Umutangabuhamya ‘yabonye imodoka ya Muhayimana’ ahaberaga ibikorwa by’urugomo n’ubugome

Mu rubanza rw’ubujurire rwa Jean Claude Muhayimana rubera mu Rukiko rwa Rubanda i Paris ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umutangabuhamya yavuze ko yiboneye imodoka y’uregwa mu bikorwa by’urugomo n’ubugome byabereye mu Karere ka Karongi.

Jean Claude Muhayimana n'umwunganizi we mu mategeko
Jean Claude Muhayimana n’umwunganizi we mu mategeko

Ubwo yitabaga urukiko, mu ntangiriro z’iki cyumweu, hifashishijwe ikoranabuhanga avugira i Kigali, uyu mutangabuhamya w’imyaka 66, w’umuhinzi utuye i Gatsibo, yavuze ko nta sano afitanye n’uregwa cyangwa n’abamurega, kandi ko nta n’umubano w’akazi bari bafitanye. Yarahiriye gutanga ubuhamya bwe mu kuri, asobanura ibyo yiboneye n’ibyo yumvise mu gihe cy’ibihe by’akavuyo.

Imodoka yavuzwe mu ntangiriro z’imvururu

Mu buhamya bwe, yavuze ko “ mu ntangiriro z’imvururu” yabonye imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu y’ibara ry’ubururu igendagenda mu gace k’iwabo. Yagaragaje ko iyo modoka yari itwaye abantu bavuye mu mujyi ndetse inikoreye amatungo, cyane cyane ihene, zari zafashwe n’abantu bahunze.

Yavuze ko iyo modoka yari ihagaze hafi y’aho umuntu witwa Nyakahiro yari atuye, ku muhanda ujya mu ishyamba. Yashimangiye ko atabonye imodoka izamuka muri iryo shyamba, ahubwo yayisanze ihagaze.

Uyu mutangabuhamya yanagarutse ku bwicanyi bwakozwe n’umuntu witwa Twayigira. Avuga ko yabonye umugore n’umwana – mu buhamya bwa mbere akavuga ko bashoboraga kuba ari babiri – baboshye, hanyuma Twayigira akabica akoresheje umuhoro, agamije kwereka abaturage uko kwica bikorwa.

Yavuze ko icyo gikorwa cyari icya mbere nk’icyo yabonye kibera mu mudugudu wabo, kandi ko cyasize abaturage bafite ubwoba bukomeye. Nyuma yaho, ibikorwa by’urugomo no guhiga Abatutsi bari bahunze byarakomeje.

Ku kibazo cy’abacamanza kijyanye n’umubare w’abantu yavuze ko yabonye, yasobanuye ko hari aho yavuze umugore n’abana babiri, ariko kuri ubu akemeza ko yabonye umugore n’umwana umwe. Yavuze ko hashobora kuba kwibeshya bitewe n’igihe kirekire gishize, ariko ashimangira ko ibyo avuga ari ibyo yiboneye ubwe.

“Claude” mu modoka – ibyo abaturage bavuze

Ku bijyanye n’umushoferi w’imodoka ya Daihatsu, yavuze ko yamubonye yicaye mu modoka, ariko atari amuzi mbere. Yavuze ko abandi bantu bari bamanutse bavuye mu mujyi bavuze izina “Claude”, bamwereka ko ari we wari uyitwaye.

Yashimangiye ko atigeze abona uwo mushoferi asohoka mu modoka ngo yifatanye mu buryo butaziguye n’ubwicanyi bwabaga. Icyo avuga ku ruhare rwe gishingiye ku byo yumvise bivugwa n’abandi no ku kuba imodoka yari ihari mu gihe ibikorwa by’urugomo byabaga.

Yanavuze ku byabereye ahitwa i Gasengesi, aho yumvise amasasu kandi akabona nyuma yaho imodoka z’ingabo zije gutwara umurambo w’umuntu witwaga Mwafrika.

Yagaragaje ko yabonye imodoka z’ingabo z’icyatsi zo mu bwoko bwa Tata zigera kuri eshanu zije aho byabereye. Yemeje ko urupfu rwa Mwafrika rwabaye mu masaha ya mu gitondo, nubwo hari aho mu buhamya bwabanjirije yavugaga isaha itandukanye, asobanura ko kwibeshya bishobora guterwa n’imyaka myinshi ishize ibyo bibaye.

Muri rusange, ubuhamya bw’uyu mutangabuhamya bugaragaza ishusho y’ibihe by’imvururu n’ubwicanyi bishingiye ku byo yabonye n’ibyo yumvise. Ni ubuhamya bwibanda ku kuba uregwa yari ahari mu gihe imodoka yavugwaga yakoreshejwe mu bikorwa byavuzwe, n’ubwo atamubonye akora ubwicanyi mu buryo butaziguye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka