Yakatiwe gufungwa burundu azira gusiga umwana mu nzu wenyine bikamuviramo urupfu

Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya Ohio, umugore yaciriwe urubanza, ahabwa igihano cyo gufungwa burundu, nyuma yo gusiga umwana we w’umukobwa w’amezi 16 mu nzu wenyine, maze agapfa, mu gihe we yari yigiriye mu biruhuko by’iminsi 10 i Porto Rico.

Uwo mwana yamusize mu nzu wenyine nta muntu n’umwe amusigiye ngo amumurebere, ajya mu biruhuko by’iminsi 10 muri Kamena umwaka ushize wa 2023. Mu gihe uwo mugore yari agarutse avuye mu biruhuko yari yagiyemo i Porto Rico, yahise ahamagara atabaza, avuga ko umwana we yipfukiranye mu mashuka none akaba adahumeka.

Ubwo yari agejejwe kwa muganga muri serivisi zakira indembe, byahise byemezwa ko yapfuye nyuma yo kugira umwuma ukabije, nk’uko byatangajwe na ABC News.

Icyo gihe umuturanyi w’uwo mugore, yavuze ko bitari inshuro ya mbere uwo mwana asigara wenyine mu nzu.

Undi muturanyi wababajwe n’urupfu rw’uwo mwana, yagize ati, “Hari hari abantu benshi cyane hano, yari gukomanga ku muryango uwo ari wo wose, akadusaba kumusigaranira umwana”.

Uwo mubyeyi w’imyaka 32 yahamijwe icyaha cyo kwica no kuba yarashyize umwana we mu kaga, ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu muri gereza kandi atemerewe guhabwa imbabazi izo ari zo zose.

Umucamanza wasomye umwanzuro w’urubanza rwe ku wa mbere, tariki 18 Werurwe 2024, yavuze ko uwo mugore agomba kuba yari mu bihe by’agahinda gakabije (dépression, icyo yakoze kikaba gifatwa nk’ubugambanyi bukomeye.

Yagize ati “Kubera ko utigeze utuma Jailyn asohoka mu kumba gato yari arimo, nawe wagombye kumara ubuzima usigaje ku Isi uri mu kumba gato, utemerewe kwidegembya”.

Ikinyamakuru le Parisien cyatangaje ko uwo mugore ngo yavuze ko yagize ikibazo cy’agahinda gakabije ndetse n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu gihe cyashize, ndetse ko yahuye n’ikibazo gikomeye nyuma y’urupfu rw’umwana we.

Yagize ati “Sinshaka kuvuga ko ibyo nakoze byari byiza, nta muntu uzi ukuntu nababaye cyane n’ibyo nari ndimo kunyuramo…Imana n’umukobwa wanjye barambabariye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka