakwirinda uburwayi bw’impyiko

    Kwirinda indwara zitandura zirimo umubyibuho ukabije, umuvuduko w’amaraso, Diyabete n’izindi, nibwo buryo burinda umuntu kurwara impyiko.



  • Menya byinshi ku ‘gutwita ihuri’

    N’ubwo umuntu aba yabonye ibimenyetso bisanzwe bijyana na gutwita, harimo kuba ibisubizo byo kwa muganga byerekanye ko umuntu atwite (test positif), kubara igihe inda ifite bahereye ku gihe aherukira mu mihango, ariko hari ubwo bibaho, bareba mu nda y’umubyeyi bakoresheje ibyuma byabugenewe bagasanga nta rusoro rwigeze rwirema.



  • Gutanga no guhabwa ingingo bishobora gutangira bitarenze Gicurasi 2023 - MINISANTE

    Itegeko rigena ibyo gutanga ingingo (Organ donation), biteganyijwe ko rizasohoka mu Igazeti ya Leta mu bihe bya vuba, nyuma ubuvuzi bujyanye no gusimbuza ingingo mu Rwanda bukaba bwatangira muri Gicurasi uyu mwaka 2023.



  • Sobanukirwa n’indwara y’imyate

    Abantu benshi cyane cyane abatuye mu bice by’icyaro bakunze kurwara indwara y’imyate ku birenge ndetse rimwe na rimwe hari abayirwara ku kiganza.



  • Minisitiri Dr. Sabin agirana ibiganiro n

    Ibitaro bya Gisenyi bigiye kongererwa abaganga no kubakwa mu buryo bugezweho

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko ibitaro bya Gisenyi bigiye kongerewa umubare w’abaganga ndetse bikanubakwa mu buryo bugezweho. Yabitangarije mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye kuri ibi bitaro, aganira n’abahakorera ndetse anareba ibibazo bihari kugira ngo bikemurwe mu rwego rwo guha ababagana (…)



  • Aratabariza umwana wavukanye indwara aho bitumira, ifata ku gitsina no ku mukondo

    Uwitwa Mageza Esdras utuye mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Gitoki, Akagari ka Bukomane, Umudugudu wa Gakire, aratabariza umwana we witwa Uwimpuhwe Alice uhora avuzwa indwara idasanzwe yitwa Vitiligo.



  • Kugeza

    ‘Tige Coton’ n’umuziki biri mu byangiza amatwi - Abaganga

    Inzobere mu buvuzi bw’amatwi ziragira inama abantu kwirinda umuziki ukabije no kwirinda gukoresha akantu k’ipamba kitwa ‘tige coton’ imbere cyane mu gutwi mu kwivanamo ubukurugutwi, kuko ngo kabutsindagira mu matwi akaziba.



  • Abatuye Isi bakomeje kwibasirwa n’umubyibuho ukabije

    Ubushakashatsi bugaragaza ko abasaga kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi bazaba bafite ikibazo cy’ibiro by’umurengera muri 2035, nk’uko byatangajwe na ‘World obesity federation’.



  • Abantu barakangurirwa kugira isuku y

    Indwara z’amenyo ziri mu ziza imbere zivuzwa ku Kabutare

    Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare buvuga ko indwara z’amenyo ziri mu ziza imbere mu zivuzwa n’ababagana, nyamara kuyagirira isuku byafasha kudakenera kujya kwa muganga.



  • Kugira isuku ni bimwe mu byafasha umuntu kwirinda kolera

    Abaturage ba Rubavu barasabwa kongera isuku birinda Kolera

    Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi CSP Dr.Tuganeyezu Oreste, asaba abatuye Akarere ka Rubavu kongera ibikorwa by’isuku mu kwirinda icyorezo cya kolera, kiri mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo (RDC) mu bice byegereye u Rwanda, akavuga ko barimo gukingira iseru mu nkambi y’impunzi z’Abanyekongo zihungira mu Rwanda.



  • Abantu basabwa kwipimisha bakamenya uko bahagaze

    Indwara zitandura nizo zihitana Abanyarwanda benshi - MINISANTE

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko n’ubwo hari indwara nka Malariya zagabanutse ku kigero cyiza, ariko nanone indwara zitandura nk’umutima, kanseri na diyabete arizo zirimo guhitana Abanyarwanda benshi.



  • Minisitiri w

    MINISANTE yagaragaje ibyashyirwamo ingufu mu guhashya igwingira

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko ikibazo cy’igwingira mu bana bato, ari kimwe mu bikomeye byibasiye umuryango nyarwanda cyane, kubera ko umwana umwe muri batatu aba yaragwingiye, bityo itanga ibyashyirwamo ingufu mu guhashya icyo kibazo.



  • Minisitiri w

    Mu Rwanda abahawe nibura inkingo ebyiri za Covid-19 bagera kuri 78%

    Ubwo yagezaga ku bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18, ivuga kuri gahunda zitandukanye za Guverinoma, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ku byo Leta y’u Rwanda yagezeho n’ibyo iteganya mu rwego rw’ubuzima, ari yahereye agaruka ku bamaze gukingirwa Covid-19.



  • Abasenateri bagaragaje ubundi buryo bwafasha mu kwita ku bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe

    Abasenateri basabye ko uburyo bwa Kinyarwanda (Rwandan solutions) bwongerwa mu ngamba Igihugu cyafashe, zijyanye no gukemura ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.



