Simbikangwa yahamijwe ibyaha by’ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ibyaha bikorerwa abasivile mu bihe by’intambara, nk’uko amakuru urukiko rw’i Paris rwamuburanishaga rwabyemeje.

Kugeza ubu ariko ntago abashinzwe kumuburanira baratangaza niba bafite gahunda yo kjuririra icyemezo cy’urukiko.
Simbikangwa w’imyaka 54 y’amavuko, yatawe muri yombi mu 2008 ku kirwa cy’u Bufaransa cyitwa Mayotte kiri mu Nyanja y’ubuhinde, aho yabaga yarahinduye amazina kugira ngo ayobye uburari. Ngo yahakoraga n’umurimo w’ivugabutumwa.
Simbikangwa, yari umwe mu bari bashinzwe iperereza ku ngoma y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyarimana.
Akurikiranyweho ibyaha gushishikariza abahutu gutsemba Abatutsi, gutegura ubwicanyi bw’imbaga, guha intwaro interahamwe n’amabwiriza yo gutsemba abatutsi, gukwirakwiza za bariyeri mu mihanda ndetse no kuzishishikariza kwica abatutsi bahereye ku bagabo, abagore n’abana.
Simbikangwa yaburanishirijwe mu bBufaransa hagendewe ku mategeko agenga icyo gihugu kandi yemerera leta y’u Bufaransa kuburanisha ibyaha bya Jenoside n’ibyaha by’intambara bikorwa n’abo mu bindi bihugu.
GASANA Marcellin
Ohereza igitekerezo
|
ubuse tuvuge ko ubufaransa kubirebana n’ubutabera bw’interahamwe france icumbikiye, yaba igiye kwikubita agashyi? gusa kandi iyi myaka bakatiye iyi nkora maraso nimicye cyane, gusa iyaba yibeshyaga akajurira bagahita bamukatira 55 ibintu bigahita bijya muburyo
iyi myaka ni mike ugereranyije n’ibyaha yakoze , abantu benshi yishe abo yakoreye iyicarubozo ntibangana n’ibi. gusa nta kundi byagenda nyine