Urubanza rwa Nsabimana Callixte rwasubitswe rwimurirwa muri Nyakanga

Urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka mu karere ka Nyanza rwasubitse urubanza ruregwamo Callixte Nsabimana ku byaha bitandukanye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda yakoreye mu Rwanda no mu mahanga.

Umucamanza yamenyesheje abitabiriye iburanisha ko kubera ikibazo cy’ikoranabuhanga byatumye abaregera indishyi bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke batitabira urubanza, kandi kubera ko hari ibibazo bya Coronavirus byatumye ingendo mu Karere ka Rusizi zitemewe, abaregera indishyi babura uko bitabira.

Iburanisha ry’uyu munsi ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku cyicaro cy’urukiko ndetse no muri gereza ya Mageragere aho Nsabimana afungiye, ku buryo Nsabimana Callixte we yari yanamenyeshejwe iby’isubukurwa ry’urubanza rwe.

Abaregera indishyi bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko ibyaha Nsabimana akurikiranyweho byabagizeho ingaruka, kubera ibitero bitandukanye by’inyeshyamba za FLN Nsabimana yari abereye umuvugizi.

Urugero ni nka Sosiyete zitwara abantu nka Omega na Alpha ziregera indishyi z’akababaro kubera imodoka zazo zatwitswe mu bitero byo ku itariki ya 15 Ukuboza 2018, mu ishyamba rya Nyungwe. Icyo gihe imodoka ebyiri za Coaster za Kompanyi ya Omega zaratwitswe, mu gihe Kompanyi ya Alpha iregera indishyi y’imodoka imwe ya Coaster na yo yatwikiwe muri ibyo bitero.

Hari kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, Nsengiyumva Vincent, watwikiwe imodoka akanakomeretswa mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira ku wa 20 Kamena 2018 mu bitero byahagabwe n’inyeshyamba za FLN.
Nsabimana Callixte aregwa ibyaha 15 byose kandi arabyemera akanabisabira imbabazi, muri byo harimo, kurema umutwe w’ingabo utemewe, icyaha cy’iterabwoba, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba.

Aregwa kandi kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha mu bwicanyi, gufata bugwate, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

Nsabimana kandi aregwa guhakana Jenoside, ubujura bwitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano n’ibihugu by’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Nsabimana Callixte yafatiwe mu birwa bya Comores mu mwaka ushize wa 2019, urubanza rwe rukaba rwimuriwe tariki ya 08 Nyakanga 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka