Dr Munyemana Sosthène ahamijwe ibyaha bya Jenoside, akatirwa igifungo cy’imyaka 24
Dr Munyemana Sosthène wamenyekanye ku izina ry’Umubazi wa Tumba, akaba yari akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha muri ibyo byaha, yahamwe n’ibyaha bya Jenoside, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Munyemana akatiwe igifungo cy’imyaka 24, akaba yemerewe kujurira mu minsi 10 uhereye none tariki 20 Ukuboza 2023.
Ni ibyaha yari amaze hafi amezi abiri akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha, mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, akaba yarabikoreye i Tumba mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.
Mbere y’uko akatirwa imyaka 24, abari basanzwe bitabira urubanza hafi ya bose bari bahari, intebe zuzuye, harimo Abashinjacyaha bombi, abunganira abaregera indishyi, ndetse n’abunganira Munyemana bombi.
Inteko yiherereye mu gihe cy’amasaha hafi 24 ngo hafatwe umwanzuro, ayo masaha arangiye, Perezida w’urukiko yasabye Dr Munyemana guhagarara imbere y’urukiko, maze ahamywa ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Dr Munyemana yaje mu rukiko mu gitondo cyo ku wa Kabiri aherekejwe n’umugore we. Ubwo Inteko yari mu mwiherero, Perezida w’Urukiko yasabye ko acungirwa umutekano aho yari ari mu rukiko kugira ngo atagira ahantu na hamwe ajya.
Akimara gukatirwa, yahobereye umugore n’umwana we, nyuma asanga Abajandarume bamwambika amapingu, baramujyana, abari mu rukiko barasohoka barataha.
Muri iyo myaka 24, ashobora gusaba kurekurwa cyangwa koroherezwa ukundi, ariko ntabwo yabikora mbere yo gufungwa byibura imyaka 8.
Perezida w’urukiko yashimiye inyangamugayo ku gihe zari zimaze mu rubanza ndetse n’abandi bose batanze umusanzu wabo.
Kuba Munyemana akatiwe n’urukiko, biri mu bizashimisha abo yahemukiye n’umuryango nyarwanda muri rusange.
Abatangabuhamya batandukanye bagiye batanga ubuhamya bumushinja ku kuba atarakoresheje ububasha yari afite mu gihe cya Jenoside ngo akize Abatutsi ahubwo ko yahisemo guhemuka, by’umwihariko ku kurimbura Abatutsi bahungiye kuri Segiteri Tumba, yari afitiye urufunguzo.
Mu magambo ya Munyemana, mbere y’uko akatirwa, yari yagize ati: "Banyakubahwa Bacamanza namwe Nyagamugayo mbanje kubashimira. Nsabye imbabazi niba hari aho naba ntaritwaye neza muri iyi minsi y’urubanza.”
“Sinagira icyo mvuga ntabanje kwihanganisha ababuze abantu bose muri Jenoside, nifatanyije na bo. Nihanganishije kandi abo mu muryango wanjye babuze ababo muri Jenoside, bamwe nkaba ntarabashije no kujya ku kiriyo no gushyingura ababo.”
Yakomeje agira ati: "Ndashimira umuryango wanjye mpereye ku mugore wanjye n’abana, n’abanshyigikiye bose barimo abanyunganiye mu mategeko bambaye hafi, iyo batabaho mba narashengutse umutima".
“Banyakubahwa bacamanza, nimujya kuncira urubanza, mutekereze ku kinsubiza icyubahiro, ku gisubiza icyubahiro igihugu cyanjye n’ikiremwa muntu. Ngiryo ijambo ryanjye rya nyuma kuri uru rubanza, Murakoze".
Madame Daphroza Gauthier wakurikiye uru rubanza kuva mu ntangiriro, yavuze ko Munyemana yagiye aho yari akwiye kujya. Ati: "Mu by’ukuri Munyemana agiye aho yagombaga kujya muri iyi myaka 29 yose ishize, ari hanze akora, abana n’umuryango we, n’ubwo byatinze ariko agiye aho yagombaga kuba yaragiye kera".
Madame Gauthier akomeza avuga ko kuba Ubushinjacyaha bwari bwaramusabiye gufugwa imyaka 30 akaba yahawe 24, ntacyo bitwaye, igikuru ari uko yahaniwe ibyo yasize akoreye Abatutsi i Tumba.
Yabwiye abahemukiwe n’uyu mugabo ko nubwo imyaka yari ibaye myinshi, ariko ko byibura Ubutabera bw’u Bufaransa bukoze kuba bwemeye gutanga ubutabera ku bagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Munyemana wananiwe gukoresha imbaraga ze ngo akize Abatutsi ahubwo akitabira inama zateguraga umugambi wo kubarimbura ndetse agashishikariza Interahamwe kwica Abatutsi, harimo n’abo yagiye avuga ko bakwiye kurongorwa.
