Abagana Ikigo nderabuzima cya Bigogwe mu Karere ka Nyabihu baravuga ko imbangukiragutabara nshya bahawe igiye kubaruhura imvune baterwaga no guheka abarwayi mu ngombyi za gakondo.
Leta y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bashyize hamwe imbaraga mu kurwanya no gukumira icyorezo cya Ebola kugira ngo kitinjira ku butaka bw’u Rwanda, bikaba byarakozwe mu rwego rwo gukingira abaturiye ibice bifite ibyago byinshi byo kuba bakwandura.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2020, yahuye na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei, amugezaho ubutumwa bwo kwihanganisha abaturage b’u Bushinwa na Leta yabo, ku bw’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye icyo gihugu.
Amakuru dukesha BBC aravuga ko umubare w’abamaze guhitanwa n’icyorezo cya Coronavirus wazamutse ugeze ku bantu 170, ikindi kandi, kuba hari umuntu byamaze kwemezwa ko yafashwe n’icyo cyorezo mu gace kitwa “Tibet” bivuze ko icyorezo cyageze mu duce twose tw’u Bushinwa.
Ange Kagame yiyemeje gutanga udupaki 80 tw’impapuro z’isuku (sanitary pads) zizafasha abana b’abakobwa bagorwaga no kuzibona mu gihe bari mu mihango, rimwe na rimwe abo bakobwa bikabatera ipfunwe, bikaba byabangamira imyigire yabo, cyangwa se ntibisanzure mu bandi.
Muri iyi minsi u Rwanda ruratangira gukwirakwiza inzitiramibu zikorewe mu Rwanda, ibyo bikazafasha mu guca Malariya burundu mbere y’umwaka wa 2030, no kugabanya ingengo y’imari ikoreshwa mu kuzitumiza mu mahanga.
Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatangaje ko kuva tariki 01 Gashyantare 2020, abanyamuryango b’ishami ryacyo rya RAMA, uretse gukoresha amakarita asanzwe aranga abanyamuryango bazaba bemerewe gukoresha n’indangamuntu bivuza.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yasabye Shadyboo gutanga impapuro z’isuku (sanitary pads) mu bukangurambaga bwiswe #FreeThePeriod.
Abatuye mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze bavuga ko batabona ubuvuzi bw’indwara z’amenyo ku kigo nderabuzima cya Gashaki bigatuma bajya kuyivurirza muri ba magendu.
Leta y’u Rwanda yasabye Abanyarwanda gusubika ingendo zitari ngombwa zerekeza mu Ntara ya Hubei mu Bushinwa, nyuma y’uko hagaragaye icyorezo cya Coronavirus, bigatangira no kuvugwa ko cyaba cyageze mu gace ka Afurika y’Uburasirazuba.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko mu Rwanda kuva muri 2015 yakajije ingamba zo kurwanya malariya kuko yari yabaye nyinshi bituma abo ihitana bagabanukaho 60%.
Inturusu ni igiti kizwi cyane. Hari ababitera ku mihanda, hari n’abatera ishyamba ry’inturusu bagamije ahanini kuzabikoresha nk’imbaho, inkwi, cyangwa kubicamo amakara. Ariko se mwari muzi ko inturusu ubundi ari igiti cyifitemo imiti y’indwara zitandukanye?
Umuhanzi Nyarwanda Turatsinze Prosper, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Mico The Best, yahagurukiye kurwanya indwara y’igituntu kuko ngo yasanze hari abantu batayifiteho amakuru.
Ibitaro bya Nemba byungutse ibikoresho binyuranye byifashishwa mu buvuzi bw’amaso bifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda, hanatunganywa ibyumba bizajya byifashishwa kugira ngo servisi y’ubuvuzi bw’amaso irusheho kugenda neza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irasaba Abanyarwanda bakora ingendo zijya mu Bushinwa kwirinda kujya mu Mujyi wa Wuhan, kuko hateye indwara yandura kandi yica vuba yitwa ‘Novel Coronavirus’.
Abaganga 25 bazobereye mu kuvura indwara zifata ubwonko no mu mazuru, bifashishije bagenzi babo baturuka mu Bufaransa, barimo kwitoza kuvura izo ndwara batarinze kubaga umutwe w’umuntu.
