Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abayobozi bo mu tugari bahabwa amafaranga y’imisanzu y’abaturage mu kwivuza bakamara ighe kinini batarayatanga, ubuyobozi bw’akarere bwabafatiye ingamba.
Abagore bo mu murenge wa Kansi ho mu karere ka Gisagara barashima umugoroba w’ababyeyi bagiye bigiramo gutegura amafunguro afite intungamubiri, abari barwaje bwaki ikaba imaze kwibagirana.
Icyorezo cya Ebola kimaze amezi asaga umunani kibasiye bimwe mu bihugu bya Afurika y’Iburengerazuba gihangayikisheje isi bitewe cyane cyane nuko cyandura mu buryo bworoshye kandi kikaba nta muti n’urukingo kirabonerwa.
Mu gihe imisanzu ya mitiweli yo mu karere ka Rutsiro ica kuri konti ziri muri Sacco nyuma zikayimurira kuri konti ya mitiweli y’akarere ubu izitarabikoze zasabwe kwishyura ayo mafaranga y’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bitarenze icyumweru.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwahagurukiye abishyuza imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bakayishyirira mu mifuka yabo bigatuma aka karere gahora inyuma mu gutanga imisanzu ya mitiweli.
Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzika cya Gatebe kiri mu murenge wa Gatebe, mu karere ka Burera, butangaza ko gifite ikibazo cy’ibikoresho bidahagije n’abaganga bake, ndetse n’amazi meza n’amashanyarazi nabyo bitarahagera.
Abaturage batuye mu kagari ka Kamubuga mu murenge wa Kamubuga mu karere ka Gakenke barishimira ko bamaze guhanga umuhanda bazajya bakoresha berekeje ku kigo nderabuzima cya Kamubuga mu gihe hari uwo bibaye ngombwa ko ajyanwa kwa muganga, kuko ubusanzwe biyambazaga abasore bafite imbaraga kugira ngo bamuheke mu ngombyi kubera (…)
Umuryango w’abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda IMBARAGA ukaba ari nawo ushyira mu bikorwa umushinga PPIMA ukurikirana amakuru no gukora ubuvugizi kuri politiki z’igihugu wagaragaje ko abaturage mu karere ka Gakenke hari ibibazo bikibangamiye.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, arasaba abaturage bo mu murenge wa Gahunga n’abo mu karere ka Burera muri rusange gushishikarira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mitiweri), kugira ngo nibaramuka barwaye bazabone uko bivuza bitabagoye.
Ikusanyirizo ry’amata ry’i Rusatira “Agira gitereka” ry’abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Huye, rigurisha amata riba ryakusanyije, ariko rikanagenera abana barangwa n’imirire mibi amata yo kunywa.
Mu gihe cy’iminsi 10 gusa abagabo n’abasore bagera kuri 808 baturuka mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gatsibo bamaze gusiramurwa, iyi serivisi ikaba iri gutangwa ku buntu ku nkunga ya Minisiteri y’Ingabo ibinyujije mu mushinga JHPIEGO hamwe na Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE).
Ministeri y’ubuzima (MINISANTE) hamwe n’Umuryango mpuzamahanga w’Abongereza witwa Vision for a Nation, bamaze igihe basuzuma uburwayi bw’amaso, basanga umuntu ayarwaye bakamuha amadarubindi atuma abona neza ku biciro ngo bihendukiye buri muturage mu Rwanda.
Intara y’Amajyaruguru imaze gutera imbere mu nzego zitandukanye ariko cyane cyane mu mibereho myiza y’abaturage n’ibikorwaremezo aho mu myaka itanu gusa imirenge 84 yabonye ibigo nderabuzima muri 89 igize iyo ntara.
Abagize ubumwe nyarwanda bw’abatabona (RUB) bizihije isabukuru y’imyaka 20 uwo muryango uvutse, bagaragaza ibikorwa bivuguruza abibwira ko kumugara ari ukubura ubushobozi kuko bafite ibikorwa bitanga akazi no ku badafite ubumuga.
Abacuruzi n’abandi bakorera mu mujyi wa Byumba wo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi bavuga ko kutagira utuntu two gushyiramo imyanda (poubelle) bikurura umwanda mwinshi.