  • Gutwitira inyuma ya nyababyeyi bishobora kuvamo urupfu

    Gutwitira inyuma ya nyababyeyi (Une grossesse extra-utérine/grossesse ectopique), bivugwa iyo igi ry’umugore rigumye aho ryahuriye n’intangangabo, ni ukuvuga mu muyoborantanga, cyangwa se rikamanuka rikajya hasi ku nkondo y’umura nk’uko rishobora no kujya ahandi hakikije ibyo bice.



  • Indege za Zipline ni zo zizajya zigeza imiti ku barwayi mu ngo zabo nta kiguzi

    Abarwaye Diyabete bazajya bagezwaho imiti mu ngo zabo

    Ku bufatanye bwa Zipline n’umuryango Ishuti mu Buzima, ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2023, hatangijwe ubushakashatsi mu mushinga ugamije gutanga serivisi zo gushyikiriza abarwayi ba diyabete imiti mu rugo hifashishijwe indege zitagira abapilote (Drones) ndetse abarwayi bagasuzumwa na muganga hifashishijwe telefoni.



  • Menya impamvu zitera gutukura amaso

    Ni kenshi usanga igice cy’amaso ubusanzwe kizwiho kuba umweru cyarahinduye ibara, kikiganzamo umutuku aho kuba umweru. Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza impamvu zitandukanye zishobora kubitera, ari na zo tugarukaho muri iyi nkuru.



  • Ntibyoroshye kwakira ko wabyaye umwana utagejeje igihe - Ubuhamya

    Ababyeyi n’abaganga bita ku bana bavuka badakuze, bavuga ko biba biteye agahinda, ku buryo hari n’ababyeyi badahita biyakira kuko baba babona umwana babyaye adafite isura y’abantu, kandi bikagorana cyane kumwitaho.



  • Abantu barakangurirwa kwikingiza inkingo zose za Covd-19

    Gukingirwa Covid-19 bigabanya ibyago byo gufatwa n’indwara z’umutima - Ubushakashatsi

    Ubushakashatsi bwakozwe n’abo mu Ishuri ry’ubuvuzi rya ‘Icahn School of Medicine at Mount Sinai’ ryo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bwatangajwe muri ‘Journal of the American College of Cardiology’ ku itariki 20 Gashyantare 2023, bwagaragaje ko gukingirwa Covid-19, bigabanya ibyago by’ibibazo by’umutima, harimo kuba (…)



  • U Rwanda rwashimiwe kurwanya Malariya no kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi

    Ihuriro Nyafurika ry’abayobozi bakurikirana iby’indwara ya Malariya, ryashimiye u Rwanda intambwe rumaze gutera mu kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ni we wahawe icyo gihembo cyatanzwe n’ihuriro (African Leaders Malaria Alliance - ALMA) mu rwego rwo gushimira u Rwanda ingamba (…)



  • Perezida Kagame atanga ikiganiro

    Politiki z’Ubuzima muri Afurika zishyirwaho hagamijwe kurokora abatuye uyu mugabane - Perezida Kagame

    Mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, Perezida Paul Kagame yavuze ko Politiki z’ubuzima muri Afurika zigomba gushyirwaho hagamijwe kurokora ubuzima ndetse no kongera agaciro k’ubuzima k’abatuye muri Afurika.



  • Yishimiye ko umwana we yakize indwara yari amaranye imyaka 14

    Uwimana Vestine wo mu Mudugudu wa Humure, Akagari ka Nyakiga, Umurenge wa Karama, ari mu byishimo by’umwana we, Habanabakize Olivier, wari umaranye uburwayi bw’ingingo z’amagufa y’imbavu, imyaka 14, ubu akaba yarakize nyuma yo kuvurirwa mu Gihugu cy’u Buhinde ku bufatanye bw’Inzego za Leta n’abaturage b’Umurenge wa Karama.



  • Indwara iherutse kwica abantu muri Guinea ihangayikishije n’ibindi bihugu

    Dr Nkeshimana Menelas, Umuganga uri mu itsinda rishinzwe kurwanya no kuvura indwara z’ibyorezo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yavuze ko nyuma yo kubona amakuru y’indwara itaramenyekana yishe abantu muri Guinea, n’ubu bataratuza kuko bataramenya ibisubizo bizava mu bizamini byoherejwe muri Laboratwari.



  • Umubyibuho ukabije ushobora gutera zimwe mu ndwara zidakira

    Zimwe mu ngaruka zituruka ku ndwara y’ umubyibuho ukabije harimo kurwara zimwe mu ndwara zidakira zitewe no kugira uwo mubyibuho. Urubuga www.thelancet.com ruvuga ko zimwe mu ndwara ziterwa n’umubyibuho ukabije harimo indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, Umuvuduko w’amaraso n’indi ndwara ituma uruhu n’amaso by’umuntu (…)



  • Ni kenshi Noah Anterhope Nziza ajyanwa mu bitaro yananiwe guhumeka

    Arasaba ubufasha bwo kuvuriza umwana we mu Buhinde

    Cyprien Murekamanzi utuye mu Mudugudu w’Agahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, arasaba abafite umutima utabara kumufasha kujya kuvuriza mu Buhinde umwana we w’amezi atandatu.



Izindi nkuru: