Igitabo gikubiyemo ibimera gakondo byagirira akamaro ababyifashisha nk’ibiryo, Nutritional Potentials of Wild Edible Plants of Rwanda, cyashyizwe ahagaragara n’ikigo IRST kuri uyu wa 04/02/2012.
Minisiteri y’Ubuzima yatangiye kwigisha abanyamakuru bakorera mu Rwanda gahunda yo kuringaniza urubyaro n’uko ishyirwa mu bikorwa hagamijwe gusakaza kurushaho imikorere y’iyo gahunda no kuyicengeza mu Baturarwanda kurushaho hifashishijwe itangazamakuru.
Ababana n’ubwandu bwa SIDA bo mu karere ka Rubavu umurenge wa Rubavu bashima ubufasha bw’umuryango Haguruka mu kubigisha imibanire n’imiryango kuko byacyemuye ikibazo cyo kutumvikana mu miryango.
Icyegeranyo cyakozwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) cyo kuva tariki 01/07/2012 kugeza tariki 18/01/2013 cyashyize akarere ka Karongi ku mwanya wa mbere naho akarere ka Nyabihu gashyirwa ku mwanya wa nyuma mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé).
Ikigo cy’Ububiligi gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (CTB) gifatanije na minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), cyashyikirije by’agateganyo ibitaro bikuru bya Kaminuza ishami rya Butare (CHUB), inyubako zizabifasha kwagura inyubako no gutanga serivisi nziza z’ubuzima ku barwayi bagana ibyo bitaro.
Abana 11 bo mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi bariye inyama zihene yipfishije, mu gitondo cya tariki 01/02/2013 zibagwa nabi boherezwa ku kigo nderabuzima cya Nkaka bahageze babona bibarenze bahita bajyanywa mu bitaro bikuru bya Gihundwe.
Uruhnjwa rwahawe izina rya Esperance ni rwo rwavukiye bwa mbere mu nz nshya y’ikigo nderabuzima cya Matyazo, mu masaha y’ijoro mbere ho gato ngo gitahwe ku mugaragaro, kuwa Gatanu tariki 01/02/2013.
Ababyeyi babyarira ku kigo nderabuzima cya Matyazo bazajya babyarira mu nzu yujuje ibya ngombwa bakesha Imbuto Foundation n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), byabashakiye inkunga yo kubaka iyi nzu yari ikenewe cyane.
Banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR) ishami ryo mu karere ka Rubavu ryashyikirije umurenge wa Kanama inyubako z’ivuriro zifite agaciro k’amafaranga miliyoni 46 nyuma yo kubona ko inyubako z’ivuriro zidahagije.
Abasaza n’abakecuru bakunda kunywa itabi ry’ibibabi rizwi nk’ “igikamba” kuko ngo mu mabyiruka yabo basanze ari ryo tabi ababyeyi babo banywa nabo batangira kumenyera kurinywa gutyo.
Minisitiri w’ubuzima, Dr.Agnes Binagwaho, kuri uyu wa kabiri tariki 29/01/2013 yatangije ku mugaragaro gahunda yo gukwirakwiza inzitiramibu mu gihugu mu rwego rwa gahunda ya Leta yo kurwanya malariya.
Abashakashatsi bavuga ko agakoko gatera Sida gashobora kuba kamaze imyaka iri hagati y’imyaka miliyoni 5 na 12 aho kuba imyaka isaga 20 nk’uko bisanzwe bizwi.
Kuva kuva mu mwaka wa 1987 kugera tariki 25/01/2013, abagore barindwi bo mu Bufaransa bamaze guhitanwa n’umuti witwa pilule diane 35 uvura ibiheri byo ku ruhu.
Umuyobozi w’akarere ka Burera arashishikariza abaturage bo mu murenge wa Kagogo gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé) kuko uwo murenge uza mu ya nyuma mu kuyatanga.
Kantarama Frida w’imyaka 30 utuye mu murenge wa Mahama ho mu karere ka Kirehe ngo nubwo akaba abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ntibimubuza gukora imirimo neza kuko yipimishije akamenya uko agomba kwitwara.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) bugaragaza ko buri mwaka, abagera ku bihumbi 15 bandura agakoko gatera SIDA. Bisobanuye ko abagera kuri 40 bandura ako gakoko buri munsi cyangwa se abantu babiri bakakandura buri saha.