Munyemana ni muntu ki?
Munyemana yavutse tariki ya 9 Ukwakira 1955, avukira i Mbare, Komini Musambira muri Gitarama. Ababyeyi be ni Kangabo Balthazar na Nyirahabimana Charlotte.
Arangije amasomo muri Kaminuza i Butare, yagiye gukomereza amashuri muri kaminuza ya Bordeaux II mu Bufaransa mu bijyanye no kuvura indwara z’abagore (Gynécologie).
Yaragarutse akora mu bitaro bya Kaminuza ari nako atanga amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuvuzi. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari atuye muri Selire ya Gitwa i Tumba. Yashakanye na Muhongayire Fébronie, babyarana abana batatu.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na CNLG rivuga ko muri Jenoside, umugore we atari mu Rwanda ahubwo yari mu Bufaransa.
CNLG yavugaga ko Munyemana we avuga ko yari muri konji guhera tariki 29 Werurwe kugera 9 Gicurasi 1994, ibi bikaba byaramuhaye umwanya uhagije wo gukora Jenoside.
Mu 1995 Umuryango Collectif Girondin pour le Rwanda” na “International Federation for Human Rights” (FIDH), zatanze ikirego kivuga ku ruhare rwe muri Jenoside, inkiko zigisuzuma muri 2001.
Nyuma yaho u Rwanda rwatanze impapuro zimufata, ashyirwa ku rutonde rwa Interpol guhera mu 2006. Muri 2008 yimwe sitati y’ubuhunzi naho tariki ya 16 Mutarama 2011 hemejwe ko akurikiranwa ku cyaha cya Jenoside (mis en examen pour Génocide), yamburwa urwandiko rw’inzira ndetse ategekwa kwitaba no gusinya kuri “gendarmerie” buri gihe.
Mu 2010 u Rwanda rwasabye ko yoherezwa mu Rwanda ariko u Bufaransa buranga, akaba ari na bwo bwamuburanishije kuva tariki 13 Ugushyingo kugeza tariki 20 Ukuboza 2023.
Inkuru zijyanye na: Munyemana Sosthène
- Urukiko rwanze icyifuzo cya Dr Munyemana Sosthène cyo kuburana ubujurire adafunze
- Paris: Urukiko rugiye gusuzuma niba Dr Munyemana yaburana ubujurire adafunze
- Munyemana wahamijwe Jenoside yajuriye, Ubushinjacyaha na bwo burajurira
- Perezida w’urukiko yasabye ko Dr Munyemana acungirwa umutekano kugeza asomewe
- Dr Munyemana Sosthène ushinjwa uruhare muri Jenoside yasabiwe gufungwa imyaka 30
- Mu Bufaransa haracyari abahakana bakanapfobya Jenoside
- Uwihishe muri ‘Plafond’ yashinje Dr Munyemana kwicisha Abatutsi (ubuhamya)
- Uwakoranye na Dr Munyemana yamushinje gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi
- Kuba Dr Sosthène Munyemana ari kuburanishwa biraduha icyizere - Abarokotse Jenoside b’i Tumba
- Dr Munyemana yashinjwe gutanga inshinge bateye abagore b’Abatutsi mu myanya y’ibanga
- Huye: Twaganiriye n’abazi Dr Sosthène Munyemana uburanira mu Bufaransa ku ruhare rwe muri Jenoside
- Paris: Mu rubanza rwa Dr Munyemana uregwa Jenoside, hagaragajwe ingaruka ziba ku batangabuhamya
- Dr Munyemana wiswe ‘Umubazi wa Tumba’ muri Jenoside agiye kuburanishirizwa mu Bufaransa
- Paris - Sosthène Munyemana ukurikiranyweho Jenoside agiye kwitaba urukiko
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bavuga ko uyu mugabo ari umuhanga cyane.Yize muli France.Gusa niba koko yaricishije abantu,ubwenge bwe burutwa n’ubw’umuturage utarize,ariko wirinda gukora ibyo imana itubuza.Bihuye na bible ivuga ngo ubwenge bw’iyi si ni ubuswa mu maso y’Imana.Genocide yateguwe n’abantu bize amashuli yo hejuru.Kwica ikiremwa cy’Imana,ni nko kwica imana ubwayo.Kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana.Igihano nyamukuru Imana izaha abakora ibyo itubuza bose,nuko batazazuka ku munsi w’imperuka ngo bahabwe ubuzima bw’iteka muli paradis.