Ababyeyi bibumbiye mu “Urumuri women Club” mu Ishuri rikuru ryigisha Imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) bari mu bukangurambaga mu mashuri y’abakobwa bo mu ntara y’iburasirazuba babashishikariza kwirinda virusi itera SIDA no kwirinda inda zitateguwe.
Umurenge wa Kavumu mu karere ka Ngororero ugaragaramo ubuharike butuma havuka abana benshi kandi mu ngo zifite amikoro make.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko mu rwego rwo gutuma abaturage bo muri ako karere batangira ku gihe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, hagiye kwifashishwa ibimina ngo kuko aribwo buryo bworohera abaturage.
Ababyeyi barasabwa guha urugero rwiza abana mu bikorwa by’isuku mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’isuku nke.
Binyujijwe kuri Rotary Club ya Butare, Ibitaro bya Kaminuza by’i Helsinki mu gihugu cya Finland, hamwe na Rotary Club y’i Helsinki City West, bageneye ibikoresho ibitaro bikuru bya Kaminuza by’i Butare (CHUB).
Abaturage bo mu murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi baravuga ko bakumirwa mu kurema isoko (abacuruzi n’abaguzi) bazira ko bataratanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Abunzi bo mu karere ka Nyamagabe ngo ntibabonera mitiweli bagenerwa ku gihe bigatuma batavurwa iyo boherejwe ku yandi mavuriro mu gihe ivuriro risanzwe ribavura ridafite ubushobozi bwo kubavura indwara runaka.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzirange (Rwanda Standard Board) kirasaba Abanyarwanda kugira uruhare mu gucunga no gutahura ibiribwa byo mu Rwanda cyangwa ibyinjizwa rwihishwa mu Rwanda nta buziranenge bifite, nk’uko basanzwe babikora mu kwicungira umutekano.
Mu karere ka Nyabihu hari kugenda hashyirwaho amavuriro aciriritse (Poste de santé) ku rwego rw’akagari mu rwego rwo kwegereza abaturage serivise z’ubuzima no kugabanya igihe abaturage bakoreshaga bagana kwa muganga.
Nyuma y’imyaka irenga irindwi mu Rwanda hatangijwe gahunda y’uko abize iby’ubuganga biga mu buryo bwimbitse (spécialisation) mu mashami amwe n’amwe y’ubuganga, abitabira kwiga ibijyanye no kubaga (chirurgie) no gutera ibinya (anesthésie) baracyari bake cyane ugereranyije n’abiga mu yandi mashami nyamara ngo na bo barakenewe (…)
Imibare itangwa n’ibitaro by’akarere ka Nyanza ikanemezwa n’ubuyobozi bw’aka karere irerekana ko uburwayi bwa malariya bukomeje kuza ku isonga, aho abafatwa nabwo bageze ku gupimo cya 51.2% by’abaturage baje bagana ibigo nderabuzima n’ibitaro by’akarere muri uyu mwaka wa 2014.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare n’umuryango w’abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare ndetse n’ishuri rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza rya Nyagatare b’abakirisitu b’itorero ADEPR, baratabariza abarwayi bo muri ibi bitaro badafite amikoro basaba abagira neza kubafasha kubaho.
Umurenge wa Kavumu uherereye mu karere ka Ngororero mu ntara y’Iburengerazuba. Ni umwe mu mirenge y’icyaro yitaruye cyane icyicaro cy’akarere ka Ngororero. Ubarirwa kandi mu mirenge igaragara ko ikennye ndetse ukaba n’umwe muyagaragaye mo indwara nyinshi ziterwa n’imirire mibi mu myaka yashize.
Abarwayi babarirwa mu bihumbi 40 bivuje mu karere ka Muhanga mu mwaka w’ingengo y’imali 2013/2014 abasaga ibihumbi 11 muri bo bari barwaye indwara ziterwa n’isuku nke, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Abaganga n’abaforomo b’ibitaro bya Nyanza n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho bahuguwe ku itegeko rigena ubwishingizi ku mwuga w’ubuvuzi rimaze hafi imyaka ibiri risohotse ariko rikaba ritubahirizwa nabo rireba.