Bamwe mu bakora akazi ko gusakambura amazu asakajwe ibisenge bya Fibrociment bagenda bahura n’impanuka zishobora kwanduza abaturage, bikiyongeraho na bamwe mu badafata umwanya wo gutangaza igihe ibikorwa bizakorerwa kugira ngo abahegereye birinde.
Smile Rwanda, umuryango wa ba Nyampinga na Rudasumbwa bo mu mashuri makuru na kaminuza basuye abarwayi mu bitaro bya Muhima ku cyumweru tariki 20/01/2013 babaha ibikoresnho birimo imyambaro y’abana, amavuta, ibikoresho by’isuku, pampers, omo n’ibindi.
Inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe yateranye tariki 20/01/2013 yongeye amaraso mashya mu nama z’ubutegetsi z’ibigo bitatu by’ubuzima zitari zuzuye arizo farumasi y’akarere, ibitaro bya Kigeme ndetse n’ibitaro bya Kaduha.
Tariki 21/01/2013, mu karere ka Nyamagabe hatangijwe icyumweru cy’ubukangurambaga hashishikarizwa abaturage kwitabira kujya mu bwisungane mu kwivuza, uyu muhango ukaba wabereye mu murenge wa Kibirizi mu kagari ka Uwindekezi.
Kubera ubuzima bubi babagamo, abana benshi bahunguka bavuye mu mashyamba ya Congo barwaye indwara ya bwaki.
Abitabiriye inama ya komite mpuzabikorwa y’Intara y’amajyepfo yabereye i Huye kuwa kane tariki 17/01/2013 bagaragaje ko kuba amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza yariyongere bishobora kuba aribyo bituma butitabirwa nk’uko byari byitezwe.
Abakozi b’ibitaro by’akarere ka Nyanza bahuriye hamwe bose bufurizanya umwaka mushya wa 2013 basabirana mu mvugo n’amasengesho ko umwaka batangiye wazababera uw’ishya n’ihirwe kandi barushaho gutanga serivisi nziza ku babagana.
Hashize ibyumweru bibiri uwitwa Nyiraneza Chantal yirukanywe mu mudugudu wa Nyagasozi, akagari ka Gihinga , mu murenge wa Gacurabwenge, akarere ka Kamonyi, akavuga ko yazize ko abana be barwaye bwaki ariko ubuyobozi bukemeza ko atabitagaho.
Mukamugenzi Grace utuye mu mudugudu wa Kabacuzi, akagari ka Remera, umurenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango, aravuga ko amerewe nabi bitewe n’igitambaro yadodewe mu nda n’ibitaro bya Gitwe akakimarana umwaka.
Mu gihe ubuyobozi bw’ibitaro n’ibigonderabuzima byo mu karere ka Ngororero bimaze iminsi bivuga ko farumasi y’akarere itabigezaho imiti bikenera uko bikwiye, ubuyobozi bw’iyo farumasi bwo buragaragaza ko ibitaro bitishyura amafaranga biyirimo.
Abana bane babyawe na Nyirakanyana Francoise wo mu karere ka Musanze bujuje amezi atatu kuwa kabiri tariki 15/01/2013. Uyu mubyeyi avuga ko abo bana bameze neza gusa agasaba ko yakubakirwa inzu, kuko iyo abatujemo atari iye.
Inama njyanama y’akarere ka Ngororero igaragaza ko izi ikibazo cy’ibitaro bya Kabaya bifite amazu makeya kandi ashaje ariko ko hataraboneka ingengo y’imari yo kuvugurura ibyo bitaro bityo icyo gikorwa kikaba kizashakirwa amikoro mu myaka itaha.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije (REMA), Dr Rose Mukankomeje, avuga ko bidakwiye ko abantu barwara amavunja bitwaje ibura ry’amazi kandi bafite ubushobozi bwo gutega amazi yo ku nzu agakoresha mu kwita ku isuku.
Abazakora mu gikorwa cyo gutanga inzitiramibu ku bana bari munsi y’imyaka 5 mu karere ka Nyabihu barasabwa kwirinda uburiganya bwagiye bugaragara mu bikorwa nk’ibyo mu minsi yashize.