Dr Kanimba Vincent, ni umuganga w’indwara z’abagore ‘gynecologist’, wamenyekanye cyane mu Rwanda mu mavuriro atandukanye, aho yabyaje umubare munini cyane w’ababyeyi. Yakoreye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, muri SOS n’ahandi, kandi aho yakoze hose bivugwa ko yari umuganga (...)
Muri iki gihe abana basubiye ku mashuri, aho bagiye gutangira igihembwe cya gatatu, hari ababyeyi bavuga ko bafite impungenge zo kohereza abana babo ku mashuri, batinya ko bakwandurirayo indwara y’amashamba, kuko hari abagiye mu kiruhuko babizi ko ku bigo abana babo bigaho hariyo iyo ndwara. Ariko Muganga witwa Dr Fidel (...)
Ghana yabaye igihugu cya mbere cyemeje urukingo rushya rwa Malaria rufatwa, nk’uruzahindura Isi, nk’uko byasobanuwe n’abashakashatsi mu bya siyansi barukoze.
Dr Daniel Ngamije yageze i Genève mu Busuwisi aho agiye gutangira inshingano nshya zo kuyobora Porogaramu ishinzwe kurandura Malariya ku Isi. Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, ni we wahaye ikaze Dr Daniel Ngamije.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko yagabanyije ibiciro bya dialyse (uburyo bwo gusohora imyanda mu mubiri hifashishijwe imashini), ku bantu bafite ikibazo cy’impyiko zidakora neza, bikaba byakozwe mu rwego rwo kugira ngo izo serivisi zorohere bose.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ubuvuzi muri Sosiyete ikora imiti n’inkingo ya ‘Moderna’, Paul Burton, avuga ko inkingo za ‘ARNmessager’ zo kurwanya kanseri n’izindi ndwara z’umutima zizaba zabonetse bitarenze umwaka wa 2030.
Umuryango utuye mu Kagari ka Kibuguzo, Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, uratabariza umwana wawo w’imyaka itandatu, wafashwe n’indwara idasanzwe ku itako, ababyeyi be baramuvuza kugeza ubwo ubushobozi bari bafite bubashiranye adakize.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), yagaragaje ko umuntu umwe muri batandatu (1/6), hirya no hino ku Isi, aba yarigeze guhura n’ikibazo cy’ubugumba mu buzima bwe, ibyo ngo bikaba bivuze ko hari byinshi bikeneye gukorwa mu rwego rwo kugira ubuvuzi bwiza bufasha abafite ikibazo cy’ubugumba, (...)
Bamwe mu Banyarwanda baba muri Mozambique bahaye Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) Amadolari ya Amerika (USD) 20,594 (asaga miliyoni 22 z’Amanyarwanda (Frw), akaba yagenewe kunganira gahunda y’Ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé).
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kigaragaza ko indwara ya Malaria imaze kugabanuka mu Rwanda ku rwego rushimishije, aho mu myaka itandatu ishize abayirwaye bageraga kuri miliyoni enye, kugeza ubu ikigereranyo kikaba cyaramanutse aho abarwaye Malaria mu mwaka ushize batageze kuri miliyoni imwe.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere mu Rwanda (UNFPA Rwanda) n’ishyirahamwe ry’ababyaza mu Rwanda (Rwanda Association of Midwives), bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, mu rwego rwo gufasha ababyaza kurushaho kunoza akazi kabo no kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka.
Tanzania yemeje ko icyorezo cya Marburg cyageze muri icyo gihugu, ibyo bikaba bije nyuma y’uko ibisubizo byo muri Laboratwari byafashwe ku bantu bari barwaye indwara itazwi, ndetse bamwe baranapfa, byaje byemeza ko ari icyorezo cya Marburg.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratangaza ko hagiye gukorwa inyigo igaragaza imibare nyayo y’uko ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe gihagaze Mu Rwanda, kugira bashobore gufasha abafite ibyo bibazo.
Umuryango utari uwa Leta IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation) uharanira uburenganzira bwa muntu wibanda ku buzima bw’imyororokere no kurwanya SIDA, wateguye amahugurwa yagenewe abakora mu miryango itari iya Leta, mu rwego rwo guhanahana ubumenyi no guhuza imbaraga mu kumenyekanisha amakuru yerekeranye n’ubuzima (...)
