Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yakatiwe gufungwa imyaka ibiri

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza, kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhanishije igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, rumuhanaguraho cyo guhohotera umutangabuhamya.

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yakatiwe gufungwa imyaka ibiri
Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yakatiwe gufungwa imyaka ibiri

Muri Mata 2024 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwahamije Nkundineza Jean Paul ibyaha byo gutukana mu ruhame no guhohotera uwatanze amakuru mu rubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, rumuhanisha igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

Tariki 17 Nyakanga 2024 nibwo haburanishijwe Ubujurire, Ubushinjacyaha busaba ko umunyamakuru Jean Paul Nkundineza ahamwa n’ibyaha byose yari akurikiranyweho gusa ariko ajurira agaragaza ko akwiye kuba umwere kuko ibyaha yarezwe ko yatangaje ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye ntaho yigeze ahohotera umutangabuhamya cyangwa ngo atangaze ibihuha.

Jean Paul Nkundineza yahamwe n’icyaha cyo gutangaza mu bihe bitandukanye ibihuha akoresha imvugo zisebya Mutesi Jolly, avuga ko ari mu bukangurambaga bwo gushishikariza abatangabuhamya gushinja Prince Kid nyamara nta bimenyetso abifitiye bityo urukiko rukaba rwasanze bigize icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.

Mu isomwa ry’uru rubanza, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko rwasanze icyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru kidahama Nkundineza Jean Paul kuko nta kimenyetso kigaragaza ko Mutesi Jolly yari umutangabuhamya mu rubanza rwa Prince Kid bituma rumugabanyiriza ibihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka