Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu Ingabire Victoire adakwiye guhanagurwaho ubusembwa
Ingabire Victoire ari kumwe n’umwunganira mu mategeko, Me Gatera Gashabana, yaburanye urubanza rwo guhanagurwaho ubusembwa, nyuma y’uko hashize imyaka itanu afunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Iyo myaka akaba ari yo iteganywa n’itegeko ko usaba guhanagurwaho ubusembwa agomba kuba nibura amaze imyaka itanu kandi yaragaragaje imyitwarire myiza nyuma yo guhabwa imbabazi.
Mu Kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize wa 2023, nibwo Ingabire Victoire yatanze ikirego mu Rukiko Rukuru rwa Kigali gisaba guhanagurwaho ubusembwa, nyuma gishyikirizwa Ubushinjacyaha, kuko itegeko riteganya ko urubanza rutangira, ubushinjacyaha bumaze nibura ukwezi buhawe iyo dosiye, kugira ngo buzagire icyo buyivugaho bugendeye ku myitwarire yaranze usaba ihanagurabusembwa, mu myaka itanu ishize afunguwe.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gashyantare 2024, nibwo Ingabire Umuhoza Victoire yatangiye kuburana mu Rukiko Rukuru yunganiwe na Me Gatera Gashabana, asaba guhagarurwaho ubusembwa kubera ko ngo yitwaye neza amaze gufungurwa, nk’uko bikubiye mu itegeko riteganya ko umuntu agomba kuba yaragaragaje imyitwarire myiza.
Ingabire Victoire avuga ko yubahirije ibiteganywa n’itegeko rigena iby’imbabazi za Perezida wa Repubulika, harimo kwitaba Umushinjacyaha wo mu ifasi atuyemo rimwe mu kwezi ku gihe cyagenwe no kumwereka aho atuye, ndetse no kwirinda kongera gukora ibyaha. Ingabire avuga ko ibyo byose yabikoze ndetse akarenzaho n’ibindi bijyanye n’imyitwarire myiza irimo kwitabira umuganda, kujya mu cyunamo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kubana neza n’abaturanyi, afasha abantu bagowe n’imibereho.
Ubushinjacyaha bwagaragarije Umucamanza ko ibyo biteganywa n’itegeko Ingabire Victoire atabyubahirije kuko atitabye Umushinjacyaha ku matariki runaka, nubwo we yavuze ko byatewe n’icyorezo cya Covid-19 na Guma Mu Rugo. Icya kabiri Ubushinjacyaha bwagaragarije umucamanza ni uko Ingabire Victoire atigeze yitwara neza kuko yakomeje kwitwara nk’umuyobozi w’ishyaka rya FDU-Inkingi, kandi yaba FDU-Inkingi na DALFA-Umurinzi ari amashyaka atemewe mu Rwanda, Ubushinjacyaha bukavuga ko yakomeje kwitwara nka perezida wa DALFA-Umurinzi kandi na we ubwe yiyemerera ko yari yarakatiwe n’inkiko igihano cy’imyaka 15.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragarije umucamanza ko Ingabire atitwaye neza kuko kuva afunguwe yatumijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri dosiye eshatu zitandukanye, gusa Ingabire we akavuga ko muri izo dosiye zose nta n’imwe byigeze bigaragara ko hari icyaha yakoze.
Ikindi Ubushinjacyaha bwagaragaje nk’inzitizi yo kuba Ingabire Victoire atahanagurwaho ubusembwa, ni uburemere bw’ibyaha yaregwaga birimo kuba yarashakaga guhirika ubutegetsi akoresheje intambara, ariko Ingabire Victoire we yavuze ko nubwo yaburanye ari kumwe n’abantu ba FRDLR mu rubanza rumwe, ariko we nta hantu na hamwe yigeze avuga cyangwa se agaragaza igitekerezo cy’uko ibibazo biri mu Rwanda byarangizwa n’intambara. Ubushinjacyaha bugendeye kuri dosiye ya Deo Mushayidi kuko na we mu byaha yaburanaga harimo icyo guhirika ubutegetsi akoresheje intambara, nyuma asabye kugabanyirizwa igihano, urukiko ruvuga ko icyo cyaha gikomeye kitagabanyirizwa igihano, kitanahabwa imbabazi.
Me Gatera Gashabana wunganira Ingabire Victoire mu mategeko yavuze ko DALFA-Umurinzi bivugwa ko ari ishyaka rya politiki rya Ingabire Victoire, ritari ishyaka, ahubwo ari ishyirahamwe (association), yashyizeho ngo rijye rinyuzwamo ibitekerezo bitandukanye.
Kubera ko Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko Ingabire adakwiye guhanagurwaho ubusembwa kubera ko ibyaha yari yahamijwe ari ibyaha bikomeye nk’uko byari bimeze muri dosiye ya Deo Mushayidi, ndetse buvuga ko ugendeye no ku nyandiko z’abahanga zivuga ko usaba ihanagurabusembwa haba hagomba kurebwa ku byaha yari yahamijwe byaba ari ibyaha bikomeye ntarihabwe, ikindi bagendeye ku manza zaciwe n’izindi nkiko, barebye urubanza rwaciwe n’urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa, bavuga ko hari umuntu rwimye ihanagurabusembwa kuko na we yari yarahamijwe ibyaha bikomeye.
Kuri icyo cyo gushingira ku nyandiko z’abahanga n’imanza zaciwe n’izindi nkiko, Me Gatera Gashabana yavuze ko ibyo bitagombye gukoreshwa kuko ubundi inyandiko z’abahanga cyangwa imanza zaciwe n’izindi nkiko iyo hari icyuho mu itegeko, kuri icyo rero akavuga ko itegeko ry’u Rwanda rigena ibijyanye n’ihanagurabusembwa ribisobanura neza.
Biteganyijwe ko urubanza ruzasomwa ku itariki 13 Werurwe 2024. Ingabire Victoire aherutse gutangaza ko yizeye ko azahanagurwaho ubusembwa bikamuha uburenganzira bwo kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba muri Nyakanga 2024.
Ingabire Victoire yavuye mu Buholandi aho yari atuye mu 2010, aje guhatana mu matora ya Perezida wa Repubulika, ariko aza gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Tariki 13 Ukuboza 2013 Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye gufungwa imyaka 15 nyuma y’uko yari yajuririye igifungo cy’imyaka umunani yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru rwari rwamuhamije ibyaha bibiri birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubugambanyi mu gukora ibikorwa by’iterabwoba.
Ohereza igitekerezo
|