Inzobere mu by’ubuzima ziraburira abagabo n’abasore bakoresha umuti ‘sildenafil’ ufasha abagabo kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, uzwi nka ’viagra’ batabiherewe uburenganzira na muganga.
Kaminuza yigisha amasomo y’ubuvuzi bungana kuri bose mu Karere ka Burera, University of Global Health Equity, (U-G-H-E), yatangaje ko ku wa gatanu tariki 24 Mutarama 2020 izashyikiriza ibigo nderabuzima impano y’ibyuma cg za mikorosikope 19 zifashishwa mu gupima indwara, harimo n’ibizahabwa ibitaro bya Butaro.
Nyuma yo kubona ko hari abantu babazwa n’indwara bamaranye igihe kirekire bikabaviramo izindi ndwara no kwiheba, ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB), byiyemeje gushyiraho uburyo bwo kubafasha.
Abadepite baheruka mu kazi mu Karere ka Rubavu bagaragaje ko gufata urukingo rwa Ebola nta ngaruka bigira, basaba abaturage kwihutira kurufata.
Minisiteri y’Ubuzima yakiriye impano y’utumashini dupima ingano y’isukari ku barwayi ba diyabete ndetse n’utwembe tujyana n’utwo tumashini tugera kuri miliyoni 11.7, utwo twembe twifashishwa mu gutobora aho bafata amaraso apimirwaho urugero rw’isukari.
Abikingije indwara ya Ebola bavuga ko urukingo bahawe nta ngaruka mbi rwabagizeho, bityo bagahumuriza abatinyaga kwikingiza kuko hari bivuga ko ukingiwe akurizamo ibindi bibazo.
Inzobere zo mu gihugu cy’Ubwongereza ziratangaza ko imiterere y’amabara no gushaka kuyatandukanya ari bumwe mu buryo bwo korohereza uwabazwe amaso gukira vuba by’umwihariko ku mwana.
Uruganda rw’imiti rwitwa Copper Pharma rufite inkomoko muri Maroc rurimo kubakwa mu Rwanda, mu gace kahariwe inganda gaherereye i Masoro muri Gasabo, ruratangira gukora serumu hagati muri uyu mwaka wa 2020, rukazakomeza rukora n’indi miti.
Mu karere ka Musanze habarurwa umubare munini w’abagore bageza igihe cyo kubyara batarigeze bipimisha ngo bamenye ubuzima bw’abana batwite n’ubwabo uko buhagaze. Abakora ibi ngo baba bahisha ko batwite, kugira ngo ababazi cyangwa abaturanyi babo batabimenya bakabaseka cyangwa bakabagirira nabi.
Amavuriro hirya no hino mu gihugu ahora ataka ibihombo aterwa no kuvura abantu benshi ariko ntibishyure, bikagira ingaruka kuri serivisi zihabwa abandi babigana, gusa Leta yashyizeho uburyo bwo kongerera ubushobozi ubwisungane mu kwivuza hagamijwe gukemura icyo kibazo.
Ibumba ry’icyatsi ni iki?Ese umugore utwite yarikoresha ntirimutgireho ingaruka cyangwa se ngo rizigire kuwo atwite?Umwe mu basoma inkuru za Kigali Today, yasabye ko twamubwira niba ibumba ry’icyatsi ryaba ryemewe cyangwa ritemewe ku mugore utwite.
Abagize ikipe y’umupira w’amaguru y’Ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) bifurije abaharwariye kwinjira muri 2020 neza, babagenera impano.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, bavuga ko bababajwe no kuba bagiye kwinjira mu mwaka wa 2020 bakivoma amazi y’ibiziba, bagasaba Leta kubegereza amazi meza bagaca ukubiri n’indwara z’inzoka zibugarije.
Bamwe mu bamaze igihe barwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri baravuga ko batangiye kugarura icyizere cyo gukira indwara bamaranye igihe kirekire, nyuma y’uko bafashijwe kwishyurirwa ikiguzi cy’ubuvuzi bari barabuze uko bishyura kubera ubukene.