Abunganira abaregera indishyi mu rubanza rwa Twahirwa na Basabose barasaba ko hatangwa ubutabera

Mu rubanza rwa Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose, ruri kugenda rugana ku musozo, humviswe abunganira abaregera indishyi aho bagaragaje uruhare rw’aba bombi mu kurimbura Abatutsi muri Gikondo nk’uko abatangabuhamya babigarutseho, maze basaba ubutabera.

Umwe mu bunganira abaregera indishyi Me Alexis, yagaragaje ko imyaka 30 ishize abaregwa bakoze ibyaha, bari bakiri bato none ubu bakaba bashaje.

Yatangaje ibi mu kugaragaza ko ubutabera bwatinze, yongeraho ko nubwo bimeze bityo ubutabera bugomba gutangwa, igihe cyaba gishize cyose uko cyaba kingana.

Me Hirsch uri mu bunganira abaregera indishyi na we, yatanze urugero rwa Nkezabera wahaniwe bwa mbere icyaha cyo gufata ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa, mu rubanza rwe ngo nta mutangabuhamya wigeze wumvwa mu bo yafashe ku ngufu.

Yabwiye inyangamugayo ko bagomba kwibaza ubwabo uburyo abagore barenga 16 bumviswe muri uru rubanza, bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagarutse kandi ku kuba Jenoside yarateguranywe ubugome kuko bicaga abagore bose bataretse n’abatwite. Ati "Bavugaga ko uwica imbeba atababarira n’ihaka." Ati: "Iyi mvugo yavugaga kwica Abatutsikazi bataretse n’abatwite." Akavuga ko ubu bwari uburyo bwo kwica abagore n’abana.

Atangira kuvuga kuri Twahirwa, yagaragaje ko haba mbere no muri Jenoside, Twahirwa ari umugabo wahohoteraga abantu.

Yagarutse kandi ku kuba abatangabuhamya baragaragaje ko Twahirwa yari igisimba, icyihebe n’andi mazina yahimbwe kubera ibikorwa n’imyitwarire bye bigayitse, aho ngo yanatangiye guhohotera Abatutsi mu 1990, ashingiye ku mutangabuhamya wavuze ko mu 1990 yari agiye kumwica. Undi mubyeyi watanze ubuhamya ko yamufashe ku ngufu ahetse umwana mu 1992, akavuga ko nta washoboraga guha amategeko Twahirwa.

Mu buhamya bwa Uwimana Primitive, umugore wa Séraphin Twahirwa, avugamo ukuntu uwo mugabo yari yaragize umugore we umucakara.

Me Hirsch yifashishije ubuhamya bwa Doti, wari mu mutwe w’Interahamwe washinzwe na Twahirwa, avuga ko guhera mu 1990 Twahirwa yatangiye gufata Abatutsikazi ku ngufu.

Doti anavuga ko Twahirwa yanafungishaga Abatutsi agasigara abafatira abagore ku ngufu. Ati "N’iyo babafunguraga yakomezaga kubafatira abagore ku ngufu". Ibyerekana ukubatesha agaciro.

Me Hirsch yagarutse kandi ku kuba Twahirwa yari yarigeze no gufungwa mbere kubera ubwicanyi, ariko Habyarimana aramufunguza kuko yari uwo mu muryango we. Ati "Uwo ni umuco wo kudahana. Bivuze ko buri mututsikazi wafatwaga ku ngufu ntawe yari afite atakira."

Primitive, umugore wa Twahirwa waje mu rukiko agahindura ubuhamya yari yaratanze mbere, we ngo mbere yari yarasobanuye imiterere y’umugabo we. Ati: "Nta muntu washoboraga kumuha itegeko. Yari umuntu utinyitse cyane kandi ufite intege kuko yakomokaga kwa Habyarimana."

Primitive ubwe ngo yavuze ko Basabose yari hejuru ya Twahirwa kuko ari we wamuhaga amafaranga yo gukoresha muri ibyo bikorwa.

Me Hirsch yagaragaje uruhare kandi rwa Twahirwa nyuma y’uko Bagosora atanze imbwirwaruhame yasabaga Abatutsi kuguma mu ngo zabo. Agendeye ku buhamya bw’umwe mu batangabuhamya. Ati: "Iri tangazo ariko ryarebaga Abatutsi ko bagomba kuguma mu ngo bakicirwayo, bwakeye Twahirwa akoresha inama bagatangira kwica Abatutsi. Yavuze uburyo Twahirwa ubwe yahise ajya mu muryango wa Lionceau (wari waragiye mu Nkotanyi), akica akana ke k’agakobwa k’imyaka ibiri akakicana na nyirakuru Shangazi".