Bamwe mu bana basambanyijwe bagaterwa inda, bavuga ko abagabo cyane cyane abifite bataye umuco ku buryo basigaye bubahuka abana babashukisha ibintu bagamije kubasambanya.
Abaturage b’Umudugudu wa Gikobwa, Akagari ka Munini, Umurenge wa Rwimbogo, bavuga ko bagorwa no kwivuza kubera ko ivuriro ryabo ry’ibanze ritagikora kubera ko ryasenyutse.
Dr Daniel Ngamije wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe gahunda yo kurwanya Malaria ku Isi akazatangira izo nshingano nshya tariki ya 8 Mata 2023.
Ku munsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku isuku yo mukanwa uba tariki ya 20 Werurwe buri mwaka, Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kiributsa buri wese kuzirikana isuku yo mu kanwa ndetse no kwivuza indwara z’amenyo hakiri kare.
Bivugwa ko ibintu byose birengeje urugero bitaba byiza mu mubiri w’umuntu, kandi umwijima akenshi ni wo ugaragaza ko ibintu runaka byarenze urugero, kuko harimo ibiwuha akazi kagoye by’umwihariko.
Abaturage bo mu Kagari ka Ruhinga mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, barishimira ivuriro bujurijwe rigiye kubafasha guhangana n’ikibazo cy’uburwayi bw’amenyo.
Ikigo gishinzwe Ubuzima(RBC) kivuga ko indwara y’igituntu ishobora kwibasira ibice bitandukanye by’umubiri harimo uruhu n’ubwonko, kigasaba abafite ibimenyetso kwihutira kujya kwisuzumisha.
Abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bavuga ko gukuramo inda ku bushake bitera ibibazo by’ihungabana, bikibasira imitekerereze ya muntu ku buryo bishobora kumuviramo uburwayi, igihe adakorewe ubujyanama mu by’ihungabana.
Umuvuduko w’amaraso ukabije ushobora guterwa n’ibintu bitandukanye, harimo uruhererekane rwo mu muryango, kunywa itabi, kuba umuntu arwaye Diyabete, no kuba nta siporo ajya akora. Kugira umuvudko w’amaraso ukabije byongera ibyago byo kugira amaraso yipfundika mu mitsi ntagere ku mutima bikawubuza gukora (heart attacks), (...)
Perezida Paul Kagame yashimye intambwe y’amateka u Rwanda ruteye mu rugendo rwo gukora inkingo n’imiti, nyuma y’uko icyiciro cya mbere cy’ibikoresho bizakoreshwa mu kubaka uruganda bigeze i Kigali.
Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge (RSB), cyaburiye abakoresha utumashini twifashishwa mu kumutsa inzara zasizwe imiti ihindura ibara (vernis), mu nzu zitunganyirizwamo imisatsi n’inzara, kuko harimo tumwe tutujuje ubuziranenge, kandi tukaba twateza ingaruka ku buzima bw’abakiriya, harimo indwara ya kanseri.
Kwirinda indwara zitandura zirimo umubyibuho ukabije, umuvuduko w’amaraso, Diyabete n’izindi, nibwo buryo burinda umuntu kurwara impyiko.
N’ubwo umuntu aba yabonye ibimenyetso bisanzwe bijyana na gutwita, harimo kuba ibisubizo byo kwa muganga byerekanye ko umuntu atwite (test positif), kubara igihe inda ifite bahereye ku gihe aherukira mu mihango, ariko hari ubwo bibaho, bareba mu nda y’umubyeyi bakoresheje ibyuma byabugenewe bagasanga nta rusoro rwigeze rwirema.
Itegeko rigena ibyo gutanga ingingo (Organ donation), biteganyijwe ko rizasohoka mu Igazeti ya Leta mu bihe bya vuba, nyuma ubuvuzi bujyanye no gusimbuza ingingo mu Rwanda bukaba bwatangira muri Gicurasi uyu mwaka 2023.
Abantu benshi cyane cyane abatuye mu bice by’icyaro bakunze kurwara indwara y’imyate ku birenge ndetse rimwe na rimwe hari abayirwara ku kiganza.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko ibitaro bya Gisenyi bigiye kongerewa umubare w’abaganga ndetse bikanubakwa mu buryo bugezweho. Yabitangarije mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye kuri ibi bitaro, aganira n’abahakorera ndetse anareba ibibazo bihari kugira ngo bikemurwe mu rwego rwo guha ababagana (...)