Bernard Munyagishari yagejejwe mu Rwanda avuye Arusha
Bernard Munyagishari wayoboraga MRND ku Gisenyi akaba yari afungiye ku rukiko mpuzamahanga mpanabayaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) yoherejwe kuburanira mu Rwanda. Yagejejwe i Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 24/7/2013, ahagana saa 17h15.
Munyagishari araregwa ibyaha bitanu birimo gutegura Jenoside, kuyikora, ubugambanyi muri Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu no gufata abagore ku ngufu, n’ubwo we abihakana; aho ngo yari umukuru w’Interahamwe mu cyari perefegitura ya Gisenyi, ndetse akaba yari anakuriye ishyaka ryitwaga MRND muri iyo perefegitura.
Ibikorwa byo gukora Jenoside, Munyagishari aregwa kubifatanya n’abari abategetsi bakuru barimo Joseph Nzirorera, Augustin Ngirabatware, Colonel Anatole Nsengiyumva, bo bakaba baramaze gucirwa imanza n’urukiko rwa Arusha.
Polisi yakiriye Munyagishari ku kibuga cy’indege cya Kigali, ikaba igomba guhita imumenyesha uburenganzira yemererwa n’amategeko hamwe n’ibyaha aregwa, mbere yo kuzahingutswa mu butabera mu gihe kitarenze iminsi 10, nk’uko Umuvugizi w’ubushinjacyaha, Alain Mukurarinda yabitangaje.
Bernard Munyagishari w’imyaka 54, ni uwa kabiri woherejwe mu Rwanda n’urukiko rwa Arusha, nyuma ya Pastori Jean-Bosco Uwinkindi, akaba ndetse ari we wa nyuma ushinjwa utari yaburanishwa mu mizi.
Urukiko rwa Arusha rwohereje Munyagishari mu Rwanda, kuko imirimo yarwo igomba kurangirana n’umwaka utaha wa 2014.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko Baba bihishe hehe bo kaburinka ? ko mbona baba basa neza ! ni Mumutere umugozi abandi barebereho
muziko ba Munyagishari burya barenze umwe!!! gusa ngo undi.....
Wa mupolisi wakiriye Mugesera iyo aba ariwe umwakira. aramufata akamukomeza kweli kuko ari umusore w’intarumikwa, ukabona yamutaye muri yombi byiza.
mumutere umugozi yo kaburinka igihe yirukaga kubandi babuze aho bihisha ubugome bwe ntabwo yari azi kon azabiryozwa ngaho rero niyitegure ibihano bikwiriye abatagira ubumuntu