Ubushinjacyaha muri uru rubanza kandi, rwashinje Twahirwa kuyobora igitero cyo kuri Paruwasi Gikondo, nk’uko byagarutsweho mu buhamya.

Ati "Murabizi ko Interahamwe zitari zarigeze na rimwe zitinyuka gutera Kiliziya.Twahirwa ubwe yafashe iya mbere atanga urugero arica, afata abagore ku ngufu kuri Paruwasi."

Me Hirsch mu kugaragaza uruhare rwa Basabose ari kumwe na Twahirwa, yagarutse ku buhamya bw’uko Basabose yari kumwe na Twahirwa ku Kiliziya.

Avuga ko no kuri ETO Basabose yari ahari, akagaruka no ku byobo Basabose bivugwa ko yacukuje byo gutamo Abatutsi.

Ati "Hari abakomeretse bagiye bajugunyamo, bakabahamba ari bazima, ugerageje kuvamo bakamwica."

Twahirwa muri uru rubanza kandi yavuzweho kwiba, urugero nka Mercedes Benz nshya bamubonyemo ajya muri Congo kandi yaravugaga ko nta modoka agira. Urundi rugero rw’ubusahuzi bumuvugwaho ni uburyo Twahirwa yubakaga inzu iwabo ku Gisenyi muri Jenoside rwagati.

Me Hirsch mu gutanga umwanzuro ku cyakorwa, yasabye inyangamugayo gutanga ubutabera, ati:"Mu izina ry’abagizweho ingaruka ku bikorwa bya Twahirwa na Basabose, mbasabye ko mwasubiza yego ku bibazo byose mu gutanga ubutabera".

Me Karongozi André Martin uba mu Bubiligi guhera mu 1992, kuko Jenoside yabaye ataba mu Rwanda, yasobanuye uburyo izina iyo wibeshyeho gato rihindura imvugo. Ati: "Nko ku izina rya Twahirwa iriya ’r’ abazungu bajya kuyivuga bakivugira ’t’ ati "Biba byabaye ibindi." Kuri Basabose ati "Me Flamme yivugira ’Basaboze’."

Avuga ko kuko na we atari mu Rwanda muri Jenoside na we ashingira cyane ku by’abatangabuhamya.

Me Karongozi avuga ko yibarije abunganira abaregwa ababaha amakuru bakamubwira ko bagerageza gukora ubushakashatsi, ati: "Ariko bakarenga bagashinja ubutegetsi bw’u Rwanda kutagira ikintu kizima bukora," aha yabivugira ko akenshi wasangaga bivugira Kagame na FPR gusa.

Me Karongozi yagarutse ku kuba Twahirwa yari mu bantu bakomeye bamenyaga amakuru yo mu buyobozi bwo hejuru ati: "Twahirwa ukomoka mu Kazu, yabonye amakuru mu minota 30 gusa nyuma y’uko indege igwa, yari mu bantu ba bugufi bagomba kubona amakuru bwangu. Yahise avuza ifirimbi ahuza Interahamwe. Nta gihe kirekire yari akeneye kuko yari afite Interahamwe zatojwe ibya gisirikare kandi zikaba zari zaranakoze igerageza mbere mu Bugesera, ubwo bafungaga Abatutsi bagira ngo bakore urutonde rwabo ndetse bitoza n’uko bazicwa barasa amasasu.

Me Karongozi yasoje avuga ko abaregera indishyi bahagarariye, ari ababibasabye ari n’abapfuye bose ari abere. Ati "Abapfuye ni abere, ntibabishe kuko babarwanyaga. Kandi n’iyo baba barabarwanyaga ntibari bakwiye gushinyagurirwa ku rwego byakozwemo."

Akomeza agira ati: "Twahirwa ni umugambanyi. Famille ya Mujawayezu Patricie yabisobanura. Yagiyeyo kubareba bizeye ko agiye kubakiza, yica umwana wa Lionceau w’imyaka ibiri, yica na Patricie Shangazi ubwe. Ntawundi wari kubara inkuru, iyo hataba umukozi wabo Minani w’umuhutu wari wihishe mu plafond."

Me Karongozi yasabye inyangamugayo n’urukiko muri rusange kuzatanga ubutabera, kuri umwe mu batangabuhamya wo mu muryango wa Kamuzinzi wishwe na Twahirwa, umugore we agafatwa ku ngufu, nyuma akagira ihungabana yumvise ko umugore wa Twahirwa ahinduye ubuhamya kandi we yari ahibereye kuko na we ari mu bafashwe ku ngufu na Twahirwa. Yasabye ko bahabwa ubutabera, kimwe n’abandi baregera indishyi, yewe n’abishwe muri Jenoside.

Me Karongozi avuga kuri Basabose, yagize ati: "Yababwiye ko yaguze inzu ya Pasteur Bizimungu, inzu ya Majyambere n’inzu ya Kajeguhakwa. Izi nzu rwose nababwira ko ataziguze, yazihawe n’ubutegetsi bwari buriho." Yasobanuye abo abo bantu bari bo, kugira ngo urukiko rwumve ko Basabose atari gushobora kugura inzu zabo, zari kimwe, akavuga ko Bizimungu yari Perezida w’ahazaza, Majyambere Silas wari umucuruzi wa mbere ukize mu Rwanda, Kajeguhakwa na we akaba umwe mu bakire ba mbere mu Rwanda.

Me Karongozi yerekanye ko iyo aba baregwa batitwara nk’uko bitwaye Gikondo itari kugwirwa n’icuraburindi nk’iryayibaheyo. Yatanze urugero rwa Sebushumba wari Burugumesitiri wa Giti ati "Muri Komini ye nta muntu wigeze wicwa."

Aha yasobanuraga ko Twahirwa, mu bubasha bwe, iyo adakora ibyo yakoze abantu b’i Gikondo batari kwicwa.

Yongeye kwibutsa ko uruhare rwa Pierre Basabose kwari ugutera inkunga.

Yibukije ko Interahamwe yitwa Kivumbi yabihamije mu buhamya. Ndetse n’indi Nterahamwe yitwa Setiba na yo yabisobanuye.

Mu gusoza, Me Karongozi yagize ati: "Mu izina ry’ikiremwa muntu, nyuma yo kwiregura kw’abaregwa n’ababunganira, dutegereje ijambo ryanyu ry’ubutabera, abari hano mu rukiko bararitegereje ariko by’umwihariko Abanyarwanda bategereje kumva ijambo rya nyuma ryanyu. Turifuza ko uru rukiko rutanga umusanzu warwo ku kuri. Nimutanga ubutabera muzaba mutanze amahirwe n’ icyizere ku barokotse Jenoside, muzaba mutanze umusanzu ku bwiyunge bw’Abanyarwanda."

Me Karongozi ati "Mwatubajije umubare w’abiciwe i Gikondo, uwo mubare ntabwo uhari. Ni benshi cyane. Hari Abatutsi bahaguye hari n’abahutu basaga n’abatutsi. Ni benshi kandi abo bose ni abo mu miryango yabo bategereje icyemezo cyanyu cya nyuma."

Muri iki cyiciro gisoza iburanishwa ry’aba bagabo, Ubushinjacyaha tariki 5 Ukuboza 2023, bwagaragaje ko ibyaha Twahirwa na Basabose bakoze bibahama, bityo basaba ko abo byagizeho ingaruka bahabwa ubutabera.

Ubushinjacyaha nyuma y’uko bugaragaje ko ibyaha aba bombi bakurikiranyweho bibahama, bwasabye ko itsinda ry’inyangamugayo rizafata umwanzuro kuri uru rubanza kuzafata icyemezo gikwiye.

Mu byaha aba bombi bakurikiranyweho harimo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibindi byaha by’intambara birimo gufata abagore ku ngufu.

Umushinjacyaha yasobanuye uburyo aba bombi bagize uruhare mu gutoranya abagombaga kujya mu Nterahamwe, gukwirakwiza intwaro mu Nterahamwe, gufatanya nazo mu bikorwa byo kwica Abatutsi, gutera inkunga Interahamwe haba mu buryo bw’amafaranga ndetse n’ibindi bikoresho no gushyiraho za bariyeri.

Amazina y’Abatutsi benshi Twahirwa yagiye yica ku giti cye, akabica abarashe nayo yasomwe mu Rukiko.

Kuri Twahirwa hiyongeraho kandi icyaha cyo gufata abagore ku ngufu ndetse no gushishikariza interahamwe gufata abagore ku ngufu.

Umushinjacyaha yavuze ko Pierre Basabose aza ku mwanya wa kabiri mu bantu bari bafashe imigabane myinshi muri Radio RTLM, yagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango ndetse no gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi, aho yatanzemo ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda utabariyemo imigabane yafatiye abana be.

Ibyaha byakozwe n’abaregwa ngo byagize ingaruka zikomeye ku babikorewe zirimo imiryango yazimye burundu, abasigaye ari impfubyi, abandujwe indwara zikomeye ndetse n’abafite ubumuga bukomeye bakomora ku byo bakorewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka