Urubanza rwa Rusesabagina ruzasubukurwa ku wa 05 Werurwe 2021

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021, Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwanzuye ko ruzasubukurwa urubanza rwa Paul Rusesabagina ku wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021.

Rusesabagina avugana n'abamwunganira
Rusesabagina avugana n’abamwunganira

Uwo mwanzuro ufashwe nyuma y’aho Paul Rusesabagina yangiye kuburana ku nzitizi yari yatanze mbere kuko ngo hari indi ikomeye yagize nyuma yo guhabwa umwanzuro w’uko urwo rukiko rufite ububasha bwo kumuburanisha, uwo mwanzuro ukaba wafashwe mu ibiranisha ryo mu gitondo cyo kuri uyuwa Gatanu.

Umwunganizi wa Paul Rusesabagina, Maître Gatera Gashabana, yavuze ko bataburana kuko batari biteguye, bitewe n’uko batari bazi umwanzuro uri bufatwe n’Urukiko.

Yavuze ko nyuma yo kumenya umwanzuro bahise bagira inzitizi ikomeye kurusha izo bari baratanze mbere.

Yagize ati “Ntitwaburana kuko ntitwiteguye bitewe n’uko nyuma yo kumenya umwanzuro duhise tugira inzitizi ikomeye kuruta izo twatanze mbere. Iza mbere ntitwaziburana kuko ni amakuru twabahaga cyangwa imbogamizi twabagaragarizaga”.

Urukiko rwasubitse urubanza rwa Rusesabagina
Urukiko rwasubitse urubanza rwa Rusesabagina

Maître Gashabana yasabye urukiko ko bahabwa igihe bakabanza kugaragaza inzitizi bafite ikomeye.

Ubushinjacyaha bwo bwasabaga Urukiko ko rutakwemera ubusabe bwa Rusesabagina bwo gusubika urubanza, ahubwo akaba yaburana ku nzitizi yatanze mbere.

Nyuma yo kwiherera, Urukiko rwanzuye ko Rusesabagina Paul ahabwa uwo mwanya wo kugarariza urukiko inzitizi ikomeye afite.

Urukiko rukaba rwafashe icyemezo cy’uko iyo nzitizi izaba yagejejwe ku Rukiko ku wa Kabiri tariki ya 02 Werurwe 2021, ikaba ariyo izaburanwa ku wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka