Mu rukiko, Kabuga yasabye kurekurwa akaba ari kumwe n’abana be

Kabuga Felicien, ukekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ubwo yitabaga urukiko ku wa Gatatu tariki 27 Gicurasi, yasabye ko yarekurwa akaba abana n’abana be kuko ari bo bazi neza uburyo bwo gukurikirana ibibazo bye by’ubuzima.

Yari mu rukiko rw’ubujurire rwa Paris mu Bufaransa, aburana ku cyemezo cyo koherezwa kuburanira i La Haye mu Buholandi, Arusha muri Tanzania cyangwa se kuguma mu Bufaransa.

Kabuga Felicien we asaba ko yaburanishirizwa mu gihugu cy’u Bufaransa, aho yafatiwe ku wa gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020.

Abamwunganira mu mategeko bavuze ko Kabuga wihishe ubutabera imyaka 26 yose, akeneye “kwemererwa gusanga abana be, hanyuma agashyirwaho agakomo gakoranye ikoranabuhanga gatuma aho ari hose aba agaragara”.

Abo banyamategeko bavuga ko “muri gereza Kabuga ntawe yumva, ntawe umwumva. Akeneye ubufasha buhoraho, abana be bamwitaho”.

Nyamara ariko, umushinjacyaha yavuze ko Kabuga yihishe ubutabera igihe kirekire mu bihugu nk’u Budage, u Busuwisi, Kongo Kinshasa n’ahandi, avuga ko “gusaba ko ajya kubana n’abana be na bo ubwabo bagize uruhare mu kumufasha kwihisha atari igitekerezo cyiza”.

Urukiko rwanze ubusabe bwa Kabuga.

Mu 1997, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwashinje Kabuga ibyaha birindwi, birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza gukora Jenoside, kugerageza gukora Jenoside, ubugambanyi mu gukora Jenoside, ubwicanyi n’itsemba, n’ibindi byose bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko ku kohereza Kabuga kuburanishwa n’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye (IRMCT) rwasigaranye inshingano zo kurangiza imirimo yasizwe n’icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), uzafatwa ku wa gatatu tariki 03 Kamena 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka